Urwego Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS) rwasobanuye icyatumye umunyemari Hategekimana Martin uzwi nka Majyambere wahamijwe ibyaha bya Jenoside, afungurwa atarangije igihano n’icyakurikiyeho nyuma y’uko bimenyekanye.
Muri 2012, uyu munyemari uzwi cyane mu Ntara y’Amajyepfo by’umwihariko mu Karere ka Nyamagabe, yahamijwe ibyaha bya Jenoside n’Urugereko Rwihariye rw’Urukiko Rukuru rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, rumukatira gufungwa imyaka 25.
Hategekimana Martin alias Majyambere wafashwe mu 1997, yagiye afungirwa muri Gereza zinyuranye zirimo iya Rwamagana yaherukaga gufungirwamo.
Hategekimana Martin uzwi nka Majyambere w’imyaka 70 y’amavuko, yarekuwe na Gereza ya Rwamagana mu kwezi k’Ugushyingo umwaka ushize wa 2021, ndetse inyandiko yamusohoye, yemezaga ko uyu musaza asohotse arangije igihano cye kuko ubuyobozi bw’iyi gereza bwemezaga ko yafunzwe tariki 11 Gashyantare 1997.
Icyemezo kigaragaza ko yafunzwe kuri iyi tariki, cyashyizweho umukono n’uwayoboraga Gereza icyo gihe, SSP Mugororotsi Prosper ndetse ko cyagenzuwe bwa nyuma n’umunyategeko wa Gereza witwa SSGT Mujawumuremyi Francoise
Icyemezo kirekura uyu mugabo, cyo kiriho imikono y’abayobozi bane b’iyi Gereza ya Rwamagana, barimo Umuyobozi wa Gereza witwa SSP Harerimana Egide, umunyamategeko wayo, Nsabimana Fabien, CIP Niyitegeka Eric ushinzwe ikoranabuhanga.
Nyuma y’amezi atatu, uyu Majyambere arekuwe, tariki 14 Gashyantare 2022 yafashwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, afungirwa kuri station yarwo ya Kicukiro, nyuma y’iminsi ine ahita ajyanwa muri Gereza ya Nyarugenge tariki 18 Gashyantare.
RCS ngo habayeho kwibeshya
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’abagororwa (RCS), SSP Uwera Pelly Gakwaya yabwiye ikinyamakuru Umuseke ko uyu Hategekimana Martin yasubijwe muri Gereza kugira ngo arangiza igihano cy’imyaka 25 yakatiwe.
SSP Uwera Pelly Gakwaya yavuze ko systeme yashyizweho muri Gereza igaragaza igihe umuntu yinjiriyemo n’igihe agomba kuzasohokeramo.
Ati “Mbere y’uko itangira ntabwo ibintu byari muri systeme, n’icyo kibazo cyabayeho kuko abafungwa bafunzwe mbere y’icyo gihe hari ubwo habaho kwibeshya ariko inzego zibishinzwe ziri mu iperereza, tuzabamenyesha ikizavamo vuba.”
Gusa umuryango wa Majyambere wo uvuga ko umubyeyi wabo afunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse ko bitumvikana kuba Gereza yafunga umuntu idafite icyemezo kimufunga cyafashwe n’urwego rubifitiye ububasha.
Umunyamategeko wa Majyambere witwa Me Gatsimbanyi Pascal na we uvuga ko umukiliya we atakabaye afunze, yavuze ko bitumvikana kuba Gereza yararekuye Umukiliya we yibeshye, none ababikoze bakaba bakiri mu kazi.
Uyu munyamategeko avuga kandi ko yagerageje gusura umukiliya we aho afungiye ariko ubuyobozi bwa Gereza bukamwangira.
RADIOTV10