Nyuma yuko igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) gitangaje ko umutwe wa M23 wagabye igitero ku basirikare b’u Burundi boherejwe muri iki Gihugu, Igisirikare cy’u Burundi cyamaganye aya makuru kivuga ko abasirikare bacyo nta n’urabarya urwara.
Aya makuru y’igitero byavugwaga ko cyagabwe ku basirikare b’u Burundi binjiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mpera z’icyumweru gishize, yatangajwe kuri uyu wa Kabiri.
Umuvugizi wa Guverineri w’Intara ya Ruguru, Colonel Kaiko Ndjike yavuze ko iki gitero cyabaye ku wa Mbere nyuma y’amasaha macye aba basirikare b’u Burundi bageze muri Congo.
Colonel Kaiko Ndjike yavugaga iby’iki gitero, ashimangira ko umutwe wa M23 ukomeje kurenga ku mabwiriza yo guhagarika imirwano.
Ndjike yari yagize ati “Ibi bitero byarashwemo ibisasu biremereye (mortar) biri hagati ya 82 n’ 120 byangije ibintu byinshi.”
Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Burundi, SP Col Biyereke yanyomoje aya makuru yari yatangajwe na FARDC, avuga ko icyo gitero kitabayeho.
Ubwo yahakanaga ibyo’iki gitero FARDC yari yavuze ko cyagabwe n’umutwe wa M23 bahanganye mu mirwano, SP Col Biyereke “Nta kibazo na kimwe turahura nacyo.”
Abasirikare 100 b’u Burundi baherutse kujya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bagiye mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba mu gutanga umusanzu mu guhashya imitwe yitwaje intwaro iri mu burasirazuba bwa DRC.
Mu mirwano ihanganishije igisirikare cya Congo (FARDC) n’umutwe wa M23, impande zombi zakunze kwitana bamwana, aho FARDC ikomeje kuvuga ko igabwaho ibitero n’uyu mutwe, mu gihe M23 na yo ivuga ko irwana ari uko yagabweho igitero n’igisirikare cya Leta.
RADIOTV10