Monday, January 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Hatahuwe ko Umu-Dj usigaje igihe gito cyo kubaho yafungiwe gufata ku ngufu none byazamuye impaka

radiotv10by radiotv10
01/07/2022
in IMYIDAGADURO, MU RWANDA, MUZIKA
0
Hatahuwe ko Umu-Dj usigaje igihe gito cyo kubaho yafungiwe gufata ku ngufu none byazamuye impaka
Share on FacebookShare on Twitter

Derrick Mutambuka uzwi nka DJ Dizzo wabwiwe ko asigaje igihe gito cyo kubaho kubera uburwayi afite, hatahuwe ko yigeze gukatirwa gufungwa imyaka 9 n’Inkiko zo mu Bwongereza kubera gufata ku ngufu, none byazamuye impaka.

Kuri uyu wa Kane tariki 30 Kamena 2022, ku mbuga nkoranyambaga ni bwo hatangiye gusakazwa inkuru zanditswe kuri uyu muvangamiziki w’Umunyarwanda, ubwo yari akiba mu Bwongereza zigaragaza ko yigeze gufungirwa mu Bwongereza.

Ibinyamakuru birimo Daily Maily biri mu bikomeye ku Isi, ndetse na Chronicle Live, byanditse kuri uyu musore w’Umunyarwanda uherutse kuza kurangiriza ubuzima bwe mu Rwanda.

Inkuru ya Chronicle Live yanditswe tariki 04 Kanama 2017, ifite umutwe ugira uti “Rapist jailed for more than nine years after brutally attacking woman in street” [tugenekereje ni ‘Ufata ku ngufu yafunzwe imyaka irenga icyenda nyuma yo kwibasira bikomeye umugore mu muhanda].

Iyi nkuru ivuga ko Derrick Mutambuka yatatse umugore mu muhanda mu mujyi wa Sunderland ubwo yari ari gutaha mu rukerera ubundi akamufata ku ngufu.

Inkuru ya Daily Mail yo ivuga ko uyu Derrick Mutambuka yongeye gufata ku ngufu undi mugore akanamutera ibikomere 34 ku mubiri.

Ubwo yaburanishwaga mu rukiko rwa Newcastle Crown, kuri iki cyaha, umunyamategeko we Ekwall Tiwana yavuze ko “nubwo ibi biremereye ariko ntakimenyetso kigaragaza uburemere bwabyo.”

Daily Mail yanditse kuri ibi birego byagiye biregwamo Mutambuka uzwi nka Dj Dizzo, yagiye igaruka ku byagiye bivugwa muri izi manza, aho Ubushinjacyaha bwasabaga Urukiko kumuhana rwihanukiriye kuko ngo uyu musore yari akomeje kuba ikibazo ku gitsinagore.

Iki kinyamakuru kivuga kandi ko abahirimbanira uburenganzira bw’Abagore, na bo bahagarutse basaba ko uyu Munyarwanda akanirwa urumukwiye ngo kuko abo yafashe ku ngufu yabasigiye ibikomere biremereye ku mutima.

Dj Dizzo aherutse kuza mu Rwanda aho bivugwa ko yaje kuharangiriza ubuzima kuko mu ntangiro za Mata 2022  yabwiwe ko asigaje amezi atatu yo kubaho kubera indwara ya Cancer afite.

Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bagarutse kuri izi nkuru zitari nziza zimuvugwaho mu gihe yari yazamuye amarangamutima ya benshi, bavugaga ko babajwe no kuba uyu mujyambere agiye kuva mu mubiri.

Uwiyita Umwirabura kuri Twitter, yagize ati “Yego yarakosheje kandi cyane gusa kandi yarabihaniwe. Mumureke apfe neza ni ukuri.”

yego yarakosheje kdi cyane gusa kdi yarabihaniwe. Mumureke apfe neza nukuri💔😭 pic.twitter.com/RSq9Y7enGz

— ZZZTHANKS (@ZXZZZThanks) June 30, 2022

Uwitwa Mugisha Epimacye yagize ati “Ko muvuga gukosa ari rape [gufata ku ngufu] ubwo kwiba inyama mu nkono byaba ari iki?”

Uwitwa Fake Gee we ati “Ibi bintu ndabona ari ugushinyagura ku muntu pe.”

Uwitwa Nkundabyeri na we yagize ati “Sinzi Impamvu abantu muri rusange dukunda inkuru mbi, gusa tujye dusubiza amaso inyuma twibuke ibyo dukora ntibibonwe n’amaso y’abantu cyangwa ubutabera ntabagaciye urubanza kuko umunyabwenge avuga ko isaha yo gupfa n’iisaha yo kubaho ni iyi, rero ntawugena igihe azaberaho.”

Dj Dizzo yahoze ari umuvangamiziki ukomeye
Dj Dizzo yaje mu Rwanda kuharangiriza ubuzima

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 − eight =

Previous Post

U Rwanda rwungutse Imbwa zitahura ibisasu zikoresheje uburyo budasanzwe n’Abapolisi bazi kuzikoresha

Next Post

Musanze: Ubuhinzi bwabo babugereranya n’urusimbi bati “Ni ugukina kazungu wagakina nabi ugataha amaramasa”

Related Posts

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

by radiotv10
26/01/2026
0

Nyuma yuko abashoferi b'imodoka zitwara abagenzi bo mu Ntara y’Iburasirazuba bagaragaje ikibazo cy'ibyapa by'imodoka by'ahazwi nka Ntunga byari byakuweho batabizi,...

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Umusore witwa Mugisha Gakuba David uba muri Leta Zunze Ubumwe za America, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranyweho...

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

by radiotv10
25/01/2026
0

Umugabo witwa Sindayiheba Jean de Dieu wo mu kagari ka Mataba mu murenge wa Nkungu, arahigishwa uruhindu nyuma yo gukubita...

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

by radiotv10
25/01/2026
0

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yahaye inshingano abasirikare babiri barimo Brig Gen Godfrey Gasana, wagizwe Umupilote...

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

by radiotv10
24/01/2026
0

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare-NISR, igaragaza ko mu gihembwe cya kane cya 2025, ubushomeri mu rubyiruko bwagabanutseho 3% kuko bwageze kuri...

IZIHERUKA

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda
MU RWANDA

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

by radiotv10
26/01/2026
0

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

25/01/2026
Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

25/01/2026
Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

25/01/2026
Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

25/01/2026
Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

24/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Musanze: Ubuhinzi bwabo babugereranya n’urusimbi bati “Ni ugukina kazungu wagakina nabi ugataha amaramasa”

Musanze: Ubuhinzi bwabo babugereranya n’urusimbi bati “Ni ugukina kazungu wagakina nabi ugataha amaramasa”

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.