Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Hatangajwe icyemezo cyafashwe mu kwimura abaturage gitandukanye n’ikitishimirwaga na bamwe

radiotv10by radiotv10
03/06/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Hatangajwe icyemezo cyafashwe mu kwimura abaturage gitandukanye n’ikitishimirwaga na bamwe
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’iminsi micye mu Mujyi wa Kigali hakozwe igisa n’umukwabu wo kwimura igitaraganya abatuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga; Guverinoma y’u Rwanda yemeza ko byahagaritswe kubera ko hari hagaragayemo ibibazo. Ubu ngo bari kunozwa uburyo bwo gukiza amagara y’aba baturage bidateje ibindi bibazo.

Isura y’ubuzima bwa site zacumbikiwemo abagizweho ingaruka n’ibiza byibasiye uduce tumwe tw’Intara y’Iburengerazuba; byabaye imbarutso yo gushaka abatuye ahantu hafatwa nk’ahashobora guhitana ubuzima bw’abaturage. Ibyo ni ko byagenze mu Mujyi wa Kigali.

Icyakora abimurwa bakomeje kugaragaza imbogamizi z’aho berecyeza bo n’ababo.

Kanyemera Jean Bosco utuye mu Murenge wa Bumbogo, avuga ko ubuyobozi bwaje ari ku wa Gatandatu busaba abaturage ko ku munsi ukurikiyeho ngo babe bagiye ntibazabasange aho.

Ati “Ukibaza niba umuntu aba yagiye mu muhanda cyangwa muri kaburimbo, ugasanga ni ikibazo.”

Uwitwa Ntabezababiri Marthe we yumva ko hari impamvu yo kwimurwa, ariko na we asaba ko babanza kubereka iyo bajya.

Ati “Niba koko bibaye ngombwa ko abaturage batuye munsi y’umukingo bagomba kudupakira; ariko nibatwereke aho twerekeza ntacyo bitwaye aho kugira ngo ubugingo bwacu bubure. Rwose Leta yacu ni nziza iratureberera. Ariko nibatujyane batubwira aho twerecyera kugira ngo natwe tubashe gukiza amagara yacu.”

Uko kwimurwa igitaraganya; nk’impamvu inabatera kwibaza aho berecyeza, Nyamutera Innocent uyobora Umurenge wa Bumbogo aremera ko ari ko byagenze.

Ato “Ni byo kubera ko ibiza bidateguza, twabasabye kwimuka mu buryo bwihuse kugira ngo barengere ubuzima bwabo.”

N’ubwo ubwo buryo byakozwemo bwasize ibibazo; Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi Marie Solange Kayisire avuga ko inzego z’ibanze zitigeze zimura abantu zishingiye ku byo bareba n’amaso.

Yagize ati “Ntabwo dupimisha ijisho, hari ibigo byadufashije. Ntitubijyane tutabyumva kugira ngo bidatuma bumva ko barenganyijwe. Mwarabibonye iyo ibiza bije bitwara ibintu byose. Kandi haba harimo n’ishoramari rinini. Bamwe baba ari abacuruzi, ariko nubwo byaba inzu yawe biba bigusubije inyuma.”

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda avuga ko ibyo bibazo byatumye bahagarika iki gikorwa kugeza igihe hazakorwa uburyo bunoze bwo kwimura aba baturage.

Yagize “Turi gukorana n’umujyi wa Kigali. Mu cyumweru gitaha tuzabaha amakuru arambuye ku birebana n’amanegeka mu Turere dutatu tw’Umujyi wa Kigali. Ntabwo ari uguhisha amakuru; nta n’ubwo dushaka gutanga amakuru adasobanutse, kuko barimuwe, ibabazo byarabonetse. Mu cyumweru gitaha tuzabaha amakuru, kandi niba unabyitegereza neza ntabo bakimura kubera ko hagomba kujyaho gahunda igaragara.”

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu igaragaza ko kugeza ubu mu gihugu hose bamaze kubarurwa inzu 3 088 zigomba kubakwa ahandi.  Izo zibarwa ko aho ziri hashobora guhitana abaturage mu bihe by’imvura. Abari bazituyemo ngo bazashaka aho bacumbika kugeza igihe zizubakirwa. Icyakora ngo baracyanoza umwihariko w’umujyi wa Kigali.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 + 7 =

Previous Post

Icyizere gisendereye gitangwa n’ikipe y’u Rwanda iri mu irushanwa rigereranywa nk’Igikombe cy’Isi

Next Post

Hatahuwe amakuru y’umuhanzi ugezweho mu Rwanda wakoze ubukwe mu ibanga rikomeye

Related Posts

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?
IBYAMAMARE

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

by radiotv10
28/01/2026
0

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

28/01/2026
Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

28/01/2026
Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatahuwe amakuru y’umuhanzi ugezweho mu Rwanda wakoze ubukwe mu ibanga rikomeye

Hatahuwe amakuru y’umuhanzi ugezweho mu Rwanda wakoze ubukwe mu ibanga rikomeye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.