Minisiteri y’Uburezi yatangaje ibyavuye mu bizamini bya Leta by’abarangije amashuri abanza n’abarangije icyiciro rusange cy’ayisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2024-2025, bigaragaza ko mu mashuri abanza batsinze ku gipimo cya 75,64%, mu gihe mu cyiciro rusange batsinze kuri 64,35%, aho Akarere ka Kirehe ari ko kaje imbere mu mitsindishirize mu byiciro byombi.
Ibi byatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Kanama 2025, ahagaragajwe imibare y’abanyeshuri bari biyandikishije gukora ibizamini muri ibi byiciro, ababikoze, ndetse n’uburyo batsinze.
Mu mashuri abanza, hiyandikishije abanyeshuri 220 927 bigaga mu bigo by’amashuri 3 815, ariko hakora abanyeshuri 219 926, barimo abakobwa bangana na 54,6% mu gihe abahungu bari 45, 4%.
Muri iki cyiciro, abanyeshuri batsinze ni 166 334 bangana na 75,64%, aho abahungu batsinze ku gipimo cya 46,8%, abakobwa batsinda ku gipimo cya 53,2%.
Dr Bernard Bahati, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini bya Leta n’Ubugenzuzi bw’amashuri (NESA) yavuze ko habayeho kugereranya n’ikigero cy’imitsindire cy’uyu mwaka n’iyatambutse, abantu bashobora kubona ko cyagabanutse.
Ati “Ariko dushingiye ku isesengura twakoze twamaze kubona ibyavuye muri ibi bizamini, rigaragaza ko ahubwo abana bakoze neza.”
Yavuze ko nk’umwaka w’amashuri ushize wa 2023-2024, iyo harebwa abanyeshuri bagize amanota 50% ku mpuzandengo rusange y’ibizamini byose bakoze, bari kuba ari bacye ugereranyije n’uyu mwaka, kuko nk’abagize amanota ari hagati ya 50% na 60% bavuye ku banyeshuri 43 677 mu mwaka ushize, bagera kuri 61 301 muri uyu wa 2024-2025.
Ni mu gihe umubare w’abagize amanota menshi, hagati ya 90% n’ 100%, bavuye kuri 2 703 bariho umwaka ushize wa 2023-2024, bagera kuri 5 467 muri uyu mwaka wa 2024-2025.
Mu mitsindire, Akarere ka Kirehe kaje ku mwanya wa Mbere, aho batsinze ku gipimo cya 97,09%, gakurikirwa n’aka Kicukiro katsinze ku gipimo cya 92,28%. Ni mu gihe akarere ka nyaruguru kaje ku mwanya wa nyuma, aho katsindishije ku gipimo cya 64,57%.
Muri bariya batsinze, ababashije koherezwa mu bigo baziga bacumbikiwe ku ishuri, ni 15 695, mu gihe abazajya biga bataha ari 150 639.
Mu cyiciro rusange cy’ayisumbuye
Naho mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, abari biyandikishije gukora ibizamini bya Leta, bari abanyeshuri 149 206 biga mu bigo by’amashuri 1 890, ariko hakora abanyeshuri 148 702, aho abahungu ari 44,7% mu gihe abakobwa ari 55,3%.
Abanyeshuri babariwe amanota ni 148 676 aho abatsinze ari 95 674 bangana na 64,35%, barimo abakobwa 50,2% mu gihe abahungu batsinze ku gipimo cya 49,8%.
Aha naho hagaragaye gutsinda neza, kuko nk’abanyeshuri bagize amanota ari hagati ya 50% na 60% bavuye ku 24 925 bari babonetse umwaka ushize, bagera kuri 41 269 mu mwaka w’amashuri wa 2024-2025.
Naho abagize amanota ari hagati ya 90% n’ 100% bavuye ku banyeshuri 510 bagera ku 1 167 muri uyu mwaka w’amashuri.


RADIOTV10