Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hatahuwe amakuru mpamo kuri FARDC yavuze ko abasirikare b’u Burundi bagabweho igitero na M23

radiotv10by radiotv10
08/03/2023
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Hatahuwe amakuru mpamo kuri FARDC yavuze ko abasirikare b’u Burundi bagabweho igitero na M23
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) gitangaje ko umutwe wa M23 wagabye igitero ku basirikare b’u Burundi boherejwe muri iki Gihugu, Igisirikare cy’u Burundi cyamaganye aya makuru kivuga ko abasirikare bacyo nta n’urabarya urwara.

Aya makuru y’igitero byavugwaga ko cyagabwe ku basirikare b’u Burundi binjiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mpera z’icyumweru gishize, yatangajwe kuri uyu wa Kabiri.

Umuvugizi wa Guverineri w’Intara ya Ruguru, Colonel Kaiko Ndjike yavuze ko iki gitero cyabaye ku wa Mbere nyuma y’amasaha macye aba basirikare b’u Burundi bageze muri Congo.

Colonel Kaiko Ndjike yavugaga iby’iki gitero, ashimangira ko umutwe wa M23 ukomeje kurenga ku mabwiriza yo guhagarika imirwano.

Ndjike yari yagize ati “Ibi bitero byarashwemo ibisasu biremereye (mortar) biri hagati ya 82 n’ 120 byangije ibintu byinshi.”

Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Burundi, SP Col Biyereke yanyomoje aya makuru yari yatangajwe na FARDC, avuga ko icyo gitero kitabayeho.

Ubwo yahakanaga ibyo’iki gitero FARDC yari yavuze ko cyagabwe n’umutwe wa M23 bahanganye mu mirwano, SP Col Biyereke “Nta kibazo na kimwe turahura nacyo.”

Abasirikare 100 b’u Burundi baherutse kujya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bagiye mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba mu gutanga umusanzu mu guhashya imitwe yitwaje intwaro iri mu burasirazuba bwa DRC.

Mu mirwano ihanganishije igisirikare cya Congo (FARDC) n’umutwe wa M23, impande zombi zakunze kwitana bamwana, aho FARDC ikomeje kuvuga ko igabwaho ibitero n’uyu mutwe, mu gihe M23 na yo ivuga ko irwana ari uko yagabweho igitero n’igisirikare cya Leta.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 2 =

Previous Post

Hamenyekanye igikekwa ku mugabo RIB isaba uwamubona wese kuyitungira agatoki

Next Post

RDF yavuze ku rupfu rw’uwabaye Minisitiri w’Ingabo mu Rwanda watabarukiye mu Bubiligi

Related Posts

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

by radiotv10
29/01/2026
0

Matata Ponyo Mapon, a politician who held top positions in the Democratic Republic of Congo (DRC), including Prime Minister, said,...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

The Local Authorities of the North Kivu, appointed by the AFC/M23 coalition, provided assistance to people that were affected by...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
RDF yavuze ku rupfu rw’uwabaye Minisitiri w’Ingabo mu Rwanda watabarukiye mu Bubiligi

RDF yavuze ku rupfu rw’uwabaye Minisitiri w’Ingabo mu Rwanda watabarukiye mu Bubiligi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.