Perezida Paul Kagame yongeye kugaruka ku rugendo rwo kongera kubaka u Rwanda mu myaka 30, nyuma y’uko rwari ruvuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi yari yarusize ari umuyonga ku buryo hari n’abari batangiye kubona iki Gihugu nk’itazongera kubaho.
Umukuru w’u Rwanda yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abanyeshuri biga muri kaminuza y’Ubucuruzi ya ‘Harvard Business School’ yo muri Leta Zunze Ubumwe za America, kuri uyu wa Kane tariki 09 Gicurasi 2024.
Aba banyeshuri bari kumwe mu Rwanda na bamwe mu bayobozi b’iri shuri, bayobowe na Professor Andy Zelleke, aho bari mu Rwanda mu rugendo-shuri rwo kwiga imiterere y’Isi, muri Porogaramu ya FGI (Field Global Immersion).
Perezida Paul Kagame wabakiriye mu Biro bye muri Village Urugwiro, yabaganirije ku rugendo rw’u Rwanda rwo kwiyubaka mu myaka 30 ishize ruvuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye inzirakarengane zirenga miliyoni imwe, ndetse igasiga inzego zose z’ubuzima bw’Igihugu zarasenyutse.
Umukuru w’u Rwanda yavuze ko muri icyo gihe “mu myaka 30 ishize, twariho turwana n’ubuzima tunagerageza kongera guhuzahuza ibice by’iki Gihugu byari byatatanye, ikintu cyose cyarihutirwaga.”
Perezida Kagame yakomeje avuga ko kubera uburyo Igihugu cyari cyasenyute, “abasesenguzi bo ku Isi yose, abari bakunze kwiyita bo, bari batangiye no guhanagura iki Gihugu. Cyari nk’Igihugu cyarangiye [failed state], ukurikije uko byari bimeze, nta muntu watekerezaga ko u Rwanda rwakongera kubyuka.”
Perezida Kagame avuga kandi ko muri ibyo bibazo byose, u Rwanda ari rwo rwafashe iya mbere y’uburyo ibintu bikwiye kugenda ngo Igihugu cyongere gisubire ku murongo.
Ati “Ni twe twicaye tugaragaza umurongo w’uburyo tugomba kongera kubaka Igihugu cyacu, n’umuryango mugari w’Abanyarwanda, kandi mu buryo bwumvikanyweho ndetse tugendeye no ku masomo y’amateka yacu.”
Umukuru w’u Rwanda avuga ko nubwo hari intambwe ishimishije u Rwanda rumaze kugeraho, hatabura ibibazo bishobora kuvuka bifitanye isano n’aya mateka, ariko ko ibyamaze kubakwa byabirusha imbaraga, bikabiburizamo, kuko Abanyarwanda ubwabo bazi amateka ashaririye banyuzemo, bakaba batifuza kongera kuyasubiramo.
Ati “Nkunda kubwira abantu ko iki Gihugu cyageze ahantu habi hashoboka hatagira ahandi haharusha, ariko twabashije kuhivana. Rero ubu tugomba gukomeza urugendo rwo kujya aheza kugeza igihe tuzishimira ko twageze ahashimishije.”
Perezida Paul Kagame, ubwo yatangizaga icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi ijana yo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, na bwo yari yatangaje ko ibyabaye mu myaka 30 ishize, bidashobora kongera kubaho ukundi muri uru Rwanda.
RADIOTV10