Kigali: Hamenyekanye igihano cyakatiwe umuganga watse umurwayi ruswa y’ibihumbi 50Frw ayita Ubunani

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuganga ukorera mu Mujyi wa Kigali, wari ukurikiranyweho kwaka umurwayi ruswa y’ibihumbi 50 Frw amubwira ko ari Ubunani, yakatiwe gufungwa imyaka itanu n’ukwezi kumwe no gutanga ihazabu y’ibihumbi 150 Frw.

Uyu muganga witwa Dr Sibomana Alphonse Marie, yatawe muri yombi tariki indwi Mutarama 2022, aho Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwari rumukurikiranyeho icyaha cya ruswa no kwakira indonke y’ibihumbi 50 Frw.

Izindi Nkuru

Uyu Dr Sibomana Alphonse Marie usanzwe ari umuganga wigenga uvura indwara zo mu ruhago ariko akaba akorera mu Bitaro bitandukanye mu Mujyi wa Kigali, mu kwezi k’Ukwakira 2021 yari yakiriye umurwayi wari uturutse mu Bitaro bya Kabgayi.

Ubushinjacyaha bwavugaga ko uyu muganga yabwiye uyu murwayi ko uburwayi bwe bukomeye, bityo ko akeneye kumubaga ariko akazabikorera mu bindi bitaro akoreramo byo muri Kicukiro, akamubwira ko agomba kwishyura Miliyoni 1 Frw.

Yakomeje amubwira kandi ko azahabwa gahunda (Rendez-Vous) ya cyera kuko ahakorerwa imirimo yo kubaga muri ibyo bitaro hari kuvugururwa.

Ubushinjacyaha bwabwiye Urukiko ko uyu murwayi usanzwe akoresha ubwisungane mu kwivuza bwa Mutuelle de Sante, yakomeje gutakamba abwira uyu muganga ko kubona ayo mafaranga bitamworohera, amusaba ko yajya kubagirwa mu Bitaro bya Leta ariko ntiyabona rendez-vous.

Nyuma uyu murwayi yaje kumenyesha uyu muganga ko ayo mafaranga [Miliyoni 1 Frw] yayabonye, amusaba ko yamubaga kuko yari arembejwe n’ubwo burwayi.

Ngo bigeze tariki 02 Mutarama 2022, Dr Sibomana yabwiye uyu murwayi ko yamwoherereza ibihumbi 50 Frw kuri Mobile Money y’ubunani kugira ngo bazakorane neza.

Uyu murwayi kubera uburyo yumvaga arembye, bwaracyeye amwoherereza ayo mafaranga yari yatswe na Dogiteri yitaga Ubunani, ndetse aranabimumenyesha ko yayamwoherereje.

Ubushinjacyaha bwavugaga ko ayo mafaranga ari ruswa ndetse n’indonke kuko ntaho ateganywa muri izo serivisi yagombaga guha uyu murwayi.

Dr Sibomana waburanye ahakana icyaha cyo kwaka indonke, yabwiraga Umucamanza ko atari we watse uriya murwayi ariya mafaranga ahubwo ko ari we wayamwoherereje ku bushake bwe, akanamuhamagara amubwira ko yamwoherereje ubunani, amubaza niba yayayobonye ariko akamubwira ko aza kuba areba kuko yari atwaye imodoka.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaburanishije uru rubanza, rwahamije icyaha Dr Sibomana Alphonse, rumukatira gufungwa imyaka 5 no gutanga ihazabu y’ibihumbi 150 Frw.

Iki cyemezo cyasomwe mu cyumweru gishize tariki 30 Kamena 2022, kivuga kandi ko uyu mudogiteri asubiza uriya murwayi ibihumbi 50 Frw yamwatse yita Ubunani.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru