Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ibiciro bishya by’umuriro w’amashanyarazi bisimbura ibyari bimaze imyaka itanu, byorohejwe ku cyiciro cy’ibanze, aho bakoresha umuriro wa kWh nke bagumishirijweho amafaranga 89 Frw kuri kWh imwe, ndetse ziriyongera ziva hagati ya 0-15, zigera kuri 0-20.
Ibi biciro byatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Nzeri 2025 bizatangira kubahirizwa tariki 01 Ukwakira, bigaragaza kandi ko ingo zituwe zikoresha kWh 20-50, zo zizajya zishyura 310 Frw kuri kWh imwe. Naho izikoresha hejuru ya kWh 50, zizajya zishyura 369 Frw kuri kWh imwe.
RURA kandi yagaragaje ko inyubako z’ubucuruzi n’izikorerwamo ibindi bikorwa bitandukanye no guturwamo, zo izikoresha umuriro uri hagati
ya kWh 0-100 zizajya zishyura 355 Frw kuri kWh imwe, mu gihe izikoresha umuriro w’amashanyarazi kuva kuri 100 kWh kuzamura, zo zizajya zishyura 376 Frw.
Hagaragajwe kandi ibiciro ku bindi bikorwa binyuranye, birimo amashuri n’ibigo bitanga serivisi z’ubuzima, serivisi z’itangazamakuru, amahoteli, ndetse n’inganda.
Kuki hari aho byorohejwe n’aho byazamutse?
Ibi biciro bishya bishyizwe hanze nyuma y’iminsi micye Guverinoma y’u Rwanda itangaje ko ingo zigerwaho n’Umuriro w’Amashanyarazi ziyongereye zikava munsi ya 2% zariho muri 2000, zikagera kuri 85% muri uyu mwaka wa 2025.
Guverinoma kandi yatangaje ko “Kugira ngo intego yo kugeza amashanyarazi kuri buri rugo n’ahantu hose hari ibikorwaremezo by’iterambere izagerweho kandi ibikorwaremezo byayo bikomeze kwitabwaho mu buryo burambye, Inama y’Abaminisitiri yamenyeshejwe ko harimo gukorwa ivugururwa ry’ibiciro by’amashanyarazi bitigeze bihinduka kuva mu mwaka wa 2020, nk’imwe mu ngamba zo kwihaza mu bijyanye n’ingufu mu buryo burambye.”
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Jimmy Gasore, yavuze ko mu gushyiraho ibiciro bishya, harebwa “impamvu zitandukanye, hari ibyiciro bitandukanye by’ubukungu bw’Igihugu ni yo mpamvu batandukanya abaturage batuye, abacuruzi n’inganda.”
Nko ku baturage b’amikoro macye, bari basanzwe bakoresha kWh 15, bo boroherejwe, zigera kuri 20 kandi “bazakomeza bakoreshe ibiciro byakoreshwaga kuva mu 2020 mu rwego rwo korohereza ndetse no gukomeza gushyigikira iterambere ryabo.”
Naho nk’abakoresha kWh zirenga 20 ku kwezi, bo ibiciro byongereyeho 100 Frw kuri imwe, aho basabwe na bo gukoresha neza umuriro w’amashyanarazi.
Dr Jimmy Gasore yagize ati “Hari ahantu usanga amatara yirirwa yaka, gukoresha neza ibindi bikoresho bikoresha umuriro kugira ngo dukomeze tugabanye ikiguzi ku muntu ku giti cye ndetse no ku Gihugu muri rusange.”
Dr Jimmy Gasore avuga kandi ko nko ku batanga serivisi z’inyungu rusange, nk’amashuri, n’amavuriro, na bo bahawe umwihariko w’igiciro cyitiyongereye nk’ibindi byiciro birimo inganda n’amahoteli.
Ati “Kubera ko tuzirikana ko iyo serivisi yunganira abantu bose baba abafite ubushobozi bugereranyije ndetse n’abafite ubushobozi bwisumbuyeho.”
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo kandi avuga ko ibi biciro bishyirwaho hagendewe no ku gishoro kiba cyashyizwe mu bikorwa byo kugira ngo umuriro w’amashanyarazi uboneke.
Ati “Mbahaye urugero, hari igishoro kinini kijya mu nganda zikora umuriro, hari ikiguzi kijya mu miyoboro migari ivana umuriro ku nganda iwugeza aho ukoresherezwa ndetse n’ikiguzi kiva kuri ya miyoboro migari kijya ku baturage kugira ngo bashobore gukoresha wa muriro. Ibyo byose bisaba ubushobozi hakiyongeraho n’ubushobozi bwo kugira ngo za nganda zikomeze zikore neza, ya miyoboro ikomeze ikore neza kubera ko haba harimo ibikoresho bisaba ko bishira bikongerwamo. Ibyo byose bisaba ko hajyamo ikiguzi.”
Dr Jimmy Gasore uvuga ko icyo kiguzi gikomeza kwiyongera, kuko n’umubare w’abakoresha umuriro ukomeza kwiyongera, bityo ko bisaba ko ibiciro by’umuriro bizagenda bivugururwa nyuma ya buri mezi ari hagati y’atatu n’ane kugira ngo ikiguzi kijyanishwe n’ibihe.
RADIOTV10