Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Harumvikana kutavura rumwe hagati y’uruganda n’uwagiriye impanuka mu kazi uvuga ko byakurikiwe n’ibiteye agahinda

radiotv10by radiotv10
08/10/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Harumvikana kutavura rumwe hagati y’uruganda n’uwagiriye impanuka mu kazi uvuga ko byakurikiwe n’ibiteye agahinda
Share on FacebookShare on Twitter

Umuturage wo mu Murenge wa Karengera mu Karere ka Nyamasheke wakoreraga uruganda rw’icyayi rwa Gisakura, avuga ko yagiriye impanuka mu kazi akaza no kwirukanwa, none n’ikigo cy’Ubwiteganyirize yiyambaje gikomeje kumusiragiza.

Uyu muturage witwa Ngwabijabanzi Theoneste, avuga ko iyi mpanuka yayigize muri Nzeri umwaka ushize wa 2023 ubwo yari ari mu kazi ko gupakira inka.

Ati “Umufoferi yasubije imodoka inyuma urugi rumpuza n’igiti ikiganza cyenda kuvaho, ntibagira ikintu na kimwe bamfasha kuko banze no kumpa itike ingeza kwa muganga ahubwo barambwira ngo ningende nguze amafaranga nivuze.”

Uyu muturage avuga ko yiriye akimara kugira ngo yivuze, yamara gukira akagaruka mu kazi, akaza kwirukanwa kuko yakundaga gusaba ko abakozi b’uru ruganda rwabaha amasezerano, bagakora banatekanye.

Ati “Banyirukanye kubera ko nahoraga mbabaza impamvu badukoresha nta masezerano ngahora mbibaza bo ngo babona ko ndi umunyamatiku baranyirukana.”

Avuga akomeje gusiragizwa na RSSB

Gusiragizwa n’ikigo gishinzwe na RSSB

Ngwabijabanzi avuga ko amaze umwaka atanze inyandiko za muganga muri RSSB zigaragaza ubumuga yasigiwe n’iyo mpanuka atungurwa, gusa ngo iki kigo cyamubwiye ko kitarabona dosiye ye.

RSSB yabwiye Umunyamakuru ko idashobora guha amakuru ya dosiye y’umukiliya wayo, uretse nyirayo ahubwo isaba umunyamakuru kubwira nyirubwite akihamagarira.

Akimara guhamagara akabaha nimero ya dosiye ye yatunguwe no kubwirwa ko ntakirayikorwaho ngo kuko hari inyandiko yitwa A5 itaragera muri RSSB nyamara avuga ko hagiye gushira umwaka ayijyaniye kuri RSSB ishami rya Nyamasheke.

Kayiranga Evaritse ushinzwe abakozi b’uruganda rw’icyayi rwa Gisakura, ntavuga rumwe n’uyu muturage ushinja uru ruganda kumubera umukoresha gito, gusa asa n’udashaka kuvuga impamvu hari abakozi barwo bakora badafite amasezerano

Ati “Nta kontaro yari afite. Ibyo by’amasezerano reka tubyihorere, icyo twe twagombaga kumufasha ni ukudekarara iyo mpanuka kugira ngo RSSB izagire icyo imugenera kandi iyo mpanuka narayidekaraye nk’uko amategeko abiteganya kugira ngo ibyamugiyeho byose n’amafaranga yivuje azabashe kuyasubizwa.”

Kayiranga akomeza avuga ko uyu muturage atirukanywe mu kazi, ahubwo ko yikuye mu kazi we na bagenzi be kubera ibikoresho by’uru ruganda byabuze bakijyana mu buryo bwo kwanga kubibazwa.

Uruganda rwa Gisakura ruhaka ibitangazwa n’uyu muturage

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × two =

Previous Post

BREAKING: Ibiciro bishya bya Lisansi na Mazutu byagiye hanze bizamo impinduka nziza

Next Post

Louise Mushikiwabo yahaye inshingano uwabaye Perezida w’u Burundi

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Louise Mushikiwabo yahaye inshingano uwabaye Perezida w’u Burundi

Louise Mushikiwabo yahaye inshingano uwabaye Perezida w’u Burundi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.