Hasobanuwe impamvu Perezida Tshisekedi yahaye inshingano Umujenerali umaze imyaka 10 yarapfuye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ubuyobozi bw’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwavuze ko nta kwibeshya kwabaye mu kuba Perezida Félix Tshisekedi yahaye inshingano Umujenerali wapfuye mu myaka 11 ishize, busobanura impamvu.

Mu itangazo ryatambutse kuri Televiziyo y’Igihugu kuri uyu wa Mbere tariki 17 Ukwakira 2022, ryavugaga ko Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix-Antoine Tshisekedi yashyize mu myanya abasirikare banyuranye.

Izindi Nkuru

Icyatunguranye ni izina rya General Floribert Kisembo Bahemuka, umaze imyaka 11 yarapfuye. Ese byaba ari ukwibeshya? Umwe mu bayobozi mu Girikare cya DRCongo, yasubije INFOS.CD ati “Oya.”

Uyu muyobozi mu gisirikare cya Congo, yavuze ko guha inshingano uriya hatabayemo kwibeshya ahubwo ko kwari ukwemeza ko ziriya nshingano yakoze mu gihe cye no kuzirikana ko yakoze izo nshingano.

Uyu wahaye amakuru INFOS.CD, yagize ati “Hashize imyaka 10, yabaye komanda w’ibikorwa bya gisirikare. Ntabwo yagizwe umuyobozi w’ibikorwa aka kanya. Yabaye umuyobozi w’ibikorwa bya gisirikare adafite iryo peti. Rero icyabayeho ni uguha agaciro imirimo ye. Perezida yamuhaye icyubahiro amuha umwanya nko kumuzirikana. Ntabwo ari uko bamugize komanda uyu munsi. Abantu bakwiye kubitandukanya.”

Floribert Kisembo Bahemuka wabaye umuyobozi w’ibikorwa bya FARDC i Lubutu mu gace ka Maniema, yishwe n’ingabo z’Igihugu tariki 30 Mata 2011 mu gace ka Lonyo mu gace gaherereye muri Teritwari ya Djugu.

Uyu musirikare mukuru yashinjwaga gutera umugongo igisirikare akajya gushinga umutwe w’inyeshyamba muri Djudu mu Ntara y’Iburengerazuba.

RADIOTV10

Comments 4

  1. Kamali Nkotanyi says:

    None se uwashinjwaga kurema umutwe winyeshyamba avuye muzigihugu akaza kwicwa ningabo z’igihucye cye niwe bashimiye bakamuha umwanya atagihumeka uyu watanze amakuru ko ubanza nawe atabihagazeho nubwo arikuvugira umukuru w’igihugu

  2. Pazzo Ndisanga says:

    No sense
    Umuntu warwanyaga igihugu??????

  3. Vianney NIYIGENA says:

    Nigute yayoboraga ingabo z’igihugu nyuma akitandukanya nazo agashinga umutwe w’inyeshyamba bikarangira yishwe n’ingabo z’igihugu cye none leta ikaba ifashe iyambere mukumushimira? Nonese niba yarakoze neza nikuki aribo bamwishe ahokumushimira akiriho?
    Imyaka 11 yose ishize nibwo bibutse yuko yakoreye igihugu neza?
    Ntibyumvikana ibyo bisobanuro pe

  4. Reka ivya Kongo tubirekere Kongo nyene kuko ni akayoberabahinga Bwana Niyigena!!!
    Ahubwo bihenze none vyavumbuwe ko bahaye ipeti uwamaze gupfaaa kera! Psdt wewe yabeshwe kuko birunvikana!!!
    Bashaka ayo bazoza bariba buri kwezi ubonako Ruswa yabamunze mu mitima no mu bwenge bwabo!!!

Leave a Reply to Pazzo Ndisanga Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru