Saturday, July 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Hasobanuwe impamvu insanganyamatsiko yo Kwibuka Jenoside igiye guhinduka

radiotv10by radiotv10
05/04/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Hasobanuwe impamvu insanganyamatsiko yo Kwibuka Jenoside igiye guhinduka
Share on FacebookShare on Twitter

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, yatangaje ko mu Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside Yakorewe Abatutsi umwaka utaha, hazatangira kuzirikanwa insanganyamatsiko nshya izasimbura isanzweho, hanasobanurwa impamvu y’izi mpinduka.

Insanganyamatsiko yari imaze igihe igenderwaho izanazirikanwa mu Kwibuka ku Nshuro ya 29 Jenoside Yakorewe Abatutsi, igira iti “Kwibuka Twiyubaka”. Gusa umwaka utaha hazatangira kuzirikanwa insanganyamatsiko igira iti “twibuke twiyubaka”

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene yavuze ko impamvu iyi nsanganyamatsiko izahinduka ari ukugira ngo buri wese aziyumvemo ibikorwa byo Kwibuka Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Usanga twafashe kwibuka twiyubaka, twagombye ubundi gufata twibuke twiyubaka, ni byo bifite sense (igisobanuro gifatika) kurushaho, kugira ngo buri weze bimufashe kumva ko twese Abanyarwanda turimo. Ubwo rero umwaka utaha tuzayihindura ibe TWIBUKE TWIYUBAKA.”

Icyumweru cy’icyunamo, ku rwego rw’Igihugu kizatangirizwa ku Rwibutso rwa Kigali, ku Gisozi tariki 07 Mata 2023, ari nabwo hazatangwa ikiganiro mbere ya saa sita muri buri Mudugudu.

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu kandi iherutse gushyira hanze amabwiriza azagenderwaho muri cyumweru cyo Kwibuka ku Nshuro ya 29 Jenoside Yakorwe Abatutsi.

Muri aya mabwiriza, agena ko ku munsi wo gutangirizaho iki Cyumweru, nyuma yo kumva ijambo nyamukuru riteganyijwe, abantu bazasubira mu mirimo yabo nkuko bisanzwe.

Aya mabwiriza kandi avuga ko ikiganiro kizatangwa ari kimwe gusa, kizatangwa tariki Indwi Mata 2023, mu gihe mu bihe byatambutse hatangwaga ibiganiro buri kigoroba.

 

INKURU MU MASHUSHO

Juventine MURAGIJEMALIYA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 1 =

Previous Post

Umuhanzi w’ikirangirire ku Isi ukomoka mu Rwanda yafashe icyemezo gitunguranye kubera impamvu idasanzwe

Next Post

Igikorwa yatangiye bamwita ‘umusazi’ ubu barakimuvugiraho ubutwari bakanamusabira ikintu gikomeye

Related Posts

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

by radiotv10
18/07/2025
0

Umunyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza uregwa ibyaha birimo guteza imvururu muri rubanda, yafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30. Ni icyemezo...

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

by radiotv10
18/07/2025
0

Banki Nkuru y’u Rwanda BNR yatangaje igiye guhugura urubyiruko ku mikoreshereze y'ikoranabuhanga muri serivisi z'imari hifashishijwe telefoni ngendanwa, kugira ngo...

Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Amakuru agezweho: Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu NAEB afunzwe ukurikiranyweho kwigwizaho imitungo

by radiotv10
18/07/2025
0

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa (Operations Manager) mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi (NAEB), ari...

Ibisobanuro by’umunyamategeko ukurikiranyweho gusambanya umwana arusha imyaka 59

Ibisobanuro by’umunyamategeko ukurikiranyweho gusambanya umwana arusha imyaka 59

by radiotv10
18/07/2025
0

Umugabo w’imyaka 74 y’amavuko usanzwe akora akazi ko kunganira abantu mu mategeko, ukurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga icyaha...

Igisubizo cyahawe ushinja ubuyobozi kumuteza ubukene cyumvikanamo ko akwiye gukurayo ijisho

Igisubizo cyahawe ushinja ubuyobozi kumuteza ubukene cyumvikanamo ko akwiye gukurayo ijisho

by radiotv10
18/07/2025
0

Umuturage wo mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro, uvuga ko ubuyobozi bwamutwariye umusaruro w’ikawa wari kuvamo agera miliyoni...

IZIHERUKA

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe
MU RWANDA

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

by radiotv10
18/07/2025
0

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

18/07/2025
Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

18/07/2025
Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

The DRC Government has summoned the Ugandan Ambassador over diplomatic concerns

18/07/2025
Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Amakuru agezweho: Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu NAEB afunzwe ukurikiranyweho kwigwizaho imitungo

18/07/2025
Ubutegetsi bw’u Burundi buravugwaho gufata icyemezo cyatangiye guteza ihungabana impunzi z’Abanyekongo

Ubutegetsi bw’u Burundi buravugwaho gufata icyemezo cyatangiye guteza ihungabana impunzi z’Abanyekongo

18/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Igikorwa yatangiye bamwita ‘umusazi’ ubu barakimuvugiraho ubutwari bakanamusabira ikintu gikomeye

Igikorwa yatangiye bamwita ‘umusazi’ ubu barakimuvugiraho ubutwari bakanamusabira ikintu gikomeye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.