Nyuma y’aho Leta Zunze Ubumwe za America zitangaje ko zigiye gushyiriraho Iran ibihano by’ubukungu bikaze kurusha ibindi byose mu mateka, mu rwego rwo guhatira ubuyobozi bwayo kuva ku butegetsi, Iran nayo yahise ivuga ko igisubizo cyayo ku iterabwoba iryo ari ryo ryose rishya ryaturuka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kizaba gikomeye cyane.
Minisitiri w’Imari wa Amerika, Scott Bessent, yatangaje ko ibi bihano bizatangazwa mu buryo burambuye ku wa Mbere w’icyumweru gitaha, ndetse Perezida Donald Trump yaburiye ko n’ibihugu byose bizaha Iran ubufasha ubwo ari bwo bwose, na byo bishobora gufatirwa ibihano by’ubukungu.
Ku ruhande rwa Iran, Major General Ali Abdollahi, umwe mu bayobozi bakuru mu gisirirkare cya iran yavuze ko igihugu cye cyiteguye gusubiza ibyo bihanno mu buryo bwagutse kandi bukomeye
Yagize ati: “Ingabo za Iran ziteguye ku butaka, mu nyanja, mu kirere, mu kurinda ikirere ndetse no mu rwego rw’ikoranabuhanga. Tuzasubiza iterabwoba rishya ry’umwanzi mu buryo bukomeye kandi bubabaza.”
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Iran, Mohammad Baqer Qalibaf, akaba ari na we muyobozi mukuru mu biganiro bicishwamo abahuza hagati ya Iran na Amerika, yavuze ko Washington isa n’aho yamaze kubona ko idashobora gutsinda Iran mu mirwano itaziguye.
Hagati aho, ibiciro bya peteroli byakomeje kuzamuka ku isoko mpuzamahanga, ndetse byitezwe ko bishobora kwikuba kabiri, bitewe n’impungenge ku iyoherezwa rya peteroli n’ingufu zituruka mu karere k’Ikigobe cya golfe
Amerika yo yavuze ko gushyiraho igitutu gikomeye ku bukungu bwa Iran, bishobora gutuma hakumirwa kongera gutangira ibindi bitero bya gisirikare
Kuva intambara ihanganishije Iran n’amaerika yatangira muri gashyantare uyu mwaka, imaze gutwara ubuzima bw’abantu ibihumbi, ndetse ikaba yaragize n’ingaruka ku bukungu bw’i bihugu, no ku masoko mpuzamahanga y’ibikomoka kuri petrol ku isi.
Shemsa UWIMANA
RADIOTV10