Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Haravugwa igikekwaho nk’impamvu yatumye umugabo wo muri Kamonyi atera igisasu mugenzi we

radiotv10by radiotv10
15/01/2025
in MU RWANDA
1
Haravugwa igikekwaho nk’impamvu yatumye umugabo wo muri Kamonyi atera igisasu mugenzi we
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo wo mu Murenge wa Mugina mu Karere ka Kamonyi, yateye grenade mu rugo rwa mugenzi we, bivugwa ko yabitewe n’urwango amufitiye rwaturutse ku kuba acuditse n’umugore we akaba akeka ko amuca inyuma.

Ibi byabereye mu Kagari ka Mbati mu Murenge wa Mugina mu Karere ka Kamonyi, ahatuye umugabo witwa Muganza Jean Marie Vianney, ahatewe Grenade n’uwitwa Nkuriyingoma Jean Baptiste.

Ku bw’amahirwe nta muntu n’umwe wahitanywe n’iki gisasu cyangwa ngo kimukomeretse, uretse kuba cyakanze bamwe mu baturage batuye mu gace cyaterewemo.

Nkuriyingoma Jean Baptiste ukekwaho gutera iyi grenade, yabanje guhita acika, ndetse inzego zihita zitangira kumushakisha kugira ngo ashyikirizwe inzego z’umutekano.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvère, yagize ati “Nkuriyingoma akimara gutera iyo grenade yahise acika, ubu Inzego zatangiye kumushakisha.”

Uyu Muyobozi w’Akarere yavuze ko amakuru atangwa n’abaturage, avuga ko uyu Nkuriyingoma Jean Baptiste yakoze ibi ashaka kwihimura kuri Muganza Jean Marie Vianney kubera umubano w’urukundo ruvugwa hagati ye n’umugore we, agakeka ko amuca inyuma.

Ubwo ibi byari bikimara kuba, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwahise bugera ahabereye iki gikorwa, ndetse bukoresha inama abaturage mu rwego rwo kubahumuriza.

Nkuriyingoma Jean Baptiste wateye mugenzi we grenade, asanzwe ari umuhinzi, ariko amakuru avugwa na bamwe mu baturage avuga ko yigeze kuba umusirikare.

RADIOTV10

Comments 1

  1. munyaneza theophile says:
    1 year ago

    Aba yayimuteye wenyine ntayitere umuryango,abagore bazarikora.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 3 =

Previous Post

Ibivugwa ko byateye umugabo kwitwikira inzu nyuma yo kwangira umugore n’abana be kuyinjiramo

Next Post

Umuhanzi uri mu bagezweho mu Rwanda ari mu gahinda k’ibyago yagize

Related Posts

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame yakiriye mu Biro bye, abarimo Prof. Dong-Sup Yoon usanzwe ari Perezida wa Yonsei University, Kaminuza yo muri...

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

by radiotv10
27/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yamaze gutanga ikirego mu Rukiko Ruhoraho rushinzwe Ubukemurampaka, iregamo iy’u Bwongereza nyuma yo guhagarika amasezerano Ibihugu byombi...

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

by radiotv10
27/01/2026
0

Brigadier General Godfrey Gasana wahoze ari Umugaba Wungirije w’Ingabo zirwanira mu Kirere akaba aherutse kugirwa Umupilote wihariye wa Perezida wa...

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza, Bill na Joyce Cummings; ndetse n’abagira uruhare...

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

by radiotv10
27/01/2026
0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ku bufatanye n’Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta, bari mu bukangurambaga bwo gukumira indwara zititaweho, zirimo...

IZIHERUKA

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi
IMYIDAGADURO

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuhanzi uri mu bagezweho mu Rwanda ari mu gahinda k’ibyago yagize

Umuhanzi uri mu bagezweho mu Rwanda ari mu gahinda k’ibyago yagize

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.