Friday, May 1, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hasobanuwe impamvu Perezida Tshisekedi yahaye inshingano Umujenerali umaze imyaka 10 yarapfuye

radiotv10by radiotv10
19/10/2022
in MU RWANDA
4
Hasobanuwe impamvu Perezida Tshisekedi yahaye inshingano Umujenerali umaze imyaka 10 yarapfuye
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwavuze ko nta kwibeshya kwabaye mu kuba Perezida Félix Tshisekedi yahaye inshingano Umujenerali wapfuye mu myaka 11 ishize, busobanura impamvu.

Mu itangazo ryatambutse kuri Televiziyo y’Igihugu kuri uyu wa Mbere tariki 17 Ukwakira 2022, ryavugaga ko Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix-Antoine Tshisekedi yashyize mu myanya abasirikare banyuranye.

Icyatunguranye ni izina rya General Floribert Kisembo Bahemuka, umaze imyaka 11 yarapfuye. Ese byaba ari ukwibeshya? Umwe mu bayobozi mu Girikare cya DRCongo, yasubije INFOS.CD ati “Oya.”

Uyu muyobozi mu gisirikare cya Congo, yavuze ko guha inshingano uriya hatabayemo kwibeshya ahubwo ko kwari ukwemeza ko ziriya nshingano yakoze mu gihe cye no kuzirikana ko yakoze izo nshingano.

Uyu wahaye amakuru INFOS.CD, yagize ati “Hashize imyaka 10, yabaye komanda w’ibikorwa bya gisirikare. Ntabwo yagizwe umuyobozi w’ibikorwa aka kanya. Yabaye umuyobozi w’ibikorwa bya gisirikare adafite iryo peti. Rero icyabayeho ni uguha agaciro imirimo ye. Perezida yamuhaye icyubahiro amuha umwanya nko kumuzirikana. Ntabwo ari uko bamugize komanda uyu munsi. Abantu bakwiye kubitandukanya.”

Floribert Kisembo Bahemuka wabaye umuyobozi w’ibikorwa bya FARDC i Lubutu mu gace ka Maniema, yishwe n’ingabo z’Igihugu tariki 30 Mata 2011 mu gace ka Lonyo mu gace gaherereye muri Teritwari ya Djugu.

Uyu musirikare mukuru yashinjwaga gutera umugongo igisirikare akajya gushinga umutwe w’inyeshyamba muri Djudu mu Ntara y’Iburengerazuba.

RADIOTV10

Comments 4

  1. Kamali Nkotanyi says:
    4 years ago

    None se uwashinjwaga kurema umutwe winyeshyamba avuye muzigihugu akaza kwicwa ningabo z’igihucye cye niwe bashimiye bakamuha umwanya atagihumeka uyu watanze amakuru ko ubanza nawe atabihagazeho nubwo arikuvugira umukuru w’igihugu

    Reply
  2. Pazzo Ndisanga says:
    4 years ago

    No sense
    Umuntu warwanyaga igihugu??????

    Reply
  3. Vianney NIYIGENA says:
    4 years ago

    Nigute yayoboraga ingabo z’igihugu nyuma akitandukanya nazo agashinga umutwe w’inyeshyamba bikarangira yishwe n’ingabo z’igihugu cye none leta ikaba ifashe iyambere mukumushimira? Nonese niba yarakoze neza nikuki aribo bamwishe ahokumushimira akiriho?
    Imyaka 11 yose ishize nibwo bibutse yuko yakoreye igihugu neza?
    Ntibyumvikana ibyo bisobanuro pe

    Reply
  4. André Nshimirimana says:
    4 years ago

    Reka ivya Kongo tubirekere Kongo nyene kuko ni akayoberabahinga Bwana Niyigena!!!
    Ahubwo bihenze none vyavumbuwe ko bahaye ipeti uwamaze gupfaaa kera! Psdt wewe yabeshwe kuko birunvikana!!!
    Bashaka ayo bazoza bariba buri kwezi ubonako Ruswa yabamunze mu mitima no mu bwenge bwabo!!!

