Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Hasobanuwe impamvu y’impinduka zagaragaye mu biciro bishya by’amashanyarazi mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
18/09/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Hasobanuwe impamvu y’impinduka zagaragaye mu biciro bishya by’amashanyarazi mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ibiciro bishya by’umuriro w’amashanyarazi bisimbura ibyari bimaze imyaka itanu, byorohejwe ku cyiciro cy’ibanze, aho bakoresha umuriro wa kWh nke bagumishirijweho amafaranga 89 Frw kuri kWh imwe, ndetse ziriyongera ziva hagati ya 0-15, zigera kuri 0-20.

Ibi biciro byatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Nzeri 2025 bizatangira kubahirizwa tariki 01 Ukwakira, bigaragaza kandi ko ingo zituwe zikoresha kWh 20-50, zo zizajya zishyura 310 Frw kuri kWh imwe. Naho izikoresha hejuru ya kWh 50, zizajya zishyura 369 Frw kuri kWh imwe.

RURA kandi yagaragaje ko inyubako z’ubucuruzi n’izikorerwamo ibindi bikorwa bitandukanye no guturwamo, zo izikoresha umuriro uri hagati

ya kWh 0-100 zizajya zishyura 355 Frw kuri kWh imwe, mu gihe izikoresha umuriro w’amashanyarazi kuva kuri 100 kWh kuzamura, zo zizajya zishyura 376 Frw.

Hagaragajwe kandi ibiciro ku bindi bikorwa binyuranye, birimo amashuri n’ibigo bitanga serivisi z’ubuzima, serivisi z’itangazamakuru, amahoteli, ndetse n’inganda.

Kuki hari aho byorohejwe n’aho byazamutse?

Ibi biciro bishya bishyizwe hanze nyuma y’iminsi micye Guverinoma y’u Rwanda itangaje ko ingo zigerwaho n’Umuriro w’Amashanyarazi ziyongereye zikava munsi ya 2% zariho muri 2000, zikagera kuri 85% muri uyu mwaka wa 2025.

Guverinoma kandi yatangaje ko “Kugira ngo intego yo kugeza amashanyarazi kuri buri rugo n’ahantu hose hari ibikorwaremezo by’iterambere izagerweho kandi ibikorwaremezo byayo bikomeze kwitabwaho mu buryo burambye, Inama y’Abaminisitiri yamenyeshejwe ko harimo gukorwa ivugururwa ry’ibiciro by’amashanyarazi bitigeze bihinduka kuva mu mwaka wa 2020, nk’imwe mu ngamba zo kwihaza mu bijyanye n’ingufu mu buryo burambye.”

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Jimmy Gasore, yavuze ko mu gushyiraho ibiciro bishya, harebwa “impamvu zitandukanye, hari ibyiciro bitandukanye by’ubukungu bw’Igihugu ni yo mpamvu batandukanya abaturage batuye, abacuruzi n’inganda.”

Nko ku baturage b’amikoro macye, bari basanzwe bakoresha kWh 15, bo boroherejwe, zigera kuri 20 kandi “bazakomeza bakoreshe ibiciro byakoreshwaga kuva mu 2020 mu rwego rwo korohereza ndetse no gukomeza gushyigikira iterambere ryabo.”

Naho nk’abakoresha kWh zirenga 20 ku kwezi, bo ibiciro byongereyeho 100 Frw kuri imwe, aho basabwe na bo gukoresha neza umuriro w’amashyanarazi.

Dr Jimmy Gasore yagize ati “Hari ahantu usanga amatara yirirwa yaka, gukoresha neza ibindi bikoresho bikoresha umuriro kugira ngo dukomeze tugabanye ikiguzi ku muntu ku giti cye ndetse no ku Gihugu muri rusange.”

Dr Jimmy Gasore avuga kandi ko nko ku batanga serivisi z’inyungu rusange, nk’amashuri, n’amavuriro, na bo bahawe umwihariko w’igiciro cyitiyongereye nk’ibindi byiciro birimo inganda n’amahoteli.

Ati “Kubera ko tuzirikana ko iyo serivisi yunganira abantu bose baba abafite ubushobozi bugereranyije ndetse n’abafite ubushobozi bwisumbuyeho.”

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo kandi avuga ko ibi biciro bishyirwaho hagendewe no ku gishoro kiba cyashyizwe mu bikorwa byo kugira ngo umuriro w’amashanyarazi uboneke.

Ati “Mbahaye urugero, hari igishoro kinini kijya mu nganda zikora umuriro, hari ikiguzi kijya mu miyoboro migari ivana umuriro ku nganda iwugeza aho ukoresherezwa ndetse n’ikiguzi kiva kuri ya miyoboro migari kijya ku baturage kugira ngo bashobore gukoresha wa muriro. Ibyo byose bisaba ubushobozi hakiyongeraho n’ubushobozi bwo kugira ngo za nganda zikomeze zikore neza, ya miyoboro ikomeze ikore neza kubera ko haba harimo ibikoresho bisaba ko bishira bikongerwamo. Ibyo byose bisaba ko hajyamo ikiguzi.”

Dr Jimmy Gasore uvuga ko icyo kiguzi gikomeza kwiyongera, kuko n’umubare w’abakoresha umuriro ukomeza kwiyongera, bityo ko bisaba ko ibiciro by’umuriro bizagenda bivugururwa nyuma ya buri mezi ari hagati y’atatu n’ane kugira ngo ikiguzi kijyanishwe n’ibihe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 + 14 =

Previous Post

Amakuru agezweho ku bahanzikazi nyarwanda Ariel Wayz na Babo baherutse gutabwa muri yombi

Next Post

Rwamagana: Abashoferi bari mu rujijo nyuma y’icyemezo bafatiwe bavuga ko cyazanye kubangamirana

Related Posts

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

by radiotv10
20/12/2025
0

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, held talks with his Russian counterpart, Sergey Lavrov, focusing...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
20/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
20/12/2025
1

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

IZIHERUKA

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze
IBYAMAMARE

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Rwamagana: Abashoferi bari mu rujijo nyuma y’icyemezo bafatiwe bavuga ko cyazanye kubangamirana

Rwamagana: Abashoferi bari mu rujijo nyuma y’icyemezo bafatiwe bavuga ko cyazanye kubangamirana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.