Umuryango uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Ibuka, uvuga ko Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zari mu Rwanda (MINUAR) zatereranye Abatutsi bari muri ETO-Kicukiro atari uko zabuze ubushobozi nkuko bivugwa, ahubwo ko byatewe n’urusobe rw’ubushake bucye bwa politiki y’icyo gihe.
Tariki 11 Mata 1994, ni umwe mu minsi itazibagirana mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko ari bwo ingabo za MINUAR zari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye zatereranye Abatutsi bari bahungiye muri ETO-Kicukiro, bigatuma bicwa n’Interahamwe.
Icyo gihe Abatutsi bagera mu bihumbi bibiri, bavanywe muri ETO-Kicukiro, bajyanwa i Nyanza, ari na ho biciwe n’Interahamwe.
Mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Abatutsi biciwe i Nyanza ya Kicukiro cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa 11 Mata 2023, Umuyobozi wa IBUKA, Dr Gakonzire Philbert yanyomoje ibisobanuro bitangwa by’icyatumye MINUAR itererana Abatutsi bari muri ETO-Kicukiro.
Yagize ati “Nubwo bivugwa ko izo ngabo zitari zifite ubushobozi buhagije bwo kubatabara, ikibazo kinini cyari gihari ni ubushake bucye kubera urusobe rwa politiki mpuzamahanga.”
Yakomeje agira ati “Biteye isoni n’agahinda kubona ingabo zitera ibitugu abo zakarengeye, zikabasiga mu menyo ya rubamba zibizi neza ko bari bwicwe. Amakuru yari yaragiye ahererekanwa yari yaragaragaje ko ubwicanyi burenze kure ubwari burimo gukorerwa Abatutsi bwari burimo gutegurwa.”
Dr Gakwenzire avuga ko mu gihe cya Jenoside, hari hashize igihe Abanyarwanda baramaze kumenya imikorere ya Loni, igereranywa n’iy’akavumburamashyiga.
Ati “Mu gihe abicwaga batereranwaga, Abanyarwanda bari bamaze igihe bazi ko Umuryango w’Abibumbye ari nk’akavumburamashyiga kubera iyo mikorere ya politiki mpuzamahanga ariko ibyo ntibivuze ko tutagomba kugaya ubugwari umuryango mpuzamahanga wagize mu Rwanda.”
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene, yavuze ko kuba Umuryango Mpuzamahanga byumwihariko Igihgu cy’u Bubirigi cyarasabye kuvana Ingabo zabwo mu Rwanda, bitari bwo bwa mbere amahanga yari atereranye u Rwanda.
Ati “Ntabwo ari ubwa mbere ibyo bibaho, amahanga yaradutereranye iteka, …u Bubiligi bwakolonije u Rwanda bwaradutereranye kuva cyera.”
Dr Bizimana yavuze hari uruhurirane rw’ibimenyetso byerekana ko iyicwa ry’Abatutsi kuva muri za 1959, inzego z’amahanga by’umwihariko ubukoloni bw’u Bubiligi bwari bubizi.
Ati “Gutererana u Rwanda cyane cyane bikozwe n’abakoloni, ni gahunda yabayeho kuva kera.”
Yavuze ko Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko bakwiye kumenya ko ari bo bagomba kwitabara, bakigira, bakiyubakira Igihugu cyabo, kuko abanyamahanga ntacyo bafashije u Rwanda.
Shemsa UWIMANA
RADIOTV10