Umugabo wagaragaye mu Mujyi wa Kigali afite umuhoro ashaka gutema abantu anamenagura imodoka yasangaga ziparitse, yafashwe, ndetse iperereza rigaragaza ko afite uburwayi bwo mu mutwe, akaba yahise anoherezwa mu bitaro by’abafite ubu burwayi.
Ni nyuma yuko hasakaye amashusho agaragaza uyu mugabo ari mu mujyi rwagati afite umuhoro ukiri mushya, bivugwa ko yari akimara kuwugura.
Muri aya amshusho, uyu mugabo abanza kwirukankana abaturage ashaka kubatema, bagakizwa n’amaguru; ubundi agahita yadukira imodoka zari ziparitse, akagenda azimenagura ibirahure akoresheje uyu muhoro.
Ni mu gihe abaturage bamurebaga, bari babuze icyo bakora, kuko nta n’uwashoboraga kumuhangara ngo amwegere ngo amubuze kuko buri wese yakekaga ko na we yahita amutemesha uwo muhoro yari afite.
Umwe mu bashyize aya mashusho ku mbuga nkoranyambaga, yasabaga Polisi y’u Rwanda kuba yari kuba yagize icyo ikora kugira ngo iburizemo biriya bikorwa bibi byakozwe n’uyu mugabo.
Ukoresha Konti yitwa Agapetigatuje yagize ati “Ibi bintu bimaze kugenda bifata indi ntera harimo abantu bamaze kwigira ibinani bumva ko ntacyo mwabatwara, harya ubu ngo umuntu nk’uyu na we ni uwo kujyanwa imbere y’amategeko agahanwa?! Umuntu wigize gutya akwiye kuraswa ibundi ibintu bikava mu nzira!”
Mu kumusubiza, Polisi y’u Rwanda yavuze ko uyu muntu yamaze gufatwa, ndetse agahita akorwaho iperereza rikagaragaza ko afite uburwayi bwo mu mutwe.
Polisi y’u Rwanda yagize iti “Umugabo wagaragaye muri aya mashusho yafashwe. Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko afite uburwayi bwo mu mutwe. Yajyanywe mu bitaro bya CARAES i Ndera.”
Mu baturage bumvikanaga muri ariya mashusho, bumvikanaga nk’abakangaranye kubera ibyo babonaga byakorwaga n’uyu mugabo, aho na bo bavugaga ko Polisi y’u Rwanda yari kuba yagize icyo ikora.
RADIOTV10










