Kigali: Uko hatahuwe inzoga zigezweho za Miliyoni 5Frw zinjijwe mu buriganya

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abagabo batatu bafatiwe mu Mujyi wa Kigali, bari mu bikorwa by’ubucuruzi butemewe, aho baguwe gitumo bafite magendu y’inzoga zigezweho zirimo imivinyo na Liqueur z’agaciro ka 5 414 000 Frw, zafashwe mu byiciro bitandukanye nyuma yuko abaturage batanze amakuru.

Aba bagabo batatu bafashwe n’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha (ASOC), ku wa Mbere tariki ya 10 Mata 2023.

Izindi Nkuru

Bafatiwe ahazwi nko ku Kinamba, mu Murenge wa Kacyiru mu Mujyi wa Kigali, batwaye zimwe muri izo nzoga mu modoka yo mu bwoko bwa Toyota-Carina, ubwo bari bazishyiriye abakiliya, ahagana ku isaha ya saa moya z’umugoroba.

Umwe muri bo ufite imyaka 38 y’amavuko, wafashwe atwawe n’umushoferi w’imyaka 48 muri iyo modoka, yiyemerera ko inzoga zafashwe ari ize kandi ko amaze imyaka ibiri akora ubucuruzi bw’inzoga za liqueur.

Undi wafashwe ni umumotari ufite imyaka 33 y’amavuko, usanzwe atwara abagenzi kuri moto, wafatiwe mu rugo rwa nyiri izi nzoga, afite amakarito abiri y’imivinyu yo mu bwoko bwa Drostdy nazo za magendu yari amuzaniye.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko mu nzoga zasanzwe mu bubiko bw’uyu mugabo harimo izo mu bwoko bwa Drostdy Hof, Jameson, Remy Martin, Veuve, Baileys, Tequila n’izindi zitandukanye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yavuze ko aba bafashwe kubera amakuru yatanzwe n’abaturage.

CP John Bosco Kabera avuga ko habanje gufatwa abantu babiri barimo nyiri izi nzoga n’umushoferi wari umutwaye, bafite amakarito 20 y’imivinyu ya Drostdy, bakaza kujya kwerekana aho uwo nyirazo atuye mu Kagari ka Ruhango mu Murenge wa Gisozi.

Ati “Hakurikiyeho gusaka mu cyumba yari yaragize ububiko naho haboneka amacupa 112 y’ubwoko butandukanye bw’inzoga za liqueur za magendu.”

Izi nzoga zagiye zinjizwa mu Rwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko zikuwe mu Bihugu by’ibituranyi.

CP Kabera yaburiye abari muri ubu bucuruzi butemewe ko igihe icyo ari cyo cyose bazafatwa bagashyikirizwa ubutabera, aboneraho gusaba abaturage gukomeza gutanga amakuru y’abakora ibikorwa nk’ibi bitemewe.

 

ICYO AMATEGEKO ATEGANYA

Itegeko ry’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda, ingingo yaryo ya 199 ivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu na yo itezwa cyamunara, ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika ($5000).

Ingingo ya 87 y’Itegeko No. 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo  bw’isoresha, iteganya ko; umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze igikorwa cyo guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).

Habanje gufatwa izari ziri mu modoka

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru