Nyuma y’iminsi micye mu Mujyi wa Kigali hakozwe igisa n’umukwabu wo kwimura igitaraganya abatuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga; Guverinoma y’u Rwanda yemeza ko byahagaritswe kubera ko hari hagaragayemo ibibazo. Ubu ngo bari kunozwa uburyo bwo gukiza amagara y’aba baturage bidateje ibindi bibazo.
Isura y’ubuzima bwa site zacumbikiwemo abagizweho ingaruka n’ibiza byibasiye uduce tumwe tw’Intara y’Iburengerazuba; byabaye imbarutso yo gushaka abatuye ahantu hafatwa nk’ahashobora guhitana ubuzima bw’abaturage. Ibyo ni ko byagenze mu Mujyi wa Kigali.
Icyakora abimurwa bakomeje kugaragaza imbogamizi z’aho berecyeza bo n’ababo.
Kanyemera Jean Bosco utuye mu Murenge wa Bumbogo, avuga ko ubuyobozi bwaje ari ku wa Gatandatu busaba abaturage ko ku munsi ukurikiyeho ngo babe bagiye ntibazabasange aho.
Ati “Ukibaza niba umuntu aba yagiye mu muhanda cyangwa muri kaburimbo, ugasanga ni ikibazo.”
Uwitwa Ntabezababiri Marthe we yumva ko hari impamvu yo kwimurwa, ariko na we asaba ko babanza kubereka iyo bajya.
Ati “Niba koko bibaye ngombwa ko abaturage batuye munsi y’umukingo bagomba kudupakira; ariko nibatwereke aho twerekeza ntacyo bitwaye aho kugira ngo ubugingo bwacu bubure. Rwose Leta yacu ni nziza iratureberera. Ariko nibatujyane batubwira aho twerecyera kugira ngo natwe tubashe gukiza amagara yacu.”
Uko kwimurwa igitaraganya; nk’impamvu inabatera kwibaza aho berecyeza, Nyamutera Innocent uyobora Umurenge wa Bumbogo aremera ko ari ko byagenze.
Ato “Ni byo kubera ko ibiza bidateguza, twabasabye kwimuka mu buryo bwihuse kugira ngo barengere ubuzima bwabo.”
N’ubwo ubwo buryo byakozwemo bwasize ibibazo; Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi Marie Solange Kayisire avuga ko inzego z’ibanze zitigeze zimura abantu zishingiye ku byo bareba n’amaso.
Yagize ati “Ntabwo dupimisha ijisho, hari ibigo byadufashije. Ntitubijyane tutabyumva kugira ngo bidatuma bumva ko barenganyijwe. Mwarabibonye iyo ibiza bije bitwara ibintu byose. Kandi haba harimo n’ishoramari rinini. Bamwe baba ari abacuruzi, ariko nubwo byaba inzu yawe biba bigusubije inyuma.”
Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda avuga ko ibyo bibazo byatumye bahagarika iki gikorwa kugeza igihe hazakorwa uburyo bunoze bwo kwimura aba baturage.
Yagize “Turi gukorana n’umujyi wa Kigali. Mu cyumweru gitaha tuzabaha amakuru arambuye ku birebana n’amanegeka mu Turere dutatu tw’Umujyi wa Kigali. Ntabwo ari uguhisha amakuru; nta n’ubwo dushaka gutanga amakuru adasobanutse, kuko barimuwe, ibabazo byarabonetse. Mu cyumweru gitaha tuzabaha amakuru, kandi niba unabyitegereza neza ntabo bakimura kubera ko hagomba kujyaho gahunda igaragara.”
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu igaragaza ko kugeza ubu mu gihugu hose bamaze kubarurwa inzu 3 088 zigomba kubakwa ahandi. Izo zibarwa ko aho ziri hashobora guhitana abaturage mu bihe by’imvura. Abari bazituyemo ngo bazashaka aho bacumbika kugeza igihe zizubakirwa. Icyakora ngo baracyanoza umwihariko w’umujyi wa Kigali.
David NZABONIMPA
RADIOTV10