• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Saturday, June 6, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hatangajwe ibiciro bishya bya Lisansi na Mazutu mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
06/06/2026
in MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Hatangajwe za Miliyari Leta imaze kwigomwa mu guhangana n’itumbagira ry’ibiciro bya Lisansi
Share on FacebookShare on Twitter

Urwego Ngenzuramikorere RURA rwatangaje ibiciro bishya by’Ibikomoka kuri Peteroli, aho igiciro cya Mazutu cyazamutseho 722 Frw kuri litiro, mu gihe icya Lisansi cyagumye ku byaherukaga gutangazwa.

Ibi biciro byatangajwe na RURA biratangira kubahirizwa guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki 06 Kamena 2026 saa kumi n’ebyiri za mu gitondo.

Igiciro cya Lisansi cyo, RURA yavuze ko kitagomba kurenga Amafaranga y’u Rwanda 2 938 kuri Litiro, ari na cyo giciro cyariho kuva muri Mata ubwo hatangazwaga ibiciro biheruka.

Ni mu gihe “Mazutu ntigomba kurenga Amafaranga y’u Rwanda 2 927 kuri Litiro.” Aho yazamutseho 722 Frw, kuko ku biciro byari bisanzwe bigenderwa Litiro mazutu yaguraga 2 205 Frw.

Ku biciro byagenderwaho kuva tariki 17 Mata 2026, igiciro cya Lisansi cyari cyashyizwe kuri ariya mafaranga 2 938 gikuwe kuri 2 303 Frw, aho cyari cyiyongereyeho 635 Frw.

Ni mu gihe icya Mazutu cyo, icyo gihe cyari cyagumye kuri ariya mafaranga 2 205 Frw, ubu yiyongereyeho 722 Frw ku biciro bishya byatangajwe bitangira kubahirizwa uyu munsi.

RURA yatangaje ko “Aya mavugurura y’ibiciro ashingiye ku mpinduka zagaragaye ku isoko mpuzamahanga hanitabwa ku ngamba za Leta zigamije gukomeza kubungabunga urwego rw’ubucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli no kugabanya ingaruka ku bukungu no ku baturage.”

Uru rwego ruvuga kandi ko ingamba za Leta zagize uruhare mu kugabanya izamuka ry’ibiciro bya lisansi na mazutu ku masoko, bituma bikomeza kuba hasi ugereranyije n’ibiciro byari kujyaho hashingiwe gusa ku miterere y’isoko.

Ruvuga ko inkunga ya Leta muri ibi biciro by’ibikomoka kuri Peteroli igamije gufasha urwego rwo gutwara abantu n’ibintu no kugabanya ingaruka zishobora kugera ku bukungu muri rusange.

RURA ikavuga ko “Ibiciro by’ingendo mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange bizakomeza kuba uko bisanzwe nta gihindutse.” Nanone kandi ingamba za Leta zo gushyigikira uru rwego zizakomeza gufasha abatwara abagenzi guhangana n’izamuka ryibiciro bya peteroli no gukomeza gutanga serivisi z’ingendo ku biciro bibereye abaturage.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 + 4 =

Previous Post

MTN Rwanda Partners with University of Rwanda and Kepler College to Bridge the Gap Between Education and Employment

Related Posts

MTN Rwanda Partners with University of Rwanda and Kepler College to Bridge the Gap Between Education and Employment

MTN Rwanda Partners with University of Rwanda and Kepler College to Bridge the Gap Between Education and Employment

by radiotv10
05/06/2026
0

MTN Rwandacell PLC has entered strategic partnerships with the University of Rwanda and Kepler College to strengthen collaboration between academia...

Resitora ya Tic Tac iri mu zizwi muri Kigali yafashwe n’inkongi y’umuriro ufite imbaraga

Resitora ya Tic Tac iri mu zizwi muri Kigali yafashwe n’inkongi y’umuriro ufite imbaraga

by radiotv10
05/06/2026
0

Inyubako ya Resitora izwi nka Tic Tac Foods Boutique Hotel iherereye mu Murenge wa Kacyiru mu Karere ka Gasabo mu...

Ubutumwa bwa Muzehe Tito Rutaremara busobanura ibyo yatangaje ku Mana bikazamura impaka ndende

Ubutumwa bwa Muzehe Tito Rutaremara busobanura ibyo yatangaje ku Mana bikazamura impaka ndende

by radiotv10
05/06/2026
0

Umuyobozi w'Urwego Ngishwanama rw'Inararibonye, Hon. Tito Rutaremara yasubije abakomeje kumunengera ubutumwa aherutse gutangaza asaba abantu kutazajya bazana Imana mu bintu...

Abayobozi ba Nyamagabe bahawe impanuro ku cyo bakora ngo Akarere kabo kave ku mwanya wa nyuma

Abayobozi ba Nyamagabe bahawe impanuro ku cyo bakora ngo Akarere kabo kave ku mwanya wa nyuma

by radiotv10
05/06/2026
0

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, yibukije Abayobozi ba Nyamagabe ko Akarere bayoboye kaje ku mwanya wa nyuma mu gukura abaturage...

Why your salary disappears faster than you expected

Why your salary disappears faster than you expected

by radiotv10
05/06/2026
0

You get paid and, for a brief moment, it feels like everything is finally under control. Plans start forming in...

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Hatangajwe ibiciro bishya bya Lisansi na Mazutu mu Rwanda

MTN Rwanda Partners with University of Rwanda and Kepler College to Bridge the Gap Between Education and Employment

Noam Fritz Emeran wakiniye Manchester United bwa mbere yagaragaye mu mwambaro w’Amavubi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.