Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Amahoro n’Umutekano, kemeje umwanzuro wo kongerera igihe ibihano byafatiwe Igihugu cya Sudani kugeza muri Nzeri 2025.
Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Amahoro, kavuga ko kongerera igihe ibi bihano, bizagabanya iyoherezwa ry’intwaro muri Darfur, ndetse hagashyirwaho ibihano ku bantu n’ibigo bifite uruhare n’ibyishora mu bikorwa bihungabanya umutekano wa Sudani.
Robert A. Wood, Uhagarariye by’agateganyo Ubutumwa bwa Leta Zunze Ubumwe za Amarica muri Loni, yavuze ko “kugumishaho ibihano Sudan yafatiwe bigamije guhosha intambara ikomeje kwiyongera muri iki Gihugu, no kugarura ituze n’umutekano muri Sudani.”
Yavuze ko kandi Leta Zunze Ubumwe za America zizakomeza gushyigikira Abanya-Sudan, no gukorana n’ubutegetsi bw’Igihugu cyabo.
Ku ruhande rwa Sudani, Al-Harith Idriss al-Harith Mohamed uhagarariye iki Gihugu mu Muryango w’Abibumye, yagaragaje ko iki Gihugu gifite ibimenyetso bidashidikanywaho byerekana ko iyi ntambara irimo iterwamo inkunga na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) iha ubufasha mitwe yitwara gisirikare ikora ibyaha by’intambara n’ibyibasira inyokomuntu mu gace ka Darfur.
Icyakora uhagarariye Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu muri LONI, Mohamed Abushahab, yateye utwatsi ibyo birego, avuga ko ari ibinyoma ndetse bidafite ishingiro, ahubwo ko uburyo bwo gushaka kuyobya uburari ku makosa akorwa n’igisirikare cya ya Sudani.
Ibihano byafatiwe Sudani, birimo gufatira imitungo, kutemererwa kugura intwaro n’ibindi byongerewe igihe, bikazageza ku wa 12 Nzeri 2025.
Shemsa UWIMANA
RADIOTV10