Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hasobanuwe igipimo cyo kuba Ebola yagera mu Bihugu birimo u Rwanda

radiotv10by radiotv10
05/11/2022
in MU RWANDA
0
Hasobanuwe igipimo cyo kuba Ebola yagera mu Bihugu birimo u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubuzima (WHO) rivuga ko kugeza ubu igipimo cy’ikwirakwira rya Ebola kiri hejuru muri Uganda, ariko ko mu Bihugu bihana imbibi n’iki Gihugu, kiri hasi, kubera ingamba zashyizweho.

Byatangajwe n’Umuyobozi muri WHO uhyinzwe icyorezo cya Ebola muri Afurika, Patrick Otim wavuze ko ikwirakwira ry’iki cyorezo mu Bihugu by’ibituranyi bya Uganda, riri kugenzuranwa ubushishozi.

Agendeye ku isesengura ryakozwe ku byago by’ikwirakwira ry’iki cyorezo, yagize ati “Biracyari hejuru muri Uganda. Hari uburyo bwashyizweho bwo kugenzura ko Ebola yagera mu Bihugu bitandatu bituranye na Uganda.”

Yavuze ko hashyizweho uburyo bwo guhita hakurikiranwa umuntu ukekwaho ko arwaye iyi ndwara ya Ebola waba winjiye mu Gihugu cyangwa ugisohokamo.

Ati “Hari uburyo bwo gupima ku kibuga cy’Indege mpuzamahanga cya Entebbe ndetse n’andi mabwiriza yashyizweho mu rujya ruza.”

Yavuze ko hashyizweho uburyo budasanzwe bwo guhagarika urujya n’uruza mu bice byagaragayemo Ebola nko mu Karere ka Mubende n’aka Kassanda.

Ati “Ikindi ni uko umuntu uwo ari we wese uturuka muri ibyo bice atemerewe gusohoka mu Gihugu.”

Inzego z’ubuzima muri Uganda zemeje ko icyorezo cya Ebola cyabonetse muri iki Gihugu tariki 20 Nzeri 2022, aho umurwayi wa mbere yagaragaye mu Karere ka Mubende.

Imibare iheruka gutangazwa ku ya 02 Ugushyingo 2022, igaragaza ko habarwa abantu abantu 131 basanzwemo Ebola mu gihe abo kimaze guhitana ari 48.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen + 3 =

Previous Post

Kenyatta wayoboye Kenya yagiye mu Burundi ku mpamvu z’ibyo muri DRC

Next Post

Imvune zavuyemo umunyenga: Uwagowe no gutwita abana 5 ubu arababona akibagirwa uburibwe

Related Posts

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

by radiotv10
30/01/2026
0

Ubushakashatsi bw’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, bwakorewe mu mashuri makuru na za kaminuza, bwagaragaje ko abantu 8% batanze...

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

The Ministry of Education in partnership with MTN Rwanda, today officially launched the Digital Skills for Digital Jobs (DSDJ) initiative,...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

IZIHERUKA

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze
MU RWANDA

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

by radiotv10
30/01/2026
0

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Imvune zavuyemo umunyenga: Uwagowe no gutwita abana 5 ubu arababona akibagirwa uburibwe

Imvune zavuyemo umunyenga: Uwagowe no gutwita abana 5 ubu arababona akibagirwa uburibwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.