Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Hari ahadutse ingeso y’ibyo abagabo bakora bagishaka ituma zimwe mu ngo zisenyuka rugikubita

radiotv10by radiotv10
25/11/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Hari ahadutse ingeso y’ibyo abagabo bakora bagishaka ituma zimwe mu ngo zisenyuka rugikubita
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bagore bo mu Murenge wa Nkanka mu Karere ka Rusizi, bavuga ko bagiye basendwa [birukanwa] n’abagabo babo bakimara gushakana, kuko babaga babatumye kujya kuzana amafaranga iwabo bakayabura, dore ko ari ingeso yeze muri aka gace.

Umwe mu batumwe kuzana amafaranga n’uwo bashakanye nyuma gato yo gukora ubukwe, ni Uwineza Patricie; wabwiye RADIOTV10 ko yashatse umugabo yumva ko kuba ashinze urugo bigiye kumwibagiza ubuzima bw’ubupfubyi yakuriyemo, ariko bikaba nko guhungira ubwayi mu kigunda.

Ati “Njyewe numvaga ko ubuzima bw’ubupfubyi burangiye kuko numvaga ko ari we Mana yanjye mbonye. Nkihagera aba antumye amafaranga ngo yo gutamika kenshi (ibikoresho by’uburyobyi) njya aho bandeze barayampa ndayazana sinanamenye aho yarengeye ahubwo yambwiye ko akenshi kahiriye muri Congo.”

Uyu mugore avuga ko uyu bashakanye, atari azanywe n’urukundo, ahubwo ko yari amukurikiyeho amafaranga kuko yarezwe n’umuryango wari wifite.

Ati “Yaje akurikiye amafaranga kuko narerewe mu rugo ruyafiye, abonye ubukwe burimo imodoka zitandukanye yizera amafaranga nyuma ayabuze aranjugunya nk’uko ubu ndi njenyine.”

Maome Console na we yagize ati “Njyewe arayantuma si rimwe si kabiri, twashakanye mfite imyaka 17 kugeza ubu tubyaranye gatatu ariko agishaka ko muzanira amafaranga.”

Abahuye n’iki kibazo cyo gutumwa iwabo amafaranga n’abo bashakanye, bavuga ko hari n’ubwo ababyeyi b’umugabo babimushyigikiramo bakanakangisha umugore ko natayazana umuhungu wabo azishakira undi mugore nk’uko byagendekeye uyu mugore Maome.

Agira ati “N’iwabo barambwira bati ‘genda uzane amafaranga’, ejobundi tuvuye mu Bugande iwabo bambwiye kujya kuzana ibihumbi Magana atatu ngo nyazanire umugabo akore, mbabwiye ko iwacu ntayahari bambwira ko nintayazana umuhungu wabo ajya gushaka uyamuha, none ubu yantaye mu ikode n’abana batatu ngo hari umukobwa w’i Nyamasheke ugiye kumuha miliyoni eshatu ngo amubere umugabo.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkanka, Ntivuguruzwa Gervais avuga ko ibyo ari ihohoterwa nk’andi yose, kandi ubuyobozi ntako buba butagize mu kwigisha abagiye gushyingirwa.

Ati “Nubwo muri Nkanka tutarabibona ku bwiganze bwinshi, ariko hari igihe twumva ayo makuru. Ni ihohoterwa nk’andi yose, ariko nk’ubuyobozi ntabwo tubyemera kumva ko umugore azahozwa ku nkeke ngo najye kuzana imitungo iwabo. Ntabwo bikwiye ni umuco mubi binahabanye n’amasomo tubigisha mbere yo kubasezeranya.”

Mu bagore bagera mu 10 baganirije umunyamakuru, bose bamuhamirije ko mu bihe bitandukanye bagiye batumwa iwabo kuzana amafaranga n’abo bashakanye, bakayabura bikabaviramo kwahukana no gusendwa n’abagabo babo.

Ibi biravugwa mu Murenge wa Nkanka
Uwineza avuga ko amaze imyaka irindwi yaratawe n’umugabo kubera kubura amafaranga yo kumuhonga
Mawome avuga ibye byajemo kidobya
Ni ikibazo cyabaye ku bagore benshi
Gitifu avuga ko bagiye guhagurukira iki kibazo

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen − 9 =

Previous Post

Namibia: Menya amateka ashobora gusiga yanditswe n’Amatora ya Perezida ategerejwe

Next Post

Amakuru arambuye ku mugabo wagaragaye akubitana ubugome umugore mu ruhame bikababaza ababibonye

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru arambuye ku mugabo wagaragaye akubitana ubugome umugore mu ruhame bikababaza ababibonye

Amakuru arambuye ku mugabo wagaragaye akubitana ubugome umugore mu ruhame bikababaza ababibonye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.