Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu Bitaro bitandukanye mu Rwanda habonetse abarwayi bacye b’indwara ya Virus ya Marbug, hakaba hatangiye gukorwa iperereza rigamije kumenya inkomoko yayo, ndetse inatangaza ingamba zashyizweho zo kuyikumira no guhangana na yo.
Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda ryo gushyiraho ingamba zo kwirinda no guhangana n’indwara y’umuriro mwinshi iterwa na Virusi ya Marbug.
Iri tangazo ritangira rivuga ko “Mu bitaro bitandukanye byo mu Rwanda habonetse abarwayi bake bafite ibimenyetso by’indwara na virusi ya Marburg.”
Rigakomeza rigira riti “Mu gihe hakorwa iperereza rigamije kumenya inkomoko y’iyi ndwara, hashyizweho ingamba zo kuyirinda
no kuyikumira mu bitaro no mu Bigo Nderabuzima bitandukanye.” Hatangiye igikorwa cyo kumenya abagiye bahura n’abagaragaweho n’iyi virusi, mu gihe abarwayi bakomeje kwitabwaho n’abaganga.
MINISANTE ivuga ko iyi ndwara ikwirakwizwa no gukora ku maraso n’amatembabuzi y’abantubayirwaye, ikavuga ko iyi ndwara idakwirakwizwa binyuze mu mwuka.
Igakomeza igira iti “Uwo ari we wese wagaragaza ibimenyetso byayo ari byo kugira umuriro mwinshi, umutwe ukabije, kuruka, kuriba mu mitsi, cyangwa kuribwa mu nda, yahamagara Ikigo cy’lgihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC) kuri numero 114 cyangwa akegera ivuriro rimwegereye.”
MINISANTE yizeje Abaturarwanda ko ikomeza gukurikiranira hafi iki kibazo kandi irakomeza, ndetse no gukomeza gutangaza amakuru ajyanye n’iyi ndwara, igasaba abantu kudakuka umutima, ahubwo bagakomeza imirimo yabo bakaza ingamba z’isuku.
RADIOTV10