Inkuru yavugwaga mu ikipe ya Rayon Sports igiye gukina umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro izahuramo na mucyeba wayo APR FC, ni uko abakinnyi bayo basanzwe ari ngenderwaho batajyanye na bagenzi babo mu mwiherero, ubu ariko bamaze kubasangayo.
Iyi nkuru yavuzwe cyane ejo hashize tariki 01 Kamena 2023, ko abakinnyi batandatu bakomeye muri Rayon Sports batamanukanye na bagenzi babo mu Karere ka Huye mu mwiherero wo kwitegura uyu mukino wa nyuma uzaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 03 Kamena 2023.
Abo bakinnyi barimo kapiteni w’iyi kipe, Rwatubyaye Abdul, rutahizamu ubu uyoboye mu Rwanda Willy Léandre Onana, umunyezamu Hategekimana Bonheur, hakabamo myugariro Ndizeye Samuel usanzwe ari na kapiteni wungirije, Ngendahimana Eric na Mitima Isaac.
Byavugwaga ko icyatumye aba bakinnyi basanzwe ari ngenderwaho muri Rayon Sports, banze kujyana na bagenzi babo i Huye, kuko batarahembwa umushahara.
Bivugwa ko batarahembwa umushahara w’amezi abiri; ukwa Kane (Mata) n’ukwa Gatanu (Gicurasi), ariko aba bakinnyi bakaba bifuzaga umushahara w’ukwezi kwa Mata.
Amakuru ahari, ni uko ubu aba bakinnyi batandatu bamaze kumanuka, basanga bagenzi babo aho bari mu mwiherero, aho bacumbitse i Huye.
Aba bakinnyi bamanutse mu gicuku cy’ijoro ryacyeye nyuma y’uko biganiriweho n’abasanzwe bafite ijambo muri Rayon Sports, barimo abigeze kuba ba Perezida bayo, nka Sadate Munyakazi ndetse na Paul Muvunyi.
Aba bafite ijambo muri Rayon Sports bagerageje guturisha Perezida w’iyi kipe, Uwayezu Jean Fidel utari wishimiye imyitwarire y’aba bakinnyi avuga ko batazanaza mu mwiherero, ariko bakamusaba ko baza, akabyemera.
RADIOTV10