Saturday, December 27, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hatangajwe icyagaragaye nyuma yuko hafashwe umugabo wagaragaye muri Kigali akora ibyateje impagarara

radiotv10by radiotv10
27/12/2025
in MU RWANDA
0
Hatangajwe icyagaragaye nyuma yuko hafashwe umugabo wagaragaye muri Kigali akora ibyateje impagarara
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo wagaragaye mu Mujyi wa Kigali afite umuhoro ashaka gutema abantu anamenagura imodoka yasangaga ziparitse, yafashwe, ndetse iperereza rigaragaza ko afite uburwayi bwo mu mutwe, akaba yahise anoherezwa mu bitaro by’abafite ubu burwayi.

Ni nyuma yuko hasakaye amashusho agaragaza uyu mugabo ari mu mujyi rwagati afite umuhoro ukiri mushya, bivugwa ko yari akimara kuwugura.

Muri aya amshusho, uyu mugabo abanza kwirukankana abaturage ashaka kubatema, bagakizwa n’amaguru; ubundi agahita yadukira imodoka zari ziparitse, akagenda azimenagura ibirahure akoresheje uyu muhoro.

Ni mu gihe abaturage bamurebaga, bari babuze icyo bakora, kuko nta n’uwashoboraga kumuhangara ngo amwegere ngo amubuze kuko buri wese yakekaga ko na we yahita amutemesha uwo muhoro yari afite.

View this post on Instagram

Umwe mu bashyize aya mashusho ku mbuga nkoranyambaga, yasabaga Polisi y’u Rwanda kuba yari kuba yagize icyo ikora kugira ngo iburizemo biriya bikorwa bibi byakozwe n’uyu mugabo.

Ukoresha Konti yitwa Agapetigatuje yagize ati “Ibi bintu bimaze kugenda bifata indi ntera harimo abantu bamaze kwigira ibinani bumva ko ntacyo mwabatwara, harya ubu ngo umuntu nk’uyu na we ni uwo kujyanwa imbere y’amategeko agahanwa?! Umuntu wigize gutya akwiye kuraswa ibundi ibintu bikava mu nzira!”

Mu kumusubiza, Polisi y’u Rwanda yavuze ko uyu muntu yamaze gufatwa, ndetse agahita akorwaho iperereza rikagaragaza ko afite uburwayi bwo mu mutwe.

Polisi y’u Rwanda yagize iti “Umugabo wagaragaye muri aya mashusho yafashwe. Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko afite uburwayi bwo mu mutwe. Yajyanywe mu bitaro bya CARAES i Ndera.”

Mu baturage bumvikanaga muri ariya mashusho, bumvikanaga nk’abakangaranye kubera ibyo babonaga byakorwaga n’uyu mugabo, aho na bo bavugaga ko Polisi y’u Rwanda yari kuba yagize icyo ikora.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen − 1 =

Previous Post

Perezida Kagame yasabaanye n’abana bafite impano mu mupira w’amaguru basangiye Noheli n’uwukuriye ku Isi

Related Posts

by radiotv10
26/12/2025
0

Mu busabane bwa Noheli Gianni Infantino, Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) yagiranye n’abakiri bato bafite impano muri uyu...

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

by radiotv10
25/12/2025
0

Mushinzimana Stanislas warutuye mu kagari ka Murambi mu murenge wa Nyakarenzo wari warezwe n’umugore batari babanye neza yasanzwe mu cyumba...

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

by radiotv10
25/12/2025
0

Polisi ikorera mu Karere ka Musanze yafashe abagabo babiri bari barashinze uruganda rukora inzoga zitujuje ubuziranenge, izwi nka ‘Muriture’, bari...

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

by radiotv10
24/12/2025
0

Every year in December, something powerful happens across the world. Airports fill up, buses travel overnight, roads become crowded, and...

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

by radiotv10
24/12/2025
0

Mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke, habereye impanuka y’imodoka y’ikamyo yari ipakiye Sima, yaguye mu manga, ariko ntiyagira...

IZIHERUKA

Hatangajwe icyagaragaye nyuma yuko hafashwe umugabo wagaragaye muri Kigali akora ibyateje impagarara
MU RWANDA

Hatangajwe icyagaragaye nyuma yuko hafashwe umugabo wagaragaye muri Kigali akora ibyateje impagarara

by radiotv10
27/12/2025
0

Perezida Kagame yasabaanye n’abana bafite impano mu mupira w’amaguru basangiye Noheli n’uwukuriye ku Isi

Perezida Kagame yasabaanye n’abana bafite impano mu mupira w’amaguru basangiye Noheli n’uwukuriye ku Isi

26/12/2025
Inyeshyamba z’umutwe ukorana n’igisirikare cya Congo zasubiranyemo hagwa umukamando

Mu buryo butunguranye AFC/M23 yakozanyijeho n’umutwe wa Wazalendo ufasha FARDC

26/12/2025
Perezida wa America yiyemereye ko yagabye igitero rurangiza ku byihebe mu Gihugu cyo muri Afurika

Perezida wa America yiyemereye ko yagabye igitero rurangiza ku byihebe mu Gihugu cyo muri Afurika

26/12/2025
Minisitiri yagize icyo avuga ku muhanzi Israel Mbonyi nyuma yo kwitabira igitaramo cye bwa kabiri

Minisitiri yagize icyo avuga ku muhanzi Israel Mbonyi nyuma yo kwitabira igitaramo cye bwa kabiri

26/12/2025
Eng.-US President Admits Ordering a Decisive Attack on Terrorists in an African Country

Eng.-US President Admits Ordering a Decisive Attack on Terrorists in an African Country

26/12/2025
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe icyagaragaye nyuma yuko hafashwe umugabo wagaragaye muri Kigali akora ibyateje impagarara

Perezida Kagame yasabaanye n’abana bafite impano mu mupira w’amaguru basangiye Noheli n’uwukuriye ku Isi

Mu buryo butunguranye AFC/M23 yakozanyijeho n’umutwe wa Wazalendo ufasha FARDC

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.