Guverinoma y’u Rwanda yashyize mu myanya abayobozi banyuranye, barimo Christophe Bazivamo wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria, Oda Gasinzigwa wagizwe Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora na Zephanie Niyonkuru wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo.
Bikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Mbere tariki 30 Mutarama 2023 yayobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.
Bazivamo Christophe wagizwe uhagarariye u Rwanda muri Nigeria, yari amaze igihe ari Umunyamabanga Wungirije w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) akaba yarigeze kuba muri Guverinoma y’u Rwanda, aho yabaye Minisitiri w’Ubutaka, Ibidukikije, Amashyamba, Amazi na Mine.
Naho Oda Gasinzigwa akaba yari umwe mu Badepite bari bahagarariye u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburarusirazuba (EALA), baherutse gusoza manda zabo.
Oda Gasinzigwa na we yagize imyanya mu buyobozi bukuru bw’u Rwanda, aho yigeze kuba Minisitriri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango.
Yagize Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora asimbuye Prof Kalisa Mbanda uherutse kwitaba Imana nyuma yo gusoza manda ze ebyiri.
Abandi bashyizwe mu myanya bazwi mu buyobozi bw’u Rwanda, ni Zephanie Niyonkuru wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo.
Niyonkuru wahoze ari Umuyobozi Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), mu kwezi k’Ukwakira 2022, yari yahagaritswe na Perezida wa Repubulika kubera amakosa y’imiyoborere idakwiye yakomeje kugaragaza.
Hashyizwe mu myanya kandi abayobozi muri Minisiteri Nshya Ishinzwe Ishoramari rya Leta, aho muri iyi Minisiteri hashyizweho abayobozi 16.
ABAYOBOZI BOSE BASHYIZWE MU MYANYA
RADIOTV10