Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hasobanuwe uko Umunyarwanda yafatiwe muri Kenya n’ibyo akekwaho

radiotv10by radiotv10
07/11/2024
in AMAHANGA
0
Hasobanuwe uko Umunyarwanda yafatiwe muri Kenya n’ibyo akekwaho
Share on FacebookShare on Twitter

Urwego rw’Ubugenzacyaha muri Kenya (DCI-Directorate of Criminal Investigations) rwataye muri yombi Umunyarwanda witwa Ndaziziye Augustin Umurundi, ukekwaho ubujura bwa telefone, wazisanganywe aho atuye i Kisauni.

Amakuru dukesha ikinyamakuru The Star cyo muri Kenya, avuga ko uyu Munyarwanda ari umwe mu bagize agatsiko k’abiba ibikoresho, bikagurishwa mu Bihugu by’ibituranyi.

Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha muri Kenya DCI, rwavuze ko ifatwa rya Ndaziziye Augustin Umurundi, ryaturutse ku gikorwa cy’iperereza ryari rimaze igihe rikorwa, ryagejeje Polisi aho atuye.

Ubwo Polisi yageraga aho atuye, yasatse, itahura telefone icumi ndetse n’akuma kifashishwa mu gushyira umuriro muri telefone (power bank), byose bikekwa ko ari ibijurano.

Polisi kandi yabashije kumeya ba nyiri telefone eshatu muri izi zasanganywe uyu ukekwaho ubujura, ndetse baranazisubizwa, aho bavuze ko izi telefone bazibiwe mu gace ka Kisauni kibiwemo izi telefone.

Ni mu gihe hagikomeje gukorwa isesengura kugira ngo hamenyekane ba nyiri izindi telefone zisigaye zitaramenyekana.

Polisi yo muri iki Gihugu kandi ivuga ko yakajije umurego mu gukurikirana ibirego by’abantu bakomeje kwibwa ibikoresho by’ikoranabuhanga nka Telefone, kuko bamwe babyibwa babanje kugirirwa nabi, ndetse hakaba hari n’abicwa.

Ni mu gihe zimwe muri Telefone zibwa, ziguriswa mu Bihugu by’ibituranyi bya Kenya, aho abaziba muri Kenya baziranguza abacuruzi bo mu bindi Bihugu.

Umuyobozi wa Polisi ya Coast, George Sedah yagiriye inama abacuruza telefone zakoreshejwe kimwe n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga, ko bagiye guhagurikirwa.

Yagize ati “Niba uri umuntu ucuruza telefone zakoreshejwe cyangwa uzikora, hagarika iby’ibikoresho byibwe. Uzafatwa nk’umufatanyacyaha mu gihe uzatahurwa.”

Yaboneyeho kandi gushishikariza abantu bose bibwa telefone n’ibindi bikoresho kujya batanga ibirego kugira ngo bishakishwe kuko byashyizwmeo imbaraga.

Ndaziziye Augustin Umurundi yafatiwe muri Kenya
Telefone yafatanywe

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × five =

Previous Post

Umuhanzi wamamaye muri muzika Nyarwanda yateguje abakunzi icyo abahishiye

Next Post

AMAKURU AGEZWEHO: Bwa kabiri u Rwanda rwatanze inkunga yo kugoboka abugarijwe n’intambara ihangayikishije Isi

Related Posts

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

by radiotv10
29/01/2026
0

Matata Ponyo Mapon, a politician who held top positions in the Democratic Republic of Congo (DRC), including Prime Minister, said,...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

The Local Authorities of the North Kivu, appointed by the AFC/M23 coalition, provided assistance to people that were affected by...

IZIHERUKA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce
MU RWANDA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
AMAKURU AGEZWEHO: Bwa kabiri u Rwanda rwatanze inkunga yo kugoboka abugarijwe n’intambara ihangayikishije Isi

AMAKURU AGEZWEHO: Bwa kabiri u Rwanda rwatanze inkunga yo kugoboka abugarijwe n’intambara ihangayikishije Isi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.