Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump, yavuze ko ibiganiro na Iran bigamije kurangiza intambara bishobora kongera kubura vuba, kandi bikarangira habonetse amasezerano yo kuyisoza.
Ibyo yabitangaje mu gihe ingabo za Amerika zamaze gufunga inzira zijya ku byambu bya Iran, ndetse no gusubiza inyuma amato avuye ku byambu byayo.
Perezida Trump kandi yasabye isi gutegereza ibishobora kuba mu minsi ibiri iri imbere.
Aganira n’itangazamakuru, Perezida Donald Trump yagize ati: “Ntekereza ko mu minsi ibiri iri imbere muzabona ibintu bitangaje cyane. Bishobora kurangira mu buryo ubwo ari bwo bwose, ariko ntekereza ko amasezerano ari yo meza kurusha ibindi, kuko azatuma bashobora kongera kwiyubaka.”
Trump yakomeje agira ati: “Mu by’ukuri ubu bafite ubuyobozi butandukanye. Ariko uko biri kose, twakuyeho abari intagondwa.”
Mu gihe hari icyizere ko abayobozi ba Amerika na Iran bashobora gusubira muri Pakistan gukomeza ibiganiro, Visi Perezida wa Amerika, JD Vance, wayoboye ibiganiro byarangiye ku Cyumweru gishize bitatanze umusaruro,
yavuze ko afite icyizere ku cyerekezo ibintu birimo kuganamo nyuma y’aho Amerika ifashe umwanzuro wo gufunga ibyambu bya Iran.
Abayobozi bo muri Pakistan, Iran ndetse n’ibihugu bimwe byo mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati, na bo bavuze ko ayo matsinda ashobora gusubira i Islamabad muri iki cyumweru.
Ibiganiro byo mu mpera z’icyumweru gishize byarangiye nta masezerano agezweho yo guhagarika intambara yatangiye ku wa 28 Gashyantare, no gufungura umuhora wa Hormuz nk’uko byari byitezwe, ahubwo bishyira mu kaga amasezerano yo guhagarika intambara mu gihe cy’ibyumweru bibiri impande zombi zari zemeranyijeho.
Ako gahenge k’ibyumweru bibiri kazarangira tariki ya 22 Mata, mu gihe hagitegerejwe kureba ko ibiganiro by’impande ziteganya kongera kugirira muri Pakistan byagera ku masezerano yo guhagarika intambara imaze guhitana abantu barenga 5,000 muri Iran na Liban.
Shemsa UWIMANA
RADIOTV10








