Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hari n’abambara amashati yonyine nta pantalo- CP.Kabera yanenze imyambarire idasanzwe mu bitaramo

radiotv10by radiotv10
12/08/2022
in MU RWANDA
4
Hari n’abambara amashati yonyine nta pantalo- CP.Kabera yanenze imyambarire idasanzwe mu bitaramo
Share on FacebookShare on Twitter

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yanenze imyambarire ikomeje kugaragara kuri bamwe mu bitabira ibitaramo bagenda bambaye imyenda ihabanye n’indangagaciro nyarwanda, ati “nka polisi ntituzabyemera.”

Tariki 30 Nyakanga 2022 mu Mujyi wa Kigali habaye igitaramo cyaririmbyemo umuhanzi w’ikirangirire uzwi nka Tayc ariko ikitazibagirana muri iki gitaramo si imiririmbire cyangwa imibyinire ahubwo ni imyambarire ya bamwe mu bakobwa bari bakitabiriye.

Uwamenyekanye cyane ni uwitwa Mugabekazi Liliane wagaragaye yambaye ikanzu y’umukara ariko ibonerana ku buryo umubiri we wose umuntu yabonaga bitamugoye aho n’akenda k’imbere kagaragaraga.

Ni imyambarire yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga benshi bayinenga mu gihe uyu mwari we mu biganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma yavugaga ko yaserukanye uriya mwambaro ari ya ntero ya ‘tinyuka urashoboye’ nubwo hari abumva bibusanye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera andenga iyi myambarire ikomeje kugaragara kuri bamwe mu bajya mu bitaramo, avuga ko kandi iki kibazo “gikomeje gufata intera.”

CP John Bosco Kabera wagarutse ku ngero z’abandi bambara nka Liliane, yagize ati “Umuntu akambara ishati ubundi yakabaye yambarira ku ipantalo cyangwa ku ikabutura, ariko ukambara ishati gusa! ukambara ishati yonyine ugasanga nta kabutura wambaye cyangwa nta pantalo iri hejuru yayo, sinzi uko nabyita […] Ntabwo nzi uko iyi fashion yitwa…”

Akomeza agira ati “Ndetse hari n’abazambara batwite, njya mbibona, bakagenda bakajya mu ruhame bambaye gutyo, ugasanga hari imyenda imeze nk’akayunguruzo isa nk’aho ari ikirahure ndetse n’utuntu tugufi cyane, impenure!!”

Akomeza agira ati “Hari ibintu byinshi ari twavuga ko ibintu nk’ibyo bidakwiye. Ntibikwiye ku muco, ntibikwiye ku ndangagaciro ariko noneho tukanavuga ko nta polisi tutazabyemera, na bo babyumve, ubwo butumwa tugomba kubutanga.”

CP John Bosco Kabera avuga ko nubwo umuntu afite uburenganzira bwo kwambara uko ashatse ariko ko umuntu adakwiye kwibagirwa ko akwiye kwambara ibitamwambura agaciro.

Ati “Uburenganzira bwa mbere ni ukwambara neza, ntabwo ari ukwambara ibidakwiye cyangwa kwambara nabi […] Ubundi umuntu arambara akakwiza, akambara neza.”

CP John Bosco Kabera yanenze iyi myambarire

RADIOTV10

Comments 4

  1. Mutuyimana Neema Angel says:
    3 years ago

    Nibyo rwose babyeyi abo bana ni ukubakebura ejo badakabya tukaba icyasha.

    Reply
  2. Eric says:
    3 years ago

    Nge natanga igitekerezo cy’uko, baca oui myambarire nkuko baciye mukorogo. Bizagirira abanyarwanda akamaro.
    Igihe bacaga mukorogo, abantu numvise babaciye k’ubwiza no kubushaka ariko ubu iyo tugeze nko miri Congo tukagereranya impu zombi tubona u Rwanda rwarafashe imyanzuro myiza.
    Ubu rero mu gihugu dufite ananas benshi babyariye imburagihe. Twabiha ko ibibazo bimwe byaturutse nokuri iyi myambarire. Kuko niba mukwezi kumwe wumvise abagabo nafashe amatungo, nuko nabafata abakobwa Ari Benshi Kandi bakaba batarabonwe. Iki kibazo bacyiteho.

    Reply
  3. Nick says:
    3 years ago

    Nemeranya cyane na Polisi.Umuco wacu ushingiye kuburere bwabakiri bato rero dukomeje kureberera, umuco nyarwanda washira ukamirwa numuco wamahanga ikindi abo bakobwa ntabwo batanga icyizere cyo kuba bamutima w’urugo aho niho igihugu gipfira, iyo ingo zitameze naza, nigihugu ntamahirwe kiba gifite yejo hazaza.

    Reply
  4. HAKIZIMANA ETIENNE says:
    3 years ago

    Police uko yarwanyije abatambara agapfukamunwa. Nirwanye nabo bakobwa bafite umuco banduye mubi wo kwambara ubusa,icyo nicyorezo cyamaze gukwira,bajye banabahana nabandi babonereho barambara ubusa barangiza bafashwe kungufu dore ko abagabo bahagorewe mwitegereze umugabo aracyari wa mwimerere w Imana yaremye,ninayo mpamvu Ingo zitari kumara kabiri byabaye unurenganzira bwanjye kandi bibangamira abandi abizi neza police nihabe turayishyigikiye umuco ugaruke

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − 15 =

Previous Post

Uko umubano w’u Rwanda na USA ugiye kumera bitandukanye n’uko bamwe babikeka- Impuguke

Next Post

DRC: Imirwano yabereye mu kirombe cya zahabu yaguyemo 13, abashinwa 4 barashimutwa

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
DRC: Imirwano yabereye mu kirombe cya zahabu yaguyemo 13, abashinwa 4 barashimutwa

DRC: Imirwano yabereye mu kirombe cya zahabu yaguyemo 13, abashinwa 4 barashimutwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.