Thursday, November 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Harry Kane yaciye agahigo, Saka yerekana ko atari mwiza muri Arsenal gusa

radiotv10by radiotv10
27/03/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Harry Kane yaciye agahigo, Saka yerekana ko atari mwiza muri Arsenal gusa
Share on FacebookShare on Twitter

Mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Umugabane w’u Burayi (Euro2024), ikipe y’u Bwongereza yatsinze iya Ukraine ibitego 2-0, birimo icyatsinzwe na Harry Kane wahise aca agahigo ko kuba ari we umaze gutsindira u Bwongereza ibitego byinshi, ndetse n’icya Bukayo Saka.

Uyu mukino wabaye kuri iki Cyumweru, watangiranye imbaraga nyinshi ku ruhande rw’Ikipe y’Igihugu y’u Bwongere bakunze kwita ‘The Three Lions’, yari ifite umurindi w’abafana bayo bari babukeyere kuri Wembley Stadium yakira abantu ibihumbo 90.

U Bwongereza bwafunguye amazamu hakiri kare binyuze kuri Kapiteni wabwo Hary Kane watsinze igitego cyabonetse ku munota wa 37’ w’umukino ku mupira yari ahawe na Bukayo Saka, ukinira Arsenal.

Kuri Harry Kane yatsindaga igitego cya 55, mu ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza bimugira umukinnyi umaze kuyitsindira ibitego byinshi mu mateka yayo, ndetse umukino ujya gutangira akaba yari yahawe Igihembo cya ‘Golden Boot’ gihabwa umukinnyi watsinze ibitego byinshi.

Ni agahigo kuri gafitwe na Wayne Rooney, wakiniye amakipe nka Everton na Manchester United yagiriyemo ibihe byiza, nk’umukinnyi dore ko yatwaranye na yo ibikombe byinshi bitandukanye.

Bukayo Saka w’Imyaka 21, yaje gushimangira iyi ntsinzi ubwo yatsindaga igitego cya kabiri cyabonetse ku munota wa 40’ w’igice cya mbere, ku mupira yari ahawe na Jardon Hendreson ukinira Liverppol, ndetse n’iminota 45’ ya mbere irangira u Bwongereza bufite ibitego 2-0 Ukraine.

U Bwongereza n’Umutoza wabwo Gareth Southgate bakomeza intego yabo yo kwitwara neze mu rugendo rwo gushaka itike y’Imikino ya Euro.

Kugeze ubu u Bwongereza buyoboye itsinda rya Gatatu, n’amanota 6 nyuma yo kwitwara neza mu mukino wa mbere igatsinda Abataliyani.

Annet KAMUKAMA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 4 =

Previous Post

MTN ifitiye inkuru nziza Abanyarwanda bifuza gutunga Smartphone zigezweho za Interineti inyaruka

Next Post

Abatsindiye indishyi bizagenda bite?- Me Evode ahishyuye byinshi bizakurikira ifungurwa rya Rusesabagina

Related Posts

Abanyamakuru b’ibiganiro bya siporo mu Rwanda bongeye guhabwa umuburo

Abanyamakuru b’ibiganiro bya siporo mu Rwanda bongeye guhabwa umuburo

by radiotv10
18/11/2025
0

Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura RMC rwongeye kwibutsa abanamakuru bakora ibiganiro bya siporo ko ibitangazamakuru bakorera atari imiyoboro yo gutambukirizamo ubutumwa bwo...

Bitunguranye inama idasanzwe yari yatumijwe muri Rayon yasubitswe ku mpamvu itazwi

Bitunguranye inama idasanzwe yari yatumijwe muri Rayon yasubitswe ku mpamvu itazwi

by radiotv10
17/11/2025
0

Umuyobozi w’Urwego rw'Ikirego rw’Umuryango wa Rayon Sports, Paul Muvunyi yatangaje ko Inama y’Inteko Rusange yari yatumije, isubitswe, ikazaba igihe kizatangazwa....

Byahinduye isura nyuma yuko Perezida wa Rayon yemeje ko batandukanye burundu n’umutoza Lotfi

Byahinduye isura nyuma yuko Perezida wa Rayon yemeje ko batandukanye burundu n’umutoza Lotfi

by radiotv10
14/11/2025
0

Nyuma yuko Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadée, atangaje ko ikipe yamaze gutandukana n’umutoza Afahmia Lotfi kubera umusaruro muke, ibintu...

Aimable Nsabimana yahishuye ko yatekereje kureka umupira kubera ubuhemu yakorewe na Perezida wa Rayon

Perezida wa Rayon yizeje gukemura burundi bimwe mu bibazo biyibereye umutwaro

by radiotv10
13/11/2025
0

Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, yatangaje ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bugiye gukemura burundu ikibazo cy’umutoza Robertinho ndetse n’icya...

Handball: U Rwanda ruramenya itsinda ruherereyemo mu gikombe cya Afurika ruzakira bwa mbere

Handball: U Rwanda ruramenya itsinda ruherereyemo mu gikombe cya Afurika ruzakira bwa mbere

by radiotv10
12/11/2025
0

Tombola y’amatsinda y’Igikombe cya Afurika muri Handball (Men’s Handball Africa Cup of Nations) kizabera mu Rwanda mu kwezi kwa mbere...

IZIHERUKA

Mushikiwabo yageneye ubutumwa Ibihugu byo muri OIF bigicumbagira mu guha ijambo abagore
MU RWANDA

Mushikiwabo yageneye ubutumwa Ibihugu byo muri OIF bigicumbagira mu guha ijambo abagore

by radiotv10
19/11/2025
0

Amakuru agezweho ku muhanzi Bill Ruzima wari watawe muri yombi

Amakuru agezweho ku muhanzi Bill Ruzima wari watawe muri yombi

19/11/2025
VIDEO: Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda n’uw’u Bubiligi baramukanyije bamwenyura

VIDEO: Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda n’uw’u Bubiligi baramukanyije bamwenyura

19/11/2025
Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

19/11/2025
BREAKING: Amasezerano atazibagirana hagati y’u Rwanda na Arsenal agiye gushyirwaho akadomo

BREAKING: Amasezerano atazibagirana hagati y’u Rwanda na Arsenal agiye gushyirwaho akadomo

19/11/2025
Hatangiye gutangwa ubutumwa bukomeza umuririmbyi Vestine nyuma yo kugaragaza ibyateye urujijo

Hatangiye gutangwa ubutumwa bukomeza umuririmbyi Vestine nyuma yo kugaragaza ibyateye urujijo

19/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abatsindiye indishyi bizagenda bite?- Me Evode ahishyuye byinshi bizakurikira ifungurwa rya Rusesabagina

Abatsindiye indishyi bizagenda bite?- Me Evode ahishyuye byinshi bizakurikira ifungurwa rya Rusesabagina

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Mushikiwabo yageneye ubutumwa Ibihugu byo muri OIF bigicumbagira mu guha ijambo abagore

Amakuru agezweho ku muhanzi Bill Ruzima wari watawe muri yombi

VIDEO: Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda n’uw’u Bubiligi baramukanyije bamwenyura

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.