Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hasobanuwe icyatumye Umunyemari wahamijwe Jenoside afungurwa atarangije igihano n’icyakurikiyeho

radiotv10by radiotv10
23/02/2022
in MU RWANDA
0
Hasobanuwe icyatumye Umunyemari wahamijwe Jenoside afungurwa atarangije igihano n’icyakurikiyeho
Share on FacebookShare on Twitter

Urwego Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS) rwasobanuye icyatumye umunyemari Hategekimana Martin uzwi nka  Majyambere wahamijwe ibyaha bya Jenoside, afungurwa atarangije igihano n’icyakurikiyeho nyuma y’uko bimenyekanye.

Muri 2012, uyu munyemari uzwi cyane mu Ntara y’Amajyepfo by’umwihariko mu Karere ka Nyamagabe, yahamijwe ibyaha bya Jenoside n’Urugereko Rwihariye rw’Urukiko Rukuru rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, rumukatira gufungwa imyaka 25.

Hategekimana Martin alias Majyambere wafashwe mu 1997, yagiye afungirwa muri Gereza zinyuranye zirimo iya Rwamagana yaherukaga gufungirwamo.

Hategekimana Martin uzwi nka Majyambere w’imyaka 70 y’amavuko, yarekuwe na Gereza ya Rwamagana mu kwezi k’Ugushyingo umwaka ushize wa 2021, ndetse inyandiko yamusohoye, yemezaga ko uyu musaza asohotse arangije igihano cye kuko ubuyobozi bw’iyi gereza bwemezaga ko yafunzwe tariki 11 Gashyantare 1997.

Icyemezo kigaragaza ko yafunzwe kuri iyi tariki, cyashyizweho umukono n’uwayoboraga Gereza icyo gihe, SSP Mugororotsi Prosper ndetse ko cyagenzuwe bwa nyuma n’umunyategeko wa Gereza witwa SSGT Mujawumuremyi Francoise

Icyemezo kirekura uyu mugabo, cyo kiriho imikono y’abayobozi bane b’iyi Gereza ya Rwamagana, barimo Umuyobozi wa Gereza witwa SSP Harerimana Egide, umunyamategeko wayo, Nsabimana Fabien, CIP Niyitegeka Eric ushinzwe ikoranabuhanga.

Nyuma y’amezi atatu, uyu Majyambere arekuwe, tariki 14 Gashyantare 2022 yafashwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, afungirwa kuri station yarwo ya Kicukiro, nyuma y’iminsi ine ahita ajyanwa muri Gereza ya Nyarugenge tariki 18 Gashyantare.

 

RCS ngo habayeho kwibeshya

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’abagororwa (RCS), SSP Uwera Pelly Gakwaya yabwiye ikinyamakuru Umuseke ko uyu Hategekimana Martin yasubijwe muri Gereza kugira ngo arangiza igihano cy’imyaka 25 yakatiwe.

SSP Uwera Pelly Gakwaya yavuze ko systeme yashyizweho muri Gereza igaragaza igihe umuntu yinjiriyemo n’igihe agomba kuzasohokeramo.

Ati “Mbere y’uko itangira ntabwo ibintu byari muri systeme, n’icyo kibazo cyabayeho kuko abafungwa bafunzwe mbere y’icyo gihe hari ubwo habaho kwibeshya ariko inzego zibishinzwe ziri mu iperereza, tuzabamenyesha ikizavamo vuba.”

Gusa umuryango wa Majyambere wo uvuga ko umubyeyi wabo afunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse ko bitumvikana kuba Gereza yafunga umuntu idafite icyemezo kimufunga cyafashwe n’urwego rubifitiye ububasha.

Umunyamategeko wa Majyambere witwa Me Gatsimbanyi Pascal na we uvuga ko umukiliya we atakabaye afunze, yavuze ko bitumvikana kuba Gereza yararekuye Umukiliya we yibeshye, none ababikoze bakaba bakiri mu kazi.

Uyu munyamategeko avuga kandi ko yagerageje gusura umukiliya we aho afungiye ariko ubuyobozi bwa Gereza bukamwangira.

 

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 1 =

Previous Post

Valentine Rugwabiza wasimbuwe na Claver Gatete yishimiye aho asize ubufatanye bw’u Rwanda na UN

Next Post

Perezida Kagame uretse kuba ari intangarugero anakomoka mu muryango w’Ubwami- Muhoozi

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame uretse kuba ari intangarugero anakomoka mu muryango w’Ubwami- Muhoozi

Perezida Kagame uretse kuba ari intangarugero anakomoka mu muryango w’Ubwami- Muhoozi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.