Umuhanzi w’ikirangirire ku Isi ukomoka mu Rwanda yafashe icyemezo gitunguranye kubera impamvu idasanzwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanzi Paul Van Haver wamenyekanye nka Stromae ufite inkomoko mu Rwanda, yahagaritse ibitaramo 14 yari afite muri Mata na Gicurasi, kubera ibibazo bijyanye n’ubuzima.

Mu itangazo yashyize hanze abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Stomae yavuze ko amaze kubona ko ubuzima bwe butamwemerera gukora ibitaramo yateganyaga gukora ndetse ko ababajwe no gutangariza abantu aya makuru.

Izindi Nkuru

Ati “Ngomba kwemera intege nke zanjye nkahagarika ibi bintu, mu gihe ubuzima bwanjye butanyemerera gukomeza kuza kubonana namwe. Mbabajwe no kubagezaho aya makuru, ariko ngomba kumva ko hari ibyo ntagomba kurenga.”

Akomeza avuga ko hamwe n’umuryango we agiye gufata umwanya akaruhuka akazagaruka ameze neza.

Muri iyi nyandiko, Stromae agaragaza ko yizeye kuzatangariza abakunzi be amakuru meza vuba.

Bivugwa ko uyu muhanzi yaba afite umunaniro ukabije (Stress), ndese biteganyijwe ko azagaruka ku rubyiniro muri Kamena 2023 ataramira mu mijyi irimo Brussels, Lille na Paris.

Si ubwa mbere Stomae ahura n’iki kibazo kuko mu mpera ya 2015 yigeze kugira ibibazo byo mu mutwe byaturutse ku munaniro ukabije yakuye mu bitaramo bizenguruka Isi, ubwo yamurikaga album ye ya kabiri yise ‘Racine Carrée.’

Joby Joshua
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru