Tuesday, July 1, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Hari ahadutse ingeso y’ibyo abagabo bakora bagishaka ituma zimwe mu ngo zisenyuka rugikubita

radiotv10by radiotv10
25/11/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Hari ahadutse ingeso y’ibyo abagabo bakora bagishaka ituma zimwe mu ngo zisenyuka rugikubita
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bagore bo mu Murenge wa Nkanka mu Karere ka Rusizi, bavuga ko bagiye basendwa [birukanwa] n’abagabo babo bakimara gushakana, kuko babaga babatumye kujya kuzana amafaranga iwabo bakayabura, dore ko ari ingeso yeze muri aka gace.

Umwe mu batumwe kuzana amafaranga n’uwo bashakanye nyuma gato yo gukora ubukwe, ni Uwineza Patricie; wabwiye RADIOTV10 ko yashatse umugabo yumva ko kuba ashinze urugo bigiye kumwibagiza ubuzima bw’ubupfubyi yakuriyemo, ariko bikaba nko guhungira ubwayi mu kigunda.

Ati “Njyewe numvaga ko ubuzima bw’ubupfubyi burangiye kuko numvaga ko ari we Mana yanjye mbonye. Nkihagera aba antumye amafaranga ngo yo gutamika kenshi (ibikoresho by’uburyobyi) njya aho bandeze barayampa ndayazana sinanamenye aho yarengeye ahubwo yambwiye ko akenshi kahiriye muri Congo.”

Uyu mugore avuga ko uyu bashakanye, atari azanywe n’urukundo, ahubwo ko yari amukurikiyeho amafaranga kuko yarezwe n’umuryango wari wifite.

Ati “Yaje akurikiye amafaranga kuko narerewe mu rugo ruyafiye, abonye ubukwe burimo imodoka zitandukanye yizera amafaranga nyuma ayabuze aranjugunya nk’uko ubu ndi njenyine.”

Maome Console na we yagize ati “Njyewe arayantuma si rimwe si kabiri, twashakanye mfite imyaka 17 kugeza ubu tubyaranye gatatu ariko agishaka ko muzanira amafaranga.”

Abahuye n’iki kibazo cyo gutumwa iwabo amafaranga n’abo bashakanye, bavuga ko hari n’ubwo ababyeyi b’umugabo babimushyigikiramo bakanakangisha umugore ko natayazana umuhungu wabo azishakira undi mugore nk’uko byagendekeye uyu mugore Maome.

Agira ati “N’iwabo barambwira bati ‘genda uzane amafaranga’, ejobundi tuvuye mu Bugande iwabo bambwiye kujya kuzana ibihumbi Magana atatu ngo nyazanire umugabo akore, mbabwiye ko iwacu ntayahari bambwira ko nintayazana umuhungu wabo ajya gushaka uyamuha, none ubu yantaye mu ikode n’abana batatu ngo hari umukobwa w’i Nyamasheke ugiye kumuha miliyoni eshatu ngo amubere umugabo.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkanka, Ntivuguruzwa Gervais avuga ko ibyo ari ihohoterwa nk’andi yose, kandi ubuyobozi ntako buba butagize mu kwigisha abagiye gushyingirwa.

Ati “Nubwo muri Nkanka tutarabibona ku bwiganze bwinshi, ariko hari igihe twumva ayo makuru. Ni ihohoterwa nk’andi yose, ariko nk’ubuyobozi ntabwo tubyemera kumva ko umugore azahozwa ku nkeke ngo najye kuzana imitungo iwabo. Ntabwo bikwiye ni umuco mubi binahabanye n’amasomo tubigisha mbere yo kubasezeranya.”

Mu bagore bagera mu 10 baganirije umunyamakuru, bose bamuhamirije ko mu bihe bitandukanye bagiye batumwa iwabo kuzana amafaranga n’abo bashakanye, bakayabura bikabaviramo kwahukana no gusendwa n’abagabo babo.

Ibi biravugwa mu Murenge wa Nkanka
Uwineza avuga ko amaze imyaka irindwi yaratawe n’umugabo kubera kubura amafaranga yo kumuhonga
Mawome avuga ibye byajemo kidobya
Ni ikibazo cyabaye ku bagore benshi
Gitifu avuga ko bagiye guhagurukira iki kibazo

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 − 1 =

Previous Post

Namibia: Menya amateka ashobora gusiga yanditswe n’Amatora ya Perezida ategerejwe

Next Post

Amakuru arambuye ku mugabo wagaragaye akubitana ubugome umugore mu ruhame bikababaza ababibonye

Related Posts

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

by radiotv10
30/06/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Gehengeri mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko urugendo rurerure abana babo bari munsi y’imyaka...

Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

by radiotv10
30/06/2025
0

The National Identification Agency (NIDA) in Rwanda has announced plans to launch a new digital national ID that will include...

Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

by radiotv10
30/06/2025
0

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Umutekano wo mu Mazi, ryabonye umurambo w’umusore w’imyaka 19 warohamye mu cyuzi cya Rugeramigozi...

Ishingiro ry’icyizere u Rwanda rufitiye amasezerano mashya yarwo na Congo n’itandukaniro ryayo n’ayabanje

Ishingiro ry’icyizere u Rwanda rufitiye amasezerano mashya yarwo na Congo n’itandukaniro ryayo n’ayabanje

by radiotv10
30/06/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko ifitiye icyizere amasezerano y’amahoro iherutse gusinyana n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuko bayafashijwemo n’Igihugu...

Leaders from Kampala University visit Kigali Genocide Memorial, denounce Genocide denial

Leaders from Kampala University visit Kigali Genocide Memorial, denounce Genocide denial

by radiotv10
30/06/2025
0

Leaders from Kampala University visited the Kigali Genocide Memorial, denouncing those who continue to deny the 1994 Genocide against the...

IZIHERUKA

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato
IMIBEREHO MYIZA

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

by radiotv10
30/06/2025
0

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

30/06/2025
Ibivugwa kuri bombori bombori mu rugo rw’abasitari bazwi mu Rwanda Kimenyi na Muyango

Ibivugwa kuri bombori bombori mu rugo rw’abasitari bazwi mu Rwanda Kimenyi na Muyango

30/06/2025
Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

30/06/2025
Byinshi ku rukundo rw’abahanzi Nyarwanda bagiye kurushingana n’uko gukorana byavuyemo gukundana

Byinshi ku rukundo rw’abahanzi Nyarwanda bagiye kurushingana n’uko gukorana byavuyemo gukundana

30/06/2025
Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

30/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru arambuye ku mugabo wagaragaye akubitana ubugome umugore mu ruhame bikababaza ababibonye

Amakuru arambuye ku mugabo wagaragaye akubitana ubugome umugore mu ruhame bikababaza ababibonye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

Ibivugwa kuri bombori bombori mu rugo rw’abasitari bazwi mu Rwanda Kimenyi na Muyango

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.