Rwamagana: Babiri bakurikiranyweho kwiba mudasobwa 26 z’ishuri barimo umunyeshuri wiga kuri icyo kigo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abantu babiri b’imyaka 18 bakurikiranyweho ubujura bwa mudasobwa 26 z’ikigo cy’ishuri cyo mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, barimo umunyeshuri usanzwe wiga kuri iki kigo cy’ishuri.

Uwitwa Murindabigwi Kharim usanzwe wiga ku Rwunge rw’Amashuri rwa Sovu, akurikiranywe hamwe na Uwihanganye Hassan Omar.

Izindi Nkuru

Aba basore b’imyaka 18, bafashwe ku wa Gatandatu tariki 02 Nyakanga 2022 nyuma yuko izi mudasobwa 26 zibwe mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 01 Nyakanga ubwo abazibaga babanje kwica ingufuri y’aho zibikwa.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko nyuma yuko ubuyobozi bw’ishuri butanze amakuru y’ubu bujura, yahise itangira gushakisha.

Polisi ivuga ko ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo ku wa Gatandatu, yahawe amakuru n’abaturage bo mu Mudugudu wa Kiruhura ko hari umuntu babonye afite mudasobwa ebyiri mu ntoki ndetse n’igikapu bakekaga ko harimo izindi.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana yagize ati Polisi yahise yihutira kuhagera, nibwo uwari uzifite yahise azirambika hasi ariruka barebye basanga hamwe n’izari mu gikapu zose ari mudasobwa 11.”

SP Hamdun Twizeyimana yatangaje ko baturage bitegereje igikapu cyari kirimo izo mudasobwa basanga ari icy’uwitwa Murindabigwi usanzwe wiga kuri kiriya kigo cy’amashuri zibweho.

Yagize ati “Yahise ushakishwa afatirwa mu rugo ruherereye muri uwo Mudugudu, ari kumwe na Uwihanganye bombi basanganwa izindi mudasobwa 8 bahita batabwa muri yombi.”

Bakimara gufatwa, bavuze ko mudasobwa basanganywe bazibikijwe n’uwo bise Veterineri wari ubatiye igikapu atwaramo mudasobwa 9 izindi akazitwara mu ntoki ariko ntibigeze bagaragaza aho abarizwa.
Abafashwe bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha kuri sitasiyo ya Kigabiro kugira ngo hakomeze iperereza mu gihe uwatorotse agishakishwa.

 

ICYO ITEGEKO RIVUGA

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange  Ingingo ya 166 ivuga ko;  umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe, ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro, kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru