Abaturage bo mu Kagari ka Kamashangi mu Murenge wa Kamembe baturiye ikibuga cy’indege cya Kamembe, bamaze imyaka ibiri babariwe imitungo ngo bimuke hagurwe imbibi z’iki kibuga, barasaba Minisiteri y’Ingabo kubahiriza amasezerano bagiranye nyuma yuko bamwe babonye amafaranga bakimuka, abandi bagasigara batuye mu matongo bonyine.
Mu bagera kuri 70 bari batuye muri metero nke uvuye ku ruzitiro rw’ikibuga cy’indege, habarwa abagera muri 25 batarabona amafaranga babariwe ari na bo basigaye bahatuye, mu gihe abandi bagiye gutura ahandi nyuma yo kwishyuirwa.
Bavuga ko ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwababariye ku giciro cyiza bari bishimiye, ariko nyuma Akarere kaza kubabwira ko babariwe menshi bituma agabanywa.
Kabagwira Salima ati “Nkanjye bari barambariye miliyoni 16 kandi nari nabyishimiye pe, ariko nyuma abo ku Karere baraje bampereza miliyoni 10.”
Kuradusenge Elie na we ati “Bari batubariye ibihumbi 37 kuri metero kare imwe, Akarere kayashyira ku bihumbi 21 ngo ntituri mu mujyi. Tukibaza ukuntu turi mu Murenge wa Kameme kandi ari Umurenge w’umujyi tunaturiye ikibuga cy’indege ariko ntitubarwe nk’abawutuyemo.”
Nyuma yuko n’ayo macye ageze kuri bamwe abandi ntibayabone, abatarayabonye batangiye gusiragira ku Biro by’Akarere no ku kigo cya gisirikare kugira ngo bamenye impamvu yabiteye ariko kugeza n’ubu bakaba batarabona gisubizo.
Mukandakebuka Verena ati “Bageze aho baduha nimero z’umusirikare w’aho ngaho muri MINADEF tumuhamagaye nimero ze ntizacamo. Nyuma twasubiyeyo batubwira ngo mu kwa 8 none dore ukwa 9 nako kurarangiye.”
Aba baturage bavuga ko kuba barasigaye mu matongo nabwo batatanye bituma bagira ikibazo cy’umutekano mucye.
Kuradusenge Elie ati “Turi mu matongo. Nkanjye urabona ko abaturanyi banjye bose bagiye ubu ntawe nasaba umunyu cyangwa ikibiriti. Aha hari abajura badasiba ni ukurara tutaryamye tudasinziriye.”
Ndwaniye Sudi na we ati “Reba nanjye nari mfite abaturanyi nka 25 , ariko nasigaye rwagati ndi umwe, mba nibaza niba nzimuka nkagenda batanyishyuye byaranyobeye.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Dr Anicet Kibiriga avuga ko icyatumye bamwe bayabona hakaba hasigaye abagera kuri 25 bakiyategereje, ari uko habaye ho amakosa mu byangombwa byabo ariko Akarere kakaba kari gukorana na Minisiteri y’Ingabo ngo bijye ku murongo.
Ati “Bamwe bari bagize ikibazo cyo kutabona amafaranga yabo ku gihe kubera batari bujuje ibyangombwa mu gihe babarirwaga.”
Aba bavuze ikibazo cyo kutishyurwa imitungo yabo nyuma gato yuko hari abandi barenga 100 bo mu Murenge wa Gihundwe na bo baherutse kubwira RADIOTV10 ko umwaka wihiritse batarabona ayo babariwe na Minisiteri y’Ingabo babwirwa ko bari buyabone mu mezi 3 none abamaze kuyabona bakaba ari 7 gusa.
Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10