Saturday, January 24, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hatangajwe agaciro gahambaye k’intwaro zaguzwe n’Igihugu cyitumvikana n’u Bushinwa n’aho zaturutse

radiotv10by radiotv10
09/01/2024
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Hatangajwe agaciro gahambaye k’intwaro zaguzwe n’Igihugu cyitumvikana n’u Bushinwa n’aho zaturutse
Share on FacebookShare on Twitter

Kompanyi eshanu zo muri Leta Zunze Ubumwe za America, zafatiwe ibihano n’u Bushinwa nyuma y’uko zitahuweho kuba zaragurishije intwaro na Taiwan, hanatangazwa agaciro kazo kabarirwa mu mamiliyoni y’Amadolari.

Izo kompanyo zo muri Leta Zunze Ubumwe za America, zagurishije Leta ya Taiwan intwaro zifite agaciro ka Miliyoni 300 z’Amadora ya America.

Ibi bitangajwe mu gihe Taiwan irimo yitegurira amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’abagize Inteko Ishinga Amategeko azaba tariki 13 Mutarama 2024.

Kuba Leta Zunze Ubumwe za America zaragurishije intwaro kuri Taiwan, abarebera hafi politike barabibona nk’icyasha gishobora gutuma havuka bundi bushya, umwuka utari mwiza hagati y’iki Gihugu n’u Bushinwa.

Iki kirwa cya Taiwan gisanzwe gifatwa n’u Bushinwa nk’ubutaka bwabwo, kabone nubwo yaba amahanga, na Taiwan ubwayo, bitabyemera kuko yo ivuga ko ari Igihugu cyigenga.

Muri Taiwan kandi hakomeje kugaragara ibikorwa byo gukaza umutekano, mbere gato y’uko haba aya matora, aho bamwe mu batuye kuri iki kirwa, bavuga ko batera itambwe bakabona intwaro zikomeye zirinda umutekano.

Abakorera ubukerarugendo muri iki kirwa kandi, bavuga ko ibikorwa byo gusaka abantu, byabaye nk’ibyikuba inshuro eshatu, ndetse n’aho bikorerwa hariyongera.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 + 19 =

Previous Post

DRCongo: Uwahatanye na Tshisekedi mu matora ibye byakomeye iwe hagoshwe n’ibifaru

Next Post

Handball: Menya Ibihugu u Rwanda ruzipimaho mu kwitegura Igikombe cya Afurika

Related Posts

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

by radiotv10
23/01/2026
0

Umugaba w’ingabo za Uganda, akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni uherutse kongera gutorerwa kuyobora igihugu, yatangaje ko abashyigikiye ishyaka ritavuga...

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

by radiotv10
23/01/2026
0

Umunyamabanga Wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe Ibibazo bya Afurika, yagaragaje ko gushyira abarwanyi ba AFC/M23 mu gisirikare...

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

by radiotv10
23/01/2026
0

I Davos mu Busuwisi, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangije Akanama k’Amahoro kagamije gushimangira agahenge kari...

Ofisiye mu gisirikare cya Congo yafatiwe icyemezo kubera gusakaza amashusho

Ofisiye mu gisirikare cya Congo yafatiwe icyemezo kubera gusakaza amashusho

by radiotv10
23/01/2026
0

Urukiko rwa Gisirikare rwa Ituri rwakatiye igifungo cy’imyaka 20 umusirikare wo ku rwego rwa Ofisiye muri FARDC no kwirukanwa burundu...

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

by radiotv10
22/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, akomeje guterana amagambo na Robert Kyagulanyi Ssentamu (Bobi Wine) uherutse gutsindwa amatora...

IZIHERUKA

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika
AMAHANGA

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

by radiotv10
23/01/2026
0

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

23/01/2026
Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

23/01/2026
Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

23/01/2026
Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

23/01/2026
Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

23/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Handball: Menya Ibihugu u Rwanda ruzipimaho mu kwitegura Igikombe cya Afurika

Handball: Menya Ibihugu u Rwanda ruzipimaho mu kwitegura Igikombe cya Afurika

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.