Abasirikare b’u Burundi 272 bakatiwe ibihano by’igifungo kiri hagati y’imyaka 22 na 30, no gutanga ihazabu ya 500 USD, kubera kwanga kujya muri DRC gufasha FARDC mu rugamba rwo guhangana n’umutwe wa M23.
Aba basirikare babanje kujya bafungirwa muri Gereza yo muri Rutana mu majyepfo ashyira uburasirazuba bw’u Burundi, hagati ya tariki 18 na 23 Gicurasi uyu mwaka, nyuma bajyenda boherezwa mu zindi gereza esheshatu zo muri iki Gihugu cy’u Burundi.
Izo gereza bagiye boherezwamo, hari iya Bururi, Rumonge, Muyinga, Ngozi, Muramvya na Ruyinga, aho bagiye bitaba Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bufite ibiro muri Rutana.
Umwe mu bakurikiranye iburana ryabo, yabwiye Ikinyamakuru SOS Medias Burundi, ati “Urubanza rwabereye muri sale yateganyijwe uru rubanza hagati ya tariki 18 na 22 Kamena mu biro bya Guverineri wa Rutana.”
Amakuru ava mu gisirikare cy’u Burundi, avuga ko abahamijwe ibi byaha, bari mu byiciro bitatu. Aho igice cya mbere cyakatiwe igihano cy’igifungo cy’imyaka 22, icya kabiri cyakatiwe imyaka 25, ndetse n’icya gatatu kirimo abakatiwe imyaka 30.
Nanone kandi aya matsinda uko ari atatu, yategetswe kuzishyura ihazabu y’amafara 500 y’Amadolari ya Leta Zunze Ubumwe za America.
Ku ikubitiro, aba basirikare bashinjwaga ibyaha birimo “ubugambanyi no kwigomeka, ariko nyuma bose baza kuregwa icyaha kimwe cyo kwanga kujya kurwana ku ruhande rumwe n’Igisirikare cya Congo.
Umwe mu bakatiwe, yagize ati “Ariko Umucamanza yaje kutubwira ko twese dushinjwa icyaha cyo kwigomeka. Ariko bikaba bitumvikana na gato kuko udashobora kwigomeka utabigiriye umugambi.”
Umusirikare umwe muri aba bose baregwa, ni we waburanye yunganiwe n’Umunyamategeko, akaba ari umwe mu bakatiwe gufungwa imyaka 25, mu gihe hari abandi basirikare babiri bagizwe abere, mu gihe abahamwe n’icyaha ari 272, ariko bakaba bagifite amahiwe yo kujurira.
Bamwe mu basirikare b’u Burundi bagiye boherezwa muri Congo, bafashwe n’umutwe wa M23, bavuze ko hari n’abajyanwa batazi iyo bajyanywe, abandi bakajyanwa shishi itabona batanabanje guhabwa umwanya wo kumenyesha imiryango yabo.
Aba basirikare b’u Burundi bafashwe na M23 kandi bavuze ko bababazwa no kubona ubutegetsi bw’Igihugu cyabo bwarabirengagije, dore ko u Burundi bwakomeje kubihakana.
RADIOTV10