Monday, July 14, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Haravugwa igikekwaho kuba intandaro y’urupfu rw’umugabo n’umugore we rwagizwemo uruhare n’umwe muri bo

radiotv10by radiotv10
15/02/2024
in MU RWANDA
0
Haravugwa igikekwaho kuba intandaro y’urupfu rw’umugabo n’umugore we rwagizwemo uruhare n’umwe muri bo
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo wo mu Murenge wa Shangi mu Karere ka Nyamasheke, birakekwa ko yishe umugore we amukubise ifuni mu mutwe na we agahita yimanika mu mugozi, mu gihe abaturanyi babo bemeza ko uyu mugabo yari afite ikibazo cyo mu mutwe, ari nacyo bemeza ko cyabimuteye.

Ibi byabaye mu rucyerera rwo kuri uyu wa Kabiri, mu Kagari ka Mugera mu Murenge wa Shangi ubwo bari bamaze kumva ikinamico, umugabo witwa Innocent agahita yica umugore we witwa Stephanie.

Abaturage batabaye, babwiye RADIOTV10 ko amakuru bahawe n’umwana w’umukobwa w’imyaka 12 wa ba nyakwigendera, ari uko babanje gutongana, aho umugabo yashinjaga umugore we kumuca inyuma, ndetse ko yanavugaga izina ry’umugabo wamucyuye.

Aba baturage kandi bavuze ko uwo mugabo yabwiraga umugore we ko bagomba gupfana kugira ngo uwo wamucyuye atazongere kumubona.

Umuyobozi w’Umudugudu, Habarurema Jean Nepomscene avuga ko uyu muryango wabanaga neza ku buryo batunguwe no kuba habayeho ubu bwicanyi.

Yagize ati “Wabonaga ari abantu babanye neza, baba bari guhinga bagatahana ubona bumvikana.”

Icyakora bavuga ko umugabo yari azwiho kuba afite uburwayi bwo mu mutwe, ndetse bakabihuza n’aya mahano yakoze yo kwica umugore we na we akiyambura ubuzima.

Bongwanubusa Fabien yagize ati “Izi mpfu zaturutse ku kuba umugabo we yari asanzwe arwaye mu mutwe, kuko ari muri gereza yisigaga umwanda mu bandi bagororwa. Ubwo rero bitiriwe bibarushya cyane, ni uburwayi bwe bwabiteye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse yavuze ko bigoye kumenya intandaro y’izi mpfu kuko abakabaye batanga amakuru yo kwizerwa bose bapfuye.

Imibiri ya ba nyakwigendera yahise ijyanwa mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Bushenge, mu gihe Urwego rw’Igihugu rw’Ibugenzacyaha (RIB) rwo rwatangiye gukora iperereza.

INKURU MU MASHUSHO

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 + 7 =

Previous Post

Senegal: Hatanzwe icyifuzo ku kwihanukira biri gukoresha mu guhosha imyigaragambyo yahinduye isura

Next Post

Menya icyazamuye izindi mpungenge muri gahunda y’u Bwongereza n’u Rwanda yo kohereza abimukira

Related Posts

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

by radiotv10
14/07/2025
0

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yamenyesheje Abanyarwanda ko haherutse kuvumburwa urushinge umuntu ashobora guterwa rukamurinda kwandura Virusi Itera SIDA mu...

Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

by radiotv10
14/07/2025
0

Rwanda’s Minister of Health, Dr. Sabin Nsanzimana, has announced the recent discovery of an injection that can protect an individual...

LIBERATION vs INDEPENDENCE (ctd): Is the West fully responsible?

LIBERATION vs INDEPENDENCE (ctd): Is the West fully responsible?

by radiotv10
14/07/2025
0

In our past article, we explained why and how Africa was maintained under domination by European countries. Should we keep...

Umugore ukurikiranyweho umugambi wo gushaka kwicisha umugabo we havuzwe icyabimuteye

Umugore ukurikiranyweho umugambi wo gushaka kwicisha umugabo we havuzwe icyabimuteye

by radiotv10
14/07/2025
0

Umugore wo mu Murenge wa Nyakiriba mu Karere ka Rubavu akurikiranyweho gucura umugambi wo gushaka kwicisha umugabo we, afatanyije n’undi...

Arasaba abagiraneza kugoboka umugore we wasanganywe uburwayi bukomeye nyuma y’igihe bwarayoberanye

Arasaba abagiraneza kugoboka umugore we wasanganywe uburwayi bukomeye nyuma y’igihe bwarayoberanye

by radiotv10
14/07/2025
0

Umuturage wo mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, arasaba abagiraneza gufasha umugore we kujya kwivuza indwara y’ibibyimba yasanganywe...

IZIHERUKA

Kuki utinyuka kubumbura amaguru ukennye?-Zari ntiyumva ukuntu umugore ukennye yatinyuka gusama
AMAHANGA

Kuki utinyuka kubumbura amaguru ukennye?-Zari ntiyumva ukuntu umugore ukennye yatinyuka gusama

by radiotv10
14/07/2025
0

America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

14/07/2025
Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

14/07/2025
Ifungurwa ry’Umupaka wa Bunagana riravugwaho kuzana kutavuga rumwe hagati ya Congo na Uganda

Ifungurwa ry’Umupaka wa Bunagana riravugwaho kuzana kutavuga rumwe hagati ya Congo na Uganda

14/07/2025
Eng.-US mentioned consequences if the agreement signed between Rwanda and DRC are not respected

Eng.-US mentioned consequences if the agreement signed between Rwanda and DRC are not respected

14/07/2025
Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

14/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Menya icyazamuye izindi mpungenge muri gahunda y’u Bwongereza n’u Rwanda yo kohereza abimukira

Menya icyazamuye izindi mpungenge muri gahunda y’u Bwongereza n’u Rwanda yo kohereza abimukira

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Kuki utinyuka kubumbura amaguru ukennye?-Zari ntiyumva ukuntu umugore ukennye yatinyuka gusama

America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.