Friday, October 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Haravugwa icyatumye undi muntu araswa mu Rwanda n’uko byagenze

radiotv10by radiotv10
11/10/2023
in MU RWANDA
0
Haravugwa icyatumye undi muntu araswa mu Rwanda n’uko byagenze
Share on FacebookShare on Twitter

Undi muntu wakekwagaho ubujura bw’insinga, yarasiwe mu Murenge wa Ruhashya mu Karere ka Huye, ahita ahasiga ubuzima. Hasobanuwe icyatumye araswa.

Uyu warashwe mu rucyerera rw’ijoro rishyira kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Ukwakira, yitwa Nzarubara Emmanuel wakekwagaho ubujura bw’insinga, yakoreye mu bice bitandukanye by’Igihugu by’umwihariko ibyo mu Ntara y’Amajyepfo.

Aya makuru y’iraswa ry’uyu wakekwagaho ubujura, yanemejwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga wavuze ko yarashwe ubwo yageragezaga gutoroka inzego ubwo yari agiye kwerekana bagenzi be bakoranaga muri ubu bujura.

ACP Boniface Rutikanga uvuga ko uyu wakekwagaho ubujura yari anagiye kwerekana izindi nsinga zibwe, dore ko hari hamaze kuboneka izifite ibilo 20.

Yagize ati “Hari ibindi yari agiye kutwereka ndetse yemeye no kutwereka bagenzi be bakorana, ariko ibyo ntibyagezweho kuko wari umugambi wo gushaka kwicikira, baba baramurashe.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga avuga ko impamvu bari bamujyanye mu rucyerera kwerekana abandi bakoranaga, ari bwo buryo bwiza bwo gufata abakekwaho ubujura, kuko iyo amasaha yigiye imbere biba bigoye kubafata.

ACP Boniface Rutikanga ati “Umunyabyaha ntabwo abaho nkawe nk’uko utaha iwawe wisanzuye ntacyo wikeka. Udakoresheje uburyo bw’ijoro yitwikira ntiwamufata.”

Uyu warashwe abaye uwa gatatu urashwe mu gihe kitageze mu byumweru bibiri harashwe abandi bantu babiri, na bo bakekwagaho ubujura bw’insinga, barimo uwarasiwe mu Karere ka Muhanga mu mpera z’ukwezi gushize, ndetse n’undi warasiwe mu Karere ka Bugesera tariki 02 Ukwakira 2023.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × five =

Previous Post

Hatangajwe undi muhanzi wubatse izina utegerejwe mu Rwanda mu birori by’akataraboneka

Next Post

Uko mu Rwanda hagaragaye ubwoko bw’umutungo kamere ugezweho ku isoko

Related Posts

Things to leave behind with the end of the week

Things to leave behind with the end of the week

by radiotv10
17/10/2025
0

Every new week is a quiet reset, a chance to step forward without dragging the emotional and mental clutter of...

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

by radiotv10
17/10/2025
0

Inzego z’umutekano n’iz’ibanze ziri gushakisha umusore wo mu Murenge wa Munyiginya mu Karere ka Rwamagana, watorotse nyuma yo gukekwaho gutera...

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

by radiotv10
17/10/2025
0

Hasohotse Iteka rya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, ryirukana abayobozi babiri mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC n’undi umwe wo mu Kigo...

Sadate yaciye bugufi asaba imbabazi ku byo yavuze ku Banyekongo n’Abarundi bikazamura impaka

Sadate yaciye bugufi asaba imbabazi ku byo yavuze ku Banyekongo n’Abarundi bikazamura impaka

by radiotv10
17/10/2025
0

Umunyemari Munyakazi Sadate yemeye ko yakoresheje imvugo idakwiye kubera ibyo yatangaje ko mu bihe biri Imbere Abanyarwanda bashobora kuzaha akazi...

Umugabo w’i Nyagatare watwitswe n’umugore we ku gitsina yavuze ko icyo akeka

Umugabo w’i Nyagatare watwitswe n’umugore we ku gitsina yavuze ko icyo akeka

by radiotv10
17/10/2025
0

Umugabo wo Murenge wa Mimuli mu Karere ka Nyagatare watwikishijwe amazi yatuye n’umugore we byumwihariko ku bugabo bwe bugakomereka bikabije,...

IZIHERUKA

Things to leave behind with the end of the week
MU RWANDA

Things to leave behind with the end of the week

by radiotv10
17/10/2025
0

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

17/10/2025
Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

17/10/2025
Inyeshyamba z’umutwe ukorana n’igisirikare cya Congo zasubiranyemo hagwa umukamando

Inyeshyamba z’umutwe ukorana n’igisirikare cya Congo zasubiranyemo hagwa umukamando

17/10/2025
Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

17/10/2025
Sadate yaciye bugufi asaba imbabazi ku byo yavuze ku Banyekongo n’Abarundi bikazamura impaka

Sadate yaciye bugufi asaba imbabazi ku byo yavuze ku Banyekongo n’Abarundi bikazamura impaka

17/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uko mu Rwanda hagaragaye ubwoko bw’umutungo kamere ugezweho ku isoko

Uko mu Rwanda hagaragaye ubwoko bw’umutungo kamere ugezweho ku isoko

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Things to leave behind with the end of the week

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.