Inyubako y’igorofa y’ubucuruzi iherereye mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye ahazwi nko mu Cyarabu, yafashwe n’inkongi y’umuriro ihiramo n’ibicuruzwa byarimo, aho bikekwa ko yatewe n’ibibazo by’amashanyarazi.
Iyi nkongi y’umuriro yibasiye inzu y’ubucuruzi, aho yafashe imiryango ine yangirikiyemo ibintu bitandukanye nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye.
Agize ati “Imiryango ine yafashwe n’inkongi y’umuriro hangirikiramo ibikoresho bitandukanye. Polisi yatabaye bituma umuriro udafata n’ahandi.”
SP Emmanuel Habiyaremye, yabwiye RADIOTV10 ko iperereza ry’ibanze ryerekana ko inkongi yaturutse ku bibazo by’amashanyarazi.
Ati “Iperereza ry’ibanze rirekana ko inkongi yaturutse ku mashanyarazi (short circuit) ariko kandi rirakomeje kugira ngo haze kumenyekana n’agaciro k’ibyangiritse.”
Agira inama abaturage kujya bihutira kumenyesha Polisi mu gihe habaye inkongi kugira ngo itabare kare, kandi bakajya banagira ubwishingizi.
Bamwe mu baturage babonye iyi nkongi iba, bavuga ko yari ifite imbaraga ndetse ikaba yangije byinshi.
Misago Felicien yagize “Hari mu masaha ya saa yine n’igice z’ijoro twagiye kubona tubona umwotsi mwinshi hashize akanya tubona umuriro uratse abantu bose barikuka.”
Kamariza Diane wakoreraga muri iyi nyubako yibasiwe n’inkongi avuga ko hangirikiyemo ibikoresho byinshi ku buryo nk’abacuruzi batazi uko bagiye kubaho kuko ibyabo byose byahiye.
Ati “Ibyarimo byose byahiye, ntabwo tuzi abantu bari bafitemo ibintu uko bagiye kubaho, kereka babonye inkunga.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye buvuga ko inzego zitandukanye zikiri gukusanya amakuru ku byaba byangijwe n’agaciro ka byo.


Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10