Umuryango wa FPR-Inkotanyi n’ingabo zahoze ari izawo za APR bamaze kubohora u Rwanda, buri wese yarwibonyemo bituma biyemeza kuza mu rwababyaye gufatanya n’abandi kurwubaka. Ibi bishimangirwa na Zirimwabagabo Gerald wari umaze gufatisha ubuzima hanze ariko akabyirengagiza akaza gufatanya n’abandi gutangira kubaka Igihugu nubwo byasaga nko guhera ku busa.
Kuri uyu wa 04 Nyakanga 2022, u Rwanda n’Abanyarwanda muri rusange barizizihiza imyaka 28 yo Kwibohora, yaranzwe n’urugendo rwo kubaka Igihugu cyari kimaze gusenywa n’ubutegetsi bubi bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside Yakorewe Abatutsi.
Byasaga nko gutangirira kuri zeru kuko uretse kuba Igihugu cyari kimaze gupfusha abaturage bagera muri Miliyoni imwe y’Abatutsi bari bamaze kwicwa, n’ibikorwa remezo hafi ya byose byasaga nk’ibyaye umuyonga.
Ubushishozi wa FPR-Inkotanyi yabohoye u Rwanda, bwanagize uruhare rukomeye muri uru rugendo umuntu yagereranya no kugera ibuye ku rindi kuko kubaka Igihugu byasabaga ngo gutangira umusingi mushya.
Uyu muryango wasabye abari abasirikare bawo kutihorera, wahise utangira urugendo rwo kubaka Igihugu gishingiye ku bumwe n’ubwiyunge, uha ikaze buri wese, ndetse unatangiza inzira y’ubutabera ku bari bamaze gukora amahano ya Jenoside Yakorewe Abatutsi.
Bamwe mu bari barahejejwe ishyanga bahise batahuka, baza gutanga umusanzu wabo mu kubaka Igihugu.
Kutagira Igihugu biragatsindwa
Mu bari barambuwe uburenganzira bwo kuba mu Gihugu cyabo, harimo n’abari bamaze gufatisha ubuzima mu Bihugu bari barahungiyemo, ariko barabyirengagiza kuko bari banyotewe no kuba mu Gihugu cyabibarutse.
Zirimwabagabo Gerald wavuye mu Rwanda afite imyaka irindwi y’amavuko, yize muri Makarere University muri Uganda, yari yaragize amahirwe yo kubona akazi mu Bihugu binyuranye birimo Lesotho, Namibia no muri Afurika y’Epfo.
Avuga ko nubwo iyo mirimo yakoraga muri ibyo Bihugu, yamuhembaga amafaranga atubutse ariko yumvaga ntacyo bimumariye kuko atari afite uburenganzira ku Gihugu cyamubyaye.
Ati “Kutagira Igihugu niyo waba ufite ibya Mirenge bingana iki, ntaho bihuriye.”
Avuga ko umurimo yakoraga icyo gihe muri Namibia, yahembwaga amadolari ibihumbi 8 USD [angana na Miliyoni 8 Frw], ariko ko nyuma yuko FPR-Inkotanyi ibohoye u Rwanda, yemeye gutera umugongo uyu mushahara mwiza akaza gufatanya n’abandi kubaka Igihugu.
Ati “Ntashye mu Rwanda umurimo nabanje gukora wa DIRCAB ndibuka neza baduhembaga amafaranga ibihumbi 48. Ntabwo icyo gihe umuntu yaje gukorera amafaranga hano mu Rwanda. Ntabwo byari ukwitanga, oya, ahubwo byari ukwikorera.”
Ni ubuhamya ahuje na Jean Baptiste Mutangana wari ufite inganda zitunganya amabuye ya Radio zari zifite isoko mu Bihugu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, na we uvuga ko wari umaze kugera ku mafaranga menshi ariko ko byose yabyirengagije agataha mu Gihugu cyari kimaze kujya mu maboko y’ubuyobozi bushishoza.
Ati “Amafaranga nari mfite hanze, nta nubwo ndagira na kimwe cya cumi [1/10] cyayo, yari menshi cyane, izo nganda zose rero zaje kwimukira hano kubera ko ibintu byose ni urukundo, gukunda Igihugu.”
Akomeza agira ati “Kubera ubwitange bwo gukunda Igihugu, ibyo byose narabiretse ndataha, mu mutwe mu mubiri wanjye wose icyo numvaga cyari u Rwanda gusa.”
Iyi miyoborere ya FPR-Inkotanyi yatumye buri wese yibonamo u Rwanda, yaragutse aho ubu ari Igihugu buri wese yifuza gushoramo imari, byanatumye iterambere ryihuta rikaba rigejeje u Rwanda ku Gihugu gitangwaho urugero na buri wese mu kuba nta kure abantu batakwikura mu gihe bafite umutima ushaka kandi barangajwe imbere n’imiyoborere ireba kure.
Abanyarwanda bizihije isabukuru yo Kwibohora, bafite byinshi bamaze kugeraho birimo ibikorwa remezo, imibereho myiza ndetse n’iterambere mu Nguni zose z’ubuzima.
Kwizihiza uyu munsi ufite insanganyamatsiko igira iti “Kwibohora, isoko yo kwigira”, ku rwego rw’Igihugu wabereye mu Murenge wa Munini mu Karere ka Nyaruguru, wayobowe na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente wafunguye ku mugaragaro ibikorwa remezo byubakiwe abaturage birimo imidugudu ibiri y’Ikitegererezo yatumijwemo imiryango itishoboye.
RADIOTV10