    Reply

Leave a Reply to Kamali Nkotanyi Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − 18 =

Previous Post

Museveni agiye gutumira Macron baganire ku bya DRCongo n’iby’u Burayi

Next Post

Muhoozi yagaragaje akamuri ku mutima nyuma yo kongera kuganira na Perezida Kagame

Related Posts

Amakuru mashya ku bayobozi bakomeye ba Nyanza na Gisagara bari baherutse gufungurwa

AMAKURU MASHYA: RIB yafunze abayobozi mu Nzego z’Ibanze bo mu Turere tune barimo uwari Gitifu w’Umurenge

by radiotv10
01/05/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha rwataye muri yombi abantu bane barimo uwahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nzige mu Karere ka Rwamagana,...

Ingabo z’u Rwanda zungutse Abofisiye bafite ubumenyi bujyanye no kuyobora abasirikare

Ingabo z’u Rwanda zungutse Abofisiye bafite ubumenyi bujyanye no kuyobora abasirikare

by radiotv10
01/05/2026
0

Abofisiye 74 mu Ngabo na Polisi by’u Rwanda ndetse n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, barangije amasomo ajyanye no kuyobora abandi n’indi...

Friendships vs Networking: What Really Matters in Your 20s?

Friendships vs Networking: What Really Matters in Your 20s?

by radiotv10
01/05/2026
0

Your 20s are often sold to you as the decade of “connections.” You’re told to meet people, build your circle,...

Should Social Media Be Banned for the Youth?

Should Social Media Be Banned for the Youth?

by radiotv10
01/05/2026
0

The Minister of ICT and Innovation said that the government of Rwanda is considering introducing a law that would restrict...

Breaking: Gitifu w’Umurenge wa Mageragere afungiye ibirimo kumena ibanga ry’akazi

Breaking: Gitifu w’Umurenge wa Mageragere afungiye ibirimo kumena ibanga ry’akazi

by radiotv10
30/04/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha rwatangaje ko rwafunze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge, ukurikiranyweho ibyaha bya ruswa no...

IZIHERUKA

Amakuru mashya ku bayobozi bakomeye ba Nyanza na Gisagara bari baherutse gufungurwa
MU RWANDA

AMAKURU MASHYA: RIB yafunze abayobozi mu Nzego z’Ibanze bo mu Turere tune barimo uwari Gitifu w’Umurenge

by radiotv10
01/05/2026
0

Hamenyekanye igihano cyasabiwe umunyamakuru uzwi mu myidagaduro ukurikiranyweho kurwanira mu kabari

Amakuru mpamo ku yari yatangiye kuvugwa ku isezera ry’umunyamakuru w’imyidagaduro uzwi mu Rwanda

01/05/2026
Icyo Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Congo yasabye Joseph Kabila

America yafatie ibihano Joseph Kabila wabaye Perezida wa Congo

01/05/2026
Ingabo z’u Rwanda zungutse Abofisiye bafite ubumenyi bujyanye no kuyobora abasirikare

Ingabo z’u Rwanda zungutse Abofisiye bafite ubumenyi bujyanye no kuyobora abasirikare

01/05/2026
Friendships vs Networking: What Really Matters in Your 20s?

Friendships vs Networking: What Really Matters in Your 20s?

01/05/2026
Should Social Media Be Banned for the Youth?

Should Social Media Be Banned for the Youth?

01/05/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Muhoozi yagaragaje akamuri ku mutima nyuma yo kongera kuganira na Perezida Kagame

Muhoozi yagaragaje akamuri ku mutima nyuma yo kongera kuganira na Perezida Kagame

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AMAKURU MASHYA: RIB yafunze abayobozi mu Nzego z’Ibanze bo mu Turere tune barimo uwari Gitifu w’Umurenge

Amakuru mpamo ku yari yatangiye kuvugwa ku isezera ry’umunyamakuru w’imyidagaduro uzwi mu Rwanda

America yafatie ibihano Joseph Kabila wabaye Perezida wa Congo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.