Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kiratangaza ko indege y’igisirikare cya Uganda yo mu bwoko bwa Drone, yagaragaye yaguye mu Ntara ya Ituri, kikavuga ko cyatangiye gucukumbura uko yahageze n’impamvu yavogereye ikirere cya Congo.
Igisirikare cya Congo, kivuga ko iyi drone y’igisirikare cya Uganda, ifite nimero ya SF010, ikaba yaraguye ku musozi wa Rina muri Gurupoma ya Bedu Ezekere muri Teritwari ya Djugu mu Ntara ya Ituri, mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 11 Kanama 2024.
Amakuru ava mu batuye muri aka gace, avuga ko iyi ndege yari iriho iguruka mu masaha y’ijoro saa moya, mbere y’uko yo kugwa igasandarira mu gace na Buyi Sabuni muri Kotoni, gaherereye mu bilometero bitari byinshi uvuye mu Mujyi wa Bunia.
Ubuyobozi bwa Gisirikare buyoboye iyi Ntara ya Ituri, buravuga ko bigoye gutangaza impamvu iyi ndege y’igisirikare cya Uganda yari iri kuguruka mu kirere cya Congo, ndetse ko bigoye kumenya aho yari iturutse.
Umuvugizi w’Igisirikare cyo muri Ituri, Lieutenant Jules Ngongo, yasabye abaturage bo muri aka gace kabonetsemo iyi ndege, kudakuka umutima, ndetse abasaba kurushaho gukorana n’inzego z’umutekano “mu rwego rwo kuburizamo imigambi y’abanzi.”
Mu kiganiro yagiranye na Radio Okapi, Lieutenant Jules Ngongo yagize ati “Muri aka kanya tugiye gutoragura ibisigazwa by’iki gikoresho cya gisirikare, ubundi tukajya gusesengura tukanakora iperereza kugira ngo tumenye byinshi, tukamye ese ni gute iyi drone yavogereye ikirere cya Congo hano muri Ituri.”
Lieutenant Jules Ngongo kandi yavuze ko hashize icyumweru kimwe gusa umutwe witwaje intwaro uzwi nka Zaire ugabye ibitero ku basirikare ba FARDC, kandi ko abayobozi b’uyu mutwe bose baba muri Uganda.
RADIOTV10