Umuturage wo mu Murenge wa Karengera mu Karere ka Nyamasheke wakoreraga uruganda rw’icyayi rwa Gisakura, avuga ko yagiriye impanuka mu kazi akaza no kwirukanwa, none n’ikigo cy’Ubwiteganyirize yiyambaje gikomeje kumusiragiza.
Uyu muturage witwa Ngwabijabanzi Theoneste, avuga ko iyi mpanuka yayigize muri Nzeri umwaka ushize wa 2023 ubwo yari ari mu kazi ko gupakira inka.
Ati “Umufoferi yasubije imodoka inyuma urugi rumpuza n’igiti ikiganza cyenda kuvaho, ntibagira ikintu na kimwe bamfasha kuko banze no kumpa itike ingeza kwa muganga ahubwo barambwira ngo ningende nguze amafaranga nivuze.”
Uyu muturage avuga ko yiriye akimara kugira ngo yivuze, yamara gukira akagaruka mu kazi, akaza kwirukanwa kuko yakundaga gusaba ko abakozi b’uru ruganda rwabaha amasezerano, bagakora banatekanye.
Ati “Banyirukanye kubera ko nahoraga mbabaza impamvu badukoresha nta masezerano ngahora mbibaza bo ngo babona ko ndi umunyamatiku baranyirukana.”
Gusiragizwa n’ikigo gishinzwe na RSSB
Ngwabijabanzi avuga ko amaze umwaka atanze inyandiko za muganga muri RSSB zigaragaza ubumuga yasigiwe n’iyo mpanuka atungurwa, gusa ngo iki kigo cyamubwiye ko kitarabona dosiye ye.
RSSB yabwiye Umunyamakuru ko idashobora guha amakuru ya dosiye y’umukiliya wayo, uretse nyirayo ahubwo isaba umunyamakuru kubwira nyirubwite akihamagarira.
Akimara guhamagara akabaha nimero ya dosiye ye yatunguwe no kubwirwa ko ntakirayikorwaho ngo kuko hari inyandiko yitwa A5 itaragera muri RSSB nyamara avuga ko hagiye gushira umwaka ayijyaniye kuri RSSB ishami rya Nyamasheke.
Kayiranga Evaritse ushinzwe abakozi b’uruganda rw’icyayi rwa Gisakura, ntavuga rumwe n’uyu muturage ushinja uru ruganda kumubera umukoresha gito, gusa asa n’udashaka kuvuga impamvu hari abakozi barwo bakora badafite amasezerano
Ati “Nta kontaro yari afite. Ibyo by’amasezerano reka tubyihorere, icyo twe twagombaga kumufasha ni ukudekarara iyo mpanuka kugira ngo RSSB izagire icyo imugenera kandi iyo mpanuka narayidekaraye nk’uko amategeko abiteganya kugira ngo ibyamugiyeho byose n’amafaranga yivuje azabashe kuyasubizwa.”
Kayiranga akomeza avuga ko uyu muturage atirukanywe mu kazi, ahubwo ko yikuye mu kazi we na bagenzi be kubera ibikoresho by’uru ruganda byabuze bakijyana mu buryo bwo kwanga kubibazwa.
Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10