Monday, December 8, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hasobanuwe impamvu hagiye kugabanywa ingendo z’abayobozi b’inzego zo mu Rwanda bajya mu nama

radiotv10by radiotv10
29/05/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Hasobanuwe impamvu hagiye kugabanywa ingendo z’abayobozi b’inzego zo mu Rwanda bajya mu nama
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda igiye kugabanya ingendo z’abayobozi bajya mu nama, hakimakazwa gukoresha ikoranabuhanga, kuko ingendo zitwara amafaranga menshi, bigashyira Leta mu bihombo.

Ni nyuma y’uko, Dr Uzziel Ndagijimana agaragaje ko umwaka w’ingengo y’imari wa 2023-2024, wasize icyuho mu ngengo y’imari ndetse n’amadeni arenze 70% by’umusaruro mbumbe w’Igihugu.

Yagize ati “Kugabanya icyuho cy’ingengo y’imari kikava kuri 6% by’umusaruro mbumbe byo mu mwaka ushize w’ingengo y’imari; muri 2024-2025 bikagera kuri 5,2%. Imibare idufite muri iki gihe itwereka ko umwenda mbumbe w’Igihugu ugeze kuri 73,5% by’umusaruro mbumbe w’umwaka wa 2023-2024. Uyu mwaka tugiye gutangira; uteganyijwe kugera ku gipimo cya 78%, ukazagera kuri 77,2% mu mwaka wa 2025 na 73,9% muri 2027.”

Iyi shusho y’umwaka w’ingengo y’imari ugana ku musozo; ndetse n’icyerekezo cyo kuyihindura; ni byo byatumye Leta ifata ingamba zirimo kugabanya ingendo zerekeza mu nama zigashyirwa ku ikoranabuhanga.

Dr Uzziel Ndagijimana ati “Ibi bizasaba kugabanya amafaranga atangwa ku biKorwa bimwe na bimwe bitihutirwa cyangwa byakorwa ukundi mu buryo buhendutse. Harimo no kugabanya ingendo n’inama by’akazi; hakoreshwa ikoranabuhanga mu itumanaho.”

Iyi ngengo y’imari yashyiriweho ingamba zikomeye, irangana na miliyari 5 690,1 Frw, aho yiyongereyeho miliyari 579,5 Frw bingana na 11% ugereranyije na miliyari 5 116 Frw ari mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2023-2024.

Nubwo hasigaye amezi abiri ngo uyu mwaka w’ingengo y’imari usoze; Guverinoma y’u Rwanda iremeza ko amafaranga yateganyirijwe uyu mwaka, amaze gukoresha ku gipimo cya 95%.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 2 =

Previous Post

Barafinda yagarutse noneho n’imigambi mishya y’ibyo azakora ngo naramuka atorewe kuyobora u Rwanda

Next Post

Iby’ingenzi wamenya ku muyobozi w’ishuri watanze kandidatire ku mwanya wa Perezida wa Repubulika

Related Posts

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

by radiotv10
06/12/2025
0

Imiryango 214 itishoboye y'abahinzi ba Kawa yo mu Mirenge ya Rwinkwavu na Kabarondo yatangiye guhabwa ibiti bya Kawa ibihumbi 80,...

Amafoto ukwiye kureba yaranze umunsi w’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo

Amafoto ukwiye kureba yaranze umunsi w’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo

by radiotv10
05/12/2025
0

I Washington D.C. muri Leta Zunze Ubumwe za America, ahari hahanzwe amaso n’Isi yose, haraye habereye umuhango wo gusinya amasezerano...

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

by radiotv10
05/12/2025
0

Impinduka mu buyobozi bw’umujyi wa Kigali hari abo zahiriye abandi ntizabahira , Hashize imyaka itanu manda ya mbere irangiye kuva...

Abasirikarekazi b’u Rwanda beretse abagore bo muri Sudani y’Epfo uko bakwirwanaho igihe hari ubahohoteye

Abasirikarekazi b’u Rwanda beretse abagore bo muri Sudani y’Epfo uko bakwirwanaho igihe hari ubahohoteye

by radiotv10
05/12/2025
0

Abagore bo mu Ngabo z’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, bagaragarije abagore n’abakobwa bo muri iki Gihugu...

Imirwano muri Congo ikomeje guca ibintu, Abanyekongo benshi bari gukiza amagara bahungira mu Rwanda

Imirwano muri Congo ikomeje guca ibintu, Abanyekongo benshi bari gukiza amagara bahungira mu Rwanda

by radiotv10
05/12/2025
0

Abanyekongo biganjemo abagore n’abana bakomeje guhungira mu Rwanda nyuma yuko imirwano ikomeje gukara mu bice bimwe mu byo muri Kivu...

IZIHERUKA

Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda
FOOTBALL

Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda

by radiotv10
07/12/2025
0

Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

AFC/M23 yageneye ubutumwa u Burundi bwakajije imbaraga mu bufasha buha ubutegetsi bwa Congo

06/12/2025
Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

06/12/2025
U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

06/12/2025
Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

06/12/2025
Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana

Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana

05/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Iby’ingenzi wamenya ku muyobozi w’ishuri watanze kandidatire ku mwanya wa Perezida wa Repubulika

Iby’ingenzi wamenya ku muyobozi w’ishuri watanze kandidatire ku mwanya wa Perezida wa Repubulika

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda

AFC/M23 yageneye ubutumwa u Burundi bwakajije imbaraga mu bufasha buha ubutegetsi bwa Congo

Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.