Abanyamakuru batatu bakora ibiganiro ku miyoboro ya YouTube, baherutse gutabwa muri yombi mu Karere ka Bugesera, amakuru aravuga ko bashobora gufungurwa nyuma yuko habayeho ubwumvikane hagati yabo n’uwo bakekwaho gukorera ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa n’ubujura.
Aba bakora ibiganiro kuri YouTube harimo uwitwa P. Onika na Janvier Romeo bakorera YouTube Channel ya 3D TV, na Muhire Pascal ukorera YouTube Channel yitwa Mayisha Entertainment, bafunzwe mu cyumweru gishize tariki 03 Nzeri 2025.
Aba banyamakuru bari batawe muri yombi bakekwaho urugomo rwo gukubita cyangwa gukomeretsa, no kwangiza ibikoresho by’aho bari banywereye.
Umunyamakuru Mbarubukeye Peacemaker uzwi nka Pundit dukesha aya makuru, mu kiganiro yatambukije kuri YouTube Channel yitwa ‘Ukuri kutavuzwe’, avuga ko aba banyamakuru bumvikanye n’uwo bakoreye biriya byaha, ndetse ko biteganyijwe ko bafungurwa kuri uyu wa 09 Nzeri 2025.
Uyu munyamakuru avuga ko uwakubiswe yagaragaje ko ubwo yakubitwaga n’abo banyamakuru yari afite telefone yaguze ibihumbi 350 Frw, ndetse akaba yari afite andi mafaranga mu mufuka ibihumbi 50 Frw, na yo yaburiye muri urwo rugomo yakorewe.
Uyu munyamakuru avuga ko mu bwumvikane bwabaye hagati y’aba banyamakuru n’uwo mugabo bakubise, yabaciye andi ibihumbi 600 Frw by’impozamarira, yose hamwe akaba Miliyoni 1 Frw bagomba kumuha.
Pundit ukunze gukurikirana inkuru z’ubutabera byumwihariko ibiba bivugwa ku byamamare, avuga ko nyuma yuko habayeho ubwo bwuvikane, inzego z’ubutabera zabyemeye, ndetse aba banyamakuru bakaba bemerewe gusohoka muri Kasho.
Pundit kandi avuga ko aba banyamakuru n’uriya mugabo bakekwaho gukubita no gukomeretsa, bapfuye ko uyu wakorewe urugomo, yaje mu kabari bariho banyweramo, agasuhuza umukobwa nyiri ako kabari, akanamusoma, bikazamurira umujinya abo banyamakuru ngo kuko basanzwe ari inshuti z’uwo mukobwa.
Uburyo bw’ubuhuza n’ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha hagati y’Ubushinjacyaha n’uregwa, bukomeje kwimakazwa n’Ubutabera bw’u Rwanda, mu rwego rwo gukemura ibibazo bimwe bitarinze ko bigera mu Nkiko.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Domitille Mukantaganzwa mu kiganiro yatanze ubwo hatangizwaga Umwaka w’Ubucamanza wa 2025-2026, yavuze ko mu mwaka ushize wa 2024-2025, imanza 15 012 zaciwe hakoreshejwe ubu buryo.
Muri izo harimo 3 166 z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi zakemuwe hakoreshejwe ubuhuza n’imanza 11 846 z’inshinjabyaha, zakemuwe hakoreshejwe ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha hagati y’Ubushinjacyaha n’uregwa.
RADIOTV10