Tuesday, September 10, 2024

Hasobanuwe impamvu insanganyamatsiko yo Kwibuka Jenoside igiye guhinduka

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, yatangaje ko mu Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside Yakorewe Abatutsi umwaka utaha, hazatangira kuzirikanwa insanganyamatsiko nshya izasimbura isanzweho, hanasobanurwa impamvu y’izi mpinduka.

Insanganyamatsiko yari imaze igihe igenderwaho izanazirikanwa mu Kwibuka ku Nshuro ya 29 Jenoside Yakorewe Abatutsi, igira iti “Kwibuka Twiyubaka”. Gusa umwaka utaha hazatangira kuzirikanwa insanganyamatsiko igira iti “twibuke twiyubaka”

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene yavuze ko impamvu iyi nsanganyamatsiko izahinduka ari ukugira ngo buri wese aziyumvemo ibikorwa byo Kwibuka Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Usanga twafashe kwibuka twiyubaka, twagombye ubundi gufata twibuke twiyubaka, ni byo bifite sense (igisobanuro gifatika) kurushaho, kugira ngo buri weze bimufashe kumva ko twese Abanyarwanda turimo. Ubwo rero umwaka utaha tuzayihindura ibe TWIBUKE TWIYUBAKA.”

Icyumweru cy’icyunamo, ku rwego rw’Igihugu kizatangirizwa ku Rwibutso rwa Kigali, ku Gisozi tariki 07 Mata 2023, ari nabwo hazatangwa ikiganiro mbere ya saa sita muri buri Mudugudu.

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu kandi iherutse gushyira hanze amabwiriza azagenderwaho muri cyumweru cyo Kwibuka ku Nshuro ya 29 Jenoside Yakorwe Abatutsi.

Muri aya mabwiriza, agena ko ku munsi wo gutangirizaho iki Cyumweru, nyuma yo kumva ijambo nyamukuru riteganyijwe, abantu bazasubira mu mirimo yabo nkuko bisanzwe.

Aya mabwiriza kandi avuga ko ikiganiro kizatangwa ari kimwe gusa, kizatangwa tariki Indwi Mata 2023, mu gihe mu bihe byatambutse hatangwaga ibiganiro buri kigoroba.

 

INKURU MU MASHUSHO

Juventine MURAGIJEMALIYA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts