Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA) cyatangaje ko umuti w’amaso wo mu bwoko bwa Tetracycline Hydrochloride Ophtalmic, wahagaritswe nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe bugasanga utujuje ubuziranenge.
Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Rwanda FDA rimenyesha abafite ububiko bw’imiti, abinjiza mu Rwanda imiti, Farumasi zoze ndetse n’amavuriro yose yaba aya Leta ndetse n’ayigenga.
Iri tangazo rivuga ko nimero 23038 y’uyu muti wa “TETRACYCLINE HYDROCHLORIDE OPHTHALMIC OINTMENT USP 1% W/W STERILE ukoresha kuvura indwara zimwe na zimwe zo mu maso, wakozwe n’uruganda Curis Lifesciences Pvt Ltd rwo mu Buhinde mu kwa 05/2023 uzarangira mu kwa 04/2026, Rwanda FDA yakoze ubusesenguzi isanga nimero y’umuti wavuzwe haruguru, warahinduye ibara; aho kuba ikigina, ibara ry’iyi nimero y’umuti ryahindutse umukara, binyuranye n’ibipimo by’ubuziranenge.”
Rwanda FDA ikomeza ivuga ko, nyuma y’ihagarikwa ry’iyi nimero, itagomba kongera gukoreshwa, ahubwo abayifite bakayisubiza aho bayiranguye, ndetse bakanashyikiriza iki kigo raporo y’ingano y’uyu muti bari baranguye, bigakorwa mu gihe cy’iminsi 10 y’akazi.
Iki Kigo kandi kirasaba umuntu wese waba ufite ubwoko bw’uyu muti, guhagarika kuwukoresha, kuva hagitangazwa iri tangazo ryo kuwugaharika ku isoko.
RADIOTV10