Mu muhango wo guherecyeza bwa nyuma Pasiteri Niyonshuti Theogene washenguye benshi, hagarutswe ku bikorwa by’urukundo byamurangaga, aho umwe yishyuriraga ishuri, yavuze ko yari amaze ibyumweru bitatu amutangije muri kaminuza.
Urupfu rwa Pasiteri Theogene witabye Imana mu cyumweru gishize, mu ijoro ryo ku wa Kane tariki 22 Kamena azize impanuka ubwo yavaga muri Uganda, rwashenguye benshi kubera inyigisho ze zafashaga benshi ndetse n’ibikorwa byiza byamurangaga.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Kamena, habaye umuhango wo kumuherecyeza bwa nyuma, ahagiye hatangwa ubuhamya ku bamuzi ndetse n’abo yafashaga.
Schadrack yafashaga kwiga, yagize ati “Yari yatangiye kundihira kaminuza nari maze ibyumweru bitatu ntangiye ariko ndizera ko Imana yampuje na we ntamuzi izakomeza kumfasha kaminuza nyirangize nk’uko yabinyifurizaga amabwira ko ngomba no kwiga Masters.”
Undi na we ati “Yankuye mu muhanda, njye nanywaga ibiyobyabwenge amfasha kubireka ariko hari abantu bakoraga operasiyo zo kudufata baduhozaga ku nkeke badufunga dusa nk’ababarimo ideni ridashira waba utagize icyo ubaha bakagutanga ugafungwa ariko kuva yanjyana tukabana sinongeye gufungwa.”
Bihoyiki Marie Claire avuga ko Pasiteri Theogene yamufashije byinshi ku buryo kugira ngo agarure icyizere cy’ubuzima, ari we abikesha.
Yagize ati “Twahuye ndi umumama ufite ibibazo nihebye, umugabo wange yari amaze iminsi afunzwe mubwira ko icyo nsigaje ari kuba indaya ariko yarankomeje ampa igishoro ubu ndacuruza nk’abasha kurihira abana banjye.”
Uyu mukozi w’Imana, washyinguwe mu marira menshi, yibukirwa ku bikorwa by’urukundo yakoraga, aho yafasha benshi barimo n’abana babaga ku muhanda, akabakurayo, akajya kubarerera mu rugo iwe.
Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10