Monday, May 25, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Harakekwa ikihishe inyuma y’igikorwa kigaragara nko gukora mu jisho America

radiotv10by radiotv10
08/12/2023
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Harakekwa ikihishe inyuma y’igikorwa kigaragara nko gukora mu jisho America
Share on FacebookShare on Twitter

Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za America muri Iraq, iherereye i Baghadah, yagabweho igitero, irasaswaho ibisasu bya rutura, aho bikekwa ko byakozwe n’umutwe utarishimiye kuba USA iri gufasha Israel mu ntambara ihanganyemo na Palestine.

Ni igitero cyabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki 08 Ukuboza 2023, aho agace karashwemo ibi bisasu byo mu bwoko bwa roketi, gasanzwe kanarimo ibirindiro by’ingabo za Leta Zunze Ubumwe za America, ndetse n’ibigo bya Leta ya Iraq.

Nubwo nta mutwe urigamba iki gitero kuzeba ubu, amakuru dukesha Aljazeera, avuga ko ibirindiro bya America biri mu bururasirazuba bwo hagati, bimaze iminsi byibasirwa n’imitwe y’iterabwoba ikorera muri Iraq.

Uku kwibasirwa kwatangiye nyuma y’uko Leta Zunze Ubumwe za America, zitangaje ko zishyigiye Israel imaze iminsi ihanganye na Palestine, mu gihe iyi mitwe yo muri Iraq yo iherutse gutangaza ko ishyigikiye Abanya-Palestine ndetse yasezeranyije kwihorera kuri Israel n’abayifasha ari bo America.

Iki gitero cyabaye kuri uyu wa Gatanu, kibaye igitero cya mbere kigabwe kuri Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za America muri Iraq.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × five =

Previous Post

Sierra Leone: Uwabaye Perezida yahamagajwe na Polisi ngo imuhate ibibazo

Next Post

Perezida Putin yatangaje icyemezo yafashe ku kuzahatana mu matora y’umwaka utaha

Related Posts

Ubushyamirane hagati y’umufana wa Arsenal n’uwa Manchester United muri Uganda bwasize umwe ahasize ubuzima

Ubushyamirane hagati y’umufana wa Arsenal n’uwa Manchester United muri Uganda bwasize umwe ahasize ubuzima

by radiotv10
25/05/2026
0

Polisi ya Uganda yatangiye iperereza ku rupfu rw'umusore w’imyaka 34 usanzwe ari umumotari akaba ari n’umufana wa Arsenal FC bikekwa...

Abarinda Perezida wa Kenya bahinduwe byihuse nyuma y’ibyagaragaye nk’intege nke zabo

Abarinda Perezida wa Kenya bahinduwe byihuse nyuma y’ibyagaragaye nk’intege nke zabo

by radiotv10
25/05/2026
0

Umuyobozi wa Polisi ya Kenya yategetse ko itsinda rishinzwe umutekano wa Perezida William Ruto rihindurwa vuba na bwangu nyuma yuko...

Haravugwa umwuka w’ubwoba n’urujijo nyuma y’igitero cyageragejwe ku kibuga cy’Indege i Kisangani

Haravugwa umwuka w’ubwoba n’urujijo nyuma y’igitero cyageragejwe ku kibuga cy’Indege i Kisangani

by radiotv10
25/05/2026
0

Igitero cy’indege zitagira abapilote cyageragejwe ku Kibuga cy’Indege cya Bangboka i Kisangani mu Ntara ya Tshopo muri Repubulika Iharanira Demokarasi...

Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byahise bigabanuka nyuma y’itangazwa ry’igitanga icyizere cy’amahoro

Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byahise bigabanuka nyuma y’itangazwa ry’igitanga icyizere cy’amahoro

by radiotv10
25/05/2026
0

Igiciro cy’ibikomoka kuri Peteroli cyagabanutse kigera munsi y’amadolari 100 ku kagunguru nyuma yuko habonetse icyizere ko hashobora kuboneka amahoro mu...

Umujenerali wo muri Wazalendo byavugwaga ko yishwe na AFC/M23 yagaragaye ari muzima yishongora

Umujenerali wo muri Wazalendo byavugwaga ko yishwe na AFC/M23 yagaragaye ari muzima yishongora

by radiotv10
25/05/2026
0

Obedi Ngabo Patrick uvuga ko ari General mu mutwe wa Wazalendo ukorana na FARDC, yagaragaye avuga ko atarapfa nk’uko byatangajwe...

IZIHERUKA

RUHANGO: RBC ivuga ko amaraso aramutse agurishijwe nta mu rwayi wakwigondera ikiguzi
MU RWANDA

Umwe muri babiri bafatiwe mu bujura bw’ihene yarashwe ahita apfa

by radiotv10
25/05/2026
0

Ubushyamirane hagati y’umufana wa Arsenal n’uwa Manchester United muri Uganda bwasize umwe ahasize ubuzima

Ubushyamirane hagati y’umufana wa Arsenal n’uwa Manchester United muri Uganda bwasize umwe ahasize ubuzima

25/05/2026
Abarinda Perezida wa Kenya bahinduwe byihuse nyuma y’ibyagaragaye nk’intege nke zabo

Abarinda Perezida wa Kenya bahinduwe byihuse nyuma y’ibyagaragaye nk’intege nke zabo

25/05/2026
Haravugwa umwuka w’ubwoba n’urujijo nyuma y’igitero cyageragejwe ku kibuga cy’Indege i Kisangani

Haravugwa umwuka w’ubwoba n’urujijo nyuma y’igitero cyageragejwe ku kibuga cy’Indege i Kisangani

25/05/2026
Perezida Kagame yasoje uruzinduko yagiriraga muri Qatar

Perezida Kagame yasoje uruzinduko yagiriraga muri Qatar

25/05/2026
Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byahise bigabanuka nyuma y’itangazwa ry’igitanga icyizere cy’amahoro

Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byahise bigabanuka nyuma y’itangazwa ry’igitanga icyizere cy’amahoro

25/05/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Putin yatangaje icyemezo yafashe ku kuzahatana mu matora y’umwaka utaha

Perezida Putin yatangaje icyemezo yafashe ku kuzahatana mu matora y'umwaka utaha

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umwe muri babiri bafatiwe mu bujura bw’ihene yarashwe ahita apfa

Ubushyamirane hagati y’umufana wa Arsenal n’uwa Manchester United muri Uganda bwasize umwe ahasize ubuzima

Abarinda Perezida wa Kenya bahinduwe byihuse nyuma y’ibyagaragaye nk’intege nke zabo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.