Saturday, January 24, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hasobanuwe impamvu ibihano byafatiwe Sudani byagumishijweho kugeza 2025

radiotv10by radiotv10
19/09/2024
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Hasobanuwe impamvu ibihano byafatiwe Sudani byagumishijweho kugeza 2025
Share on FacebookShare on Twitter

Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Amahoro n’Umutekano, kemeje umwanzuro wo kongerera igihe ibihano byafatiwe Igihugu cya Sudani kugeza muri Nzeri 2025.

Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Amahoro, kavuga ko kongerera igihe ibi bihano, bizagabanya iyoherezwa ry’intwaro muri Darfur, ndetse hagashyirwaho ibihano ku bantu n’ibigo bifite uruhare n’ibyishora mu bikorwa bihungabanya umutekano wa Sudani.

Robert A. Wood, Uhagarariye by’agateganyo Ubutumwa bwa Leta Zunze Ubumwe za Amarica muri Loni, yavuze ko “kugumishaho ibihano Sudan yafatiwe bigamije guhosha intambara ikomeje kwiyongera muri iki Gihugu, no kugarura ituze n’umutekano muri Sudani.”

Yavuze ko kandi Leta Zunze Ubumwe za America zizakomeza gushyigikira Abanya-Sudan, no gukorana n’ubutegetsi bw’Igihugu cyabo.

Ku ruhande rwa Sudani, Al-Harith Idriss al-Harith Mohamed uhagarariye iki Gihugu mu Muryango w’Abibumye, yagaragaje ko iki Gihugu gifite ibimenyetso bidashidikanywaho byerekana ko iyi ntambara irimo iterwamo inkunga na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) iha ubufasha mitwe yitwara gisirikare ikora ibyaha by’intambara n’ibyibasira inyokomuntu mu gace ka Darfur.

Icyakora uhagarariye Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu muri LONI, Mohamed Abushahab, yateye utwatsi ibyo birego, avuga ko ari ibinyoma ndetse bidafite ishingiro, ahubwo ko uburyo bwo gushaka kuyobya uburari ku makosa akorwa n’igisirikare cya ya Sudani.

Ibihano byafatiwe Sudani, birimo gufatira imitungo, kutemererwa kugura intwaro n’ibindi byongerewe igihe, bikazageza ku wa 12 Nzeri 2025.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen + 7 =

Previous Post

VIDEO: Mu marira y’ibyishimo umunyamakuru akaba n’umunyarwenya Rusine yarahiriye kubana n’umukunzi we

Next Post

Ruhago nyarwanda yagize ibyago ibura uwayigiriye akamaro katumye haboneka abakinnyi bakomeye

Related Posts

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

by radiotv10
23/01/2026
0

Umugaba w’ingabo za Uganda, akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni uherutse kongera gutorerwa kuyobora igihugu, yatangaje ko abashyigikiye ishyaka ritavuga...

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

by radiotv10
23/01/2026
0

Umunyamabanga Wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe Ibibazo bya Afurika, yagaragaje ko gushyira abarwanyi ba AFC/M23 mu gisirikare...

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

by radiotv10
23/01/2026
0

I Davos mu Busuwisi, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangije Akanama k’Amahoro kagamije gushimangira agahenge kari...

Ofisiye mu gisirikare cya Congo yafatiwe icyemezo kubera gusakaza amashusho

Ofisiye mu gisirikare cya Congo yafatiwe icyemezo kubera gusakaza amashusho

by radiotv10
23/01/2026
0

Urukiko rwa Gisirikare rwa Ituri rwakatiye igifungo cy’imyaka 20 umusirikare wo ku rwego rwa Ofisiye muri FARDC no kwirukanwa burundu...

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

by radiotv10
22/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, akomeje guterana amagambo na Robert Kyagulanyi Ssentamu (Bobi Wine) uherutse gutsindwa amatora...

IZIHERUKA

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye
IMIBEREHO MYIZA

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

by radiotv10
24/01/2026
0

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

24/01/2026
Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

24/01/2026
Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

24/01/2026
Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

24/01/2026
Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

23/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ruhago nyarwanda yagize ibyago ibura uwayigiriye akamaro katumye haboneka abakinnyi bakomeye

Ruhago nyarwanda yagize ibyago ibura uwayigiriye akamaro katumye haboneka abakinnyi bakomeye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.