Perezida Paul Kagame yavuze ko ubwo Umugabane wa Afurika watekerezaga umushinga wo gutangiza uruganda rukora inkingo, hari ababanje kuvuga ko kugira ngo ruboneke bizafata imyaka 30, none ubu mu mwaka umwe ruruzuye mu Rwanda.
Yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 18 Ukuboza 2023, ubwo hafungurwaga ku mugaragaro Ikigo Nyafurika gitunganya inkingo n’imiti cya BioNTech kiri i Masoro mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.
Perezida Paul Kagame yavuze ko kubaka iki gikorwa no kugishyiraho, byakozwe ku rwego ruhanitse nk’urw’izindi nganda zo ku Isi hose.
Ati “Benshi mu bakozi ni abo muri Afurika, barimo Abayobozi Bakuru bakurikiranye imyubakire ndetse n’abubatsi bo muri Nigeria. Ireme ryacyo ni kimwe n’iry’ibyo mushobora gusanga ahandi hose.”
Yagarutse ku busumbane mu gusaranganya inkingo bwagaragaye ubwo icyorezo cya COVID-19 cyari kimaze kubonerwa urukingo, bwazahaje Umubagabe wa Afurika.
Ati “Twisanze tujya gukomanga ahantu hose, dusaba inkingo kandi ikibazo cyariho ntabwo cyari icyo kwihanganirwa. Hanyuma Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, twishyize hamwe twiyemeza gushyiraho uruganda ruzatuma tutazongera kuba mu bihe nk’ibyo ukundi.”
Umukuru w’u Rwanda avuga ko aho ari ho haturutse igitekerezo cyo kuba u Rwanda, Senegal, Afurika y’Epfo na Ghana, biba Ibihugu bya mbere byo gukorerwamo igerageza ryo gutanganyirizwamo inkingo, ndetse n’ibindi Bihugu bikagenda bibyiyungaho, bigatuma ubufatanye butanga umusaruro ushimishije.
Yavuze ko muri urwo rugendo hanatekerejwe gushyiraho Ishami ry’Ikigo Nyafurika cy’imiti, kizaba gifite icyicaro i Kigali mu Rwanda.
Yagarutse ku bwoko bw’inkingo zizajya zitunganywa n’iki kigo, avuga ko bukoranye ikoranabuhanga rihanitse rya mRNA, avuga ko ubwo ryatangizwaga, byavugwaga ko ridashobora gukandagira muri Afurika ku buryo byatumaga urwego rw’ubuvuzi bwa Afurika, rukomeza guhora n’imbogamizi.
Ati “Nyuma ubwo twatangiraga urugendo rwo gukora inkingo ku Mugabane wacu, hari abatubwiraga ko bishobora kuzafata nibura imyaka 30 ariko byose byari ibinyoma, ni ibintu bishoboka, kandi impamvu yo kugira ngo bishoboke, ni n’uko ari ngombwa.”
Imirimo yo kubaka uru ruganda, yatangijwe muri Kamena umwaka ushize wa 2022, mu muhango witabiriwe n’abayobozi banyuranye barimo Perezida wa Ghana, Nana Akufo-Addo; Umuyobozi Mukuru wa BioNTech, Prof Dr Uğur Şahin; Perezida wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, ndetse n’Umuyobozi w’Ishami rya Loni rishinzwe Ubuzima, Tedros Adhanom Ghebreyesus.
Yavuze ko ubufatanye bwa BioNtech na Afurika, bwagaragaje ko ikoranabuhanga mu gukora inkingo, ryagera ahantu hose ntawe risubije inyuma.
Ati “Ariko ntitwari kugera kuri iki gikorwa hatabayeho ubufatanye bwagutse. Habayeho kubyumvikanisha mu buryo bwihuse, kandi Isi yiyemeza gushyigikira umuhate wa Afurika.”
By’umwihariko yaboneyeho gushimira Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, wabaye hafi iki gikorwa mu kugitera inkunga ku bufatanye bwa BioNtech, by’umwihariko ukaba warafashije u Rwanda mu kubaka ubushobozi mu bijyanye n’amategeko, amahugurwa n’ubumenyi ndetse no mu bushakashatsi.
N’ibihugu binyuranye byiyemeje gushyigikira u Rwanda muri uyu mushinga, by’umwihariko u Budage ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubuzima, barushyigikiye mu buryo bunyuranye.
RADIOTV10