Bamwe mu babyeyi barerera mu Rwunge rw’Amashuri rwa Karambi mu Murenge wa Rubona mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko abana babo bari kwirukanirwa kuba batatanze amafaranga batswe n’Ubuyobozi bw’iri shuri yo kugura igikoresho kiyungurura amazi, mu gihe iri shuri ryo rivuga ko iyi gahunda ikiri no mu mushinga.
Aba babyeyi baganirije RADIOTV10, bavuga ko abana batswe ibihumbi bitatu (3 000 Frw) kuri buri mwana, yo kugura agakoresho kitwa Flirter gakoreshwa mu kuyungurura amazi.
Uwase Angelique, umwe muri aba babyeyi avuga ko nubwo batswe aya mafaranga ariko badafite ubushobozi, kuko hari byinshi baba basabwa kwishyurira abana.
Ati “Nta bushobozi kandi bagasaba n’amafaranga menshi. Ibihumbi bitatu ni yo mafaranga batubwiye buri munyeshuri kubona iyo firitiri. Ukibaza niba umuntu yabuze igihumbi cy’ibiryo by’umunyeshuri azabona ibyo bihumbi bitatu by’iyo firitire. Nanjye ufite abana batutu biragoye ubushobozi ni buke.”
Mugenzi we Ruzigama Jean de Dieu na we yagize ati “Amafaranga ari mu kubangama ntabwo ari ay’ibiryo. Ay’ibiryo ni macye pe. Sinzi niba ngo firitiri sinzi uko babyita, ayo mafaranga yo aratubangamiye.”
Umuyobozi wa GS Karambi, Nsengiyumva Jean de Dieu yahakanye ibitangazwa n’aba babyeyi, akavuga ko nta tegeko ryashyizwe ku babyeyi ryo gutanga aya mafaranga.
Ati “Ni igitekerezo gihari kitari cyajya mu bikorwa. Hari habanje kukiganiriza ababyeyi bari baje gufata amanota. Kugeza ubu ntabwo birajya mu bikorwa kubera ko dutegereje gukora inteko rusange abemera tukabatanga raporo.”
Uyu muyobozi avuga ko iki gitekerezo kigamije gufasha abana biga kuri iri shuri kujya babasha kubona amazi meza yo kunywa, bityo ko hakenewe ako gakoresho kayungurura amazi.
Ati “Icyo gihe Perezida yarimo kubiganiriza abana kuri asembo [aho abana bateranira] ko byaba ari byiza kubona amazi yo kunywa, ariko ntabwo ari ukubabwira ngo muzayatange. Ntawe byakura mu ishuri na cyane ko batari babyemeza.”
Minisiteri y’Uburezi yakunze gusaba ibigo by’amashuri kutagira amafaranga y’umurengera baca ababyeyi, ndetse inatangaza amafaranga azajya yishyurwa, bityo ko nta yandi akwiye gushyirwaho n’ubuyobozi bw’amashuri.
Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10