U Burundi bugiye kohereza ingabo zigiye mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gufasha iki Gihugu kwigobotora ibibazo by’umutekano biterwa n’imitwe yitwaje intwaro iri mu burasirazuba bwacyo irimo M23.
Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Werurwe 2023.
Iri tangazo rivuga ko “Repubulika y’u Burundi ibinyujije mu Mugaba Mukuru w’Ingabo zayo, yemeje ko tariki 04 Werurwe 2023, u Burundi buzohereza abasirikare mu ngabo z’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”
Izi ngabo z’u Burundi zigiye koherezwa muri DRC nkuko biherutse kwemerezwa mu nama y’Abagaba Bakuru b’Ingabo z’Ibihugu bigize EAC yabate tariki 09 Gashyantare 2023 i Nairobi muri Kenya.
Iyi nama yemerejwemo ko izindi ngabo z’Ibihugu bigize EAC zigomba koherezwa mu Burasirazuba bwa Congo mu gihe gito gishoboka.
Nanone kandi iki cyemezo cyo kohereza izi ngabo z’u Burundi kigamije gushyira mu bikorwa imwe mu myanzuro yafatiwe mu nama idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC yateraniye i Bujumbura mu Burundi tariki 04 Gashyantare 2023 ndetse n’izindi nama zirimo iriya y’Abagaba Bakuru b’Ingabo ndetse n’iy’Abakuru b’Ibihugu yabereye i Addis Ababa muri Ethiopia tariki 17 Gashyantare 2023.
Izi ngabo zizaba zigize itsinda ryihariye ryiswe EAC MVM (EAC Monitoring and Verification Mechanism) rishinzwe kugenzura no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro isaba imitwe yose yitwaje intwaro iri mu burasirazuba bwa DRC guhagarika imirwano ndetse no kuva mu bice igenzura.
Iri tsinda rizasanga muri Congo andi matsinda ari mu butumwa bugamije gushaka umuti w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa Congo.
Kuri uyu wa Kane tariki 02 Werurwe kandi Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye unayoboye akanama k’Abakuru b’Ibihugu bigize EAC, yayoboye inama y’abayoboye amatsinda ari mu butumwa muri Congo, barebera hamwe uburyo bazashyira mu bikorwa ibikubiye mu butumwa bw’izi ngabo.
RADIOTV10