Hatangajwe icyemezo ku rubanza rw’urega uwari Minisitiri w’Intebe kutamwishyura miliyoni 3,2Frw

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, rwahagaritse urubanza rwari rwarezwemo Dr Pierre Damien Habumuremyi wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, ku kirego cy’umwishyuza miliyoni 3,2 Frw.

Iki cyemezo cyafashwe gishingiye ku busabe bwatanzwe n’uruhande r’uwari wareze Dr Pierre Damien, aho umunyamategeko wa Bizima Daniel wishyuza aya mafaranga, yamenyesheje Urukiko ko habayeho ubwumvikane hagati y’uwareze n’uwarezwe.

Izindi Nkuru

Iki cyifuzo cyari cyatanzwe tariki 02 Ugushyingo 2022, ubwo uru rubanza rwagombaga kuburanishwa, ariko uwarezwe ndetse n’uwareze ntibaboneke mu rukiko, ahubwo hakaza uwunganira uwareze.

Icyo gihe Umunyamategeko wunganira uwareze, yabwiye Umucamanza ko impamvu aba bombi bataje mu rukiko ari uko bagiranye ubwumvikane ku bwishyu ndetse ko bifuza ko urubaza ruhagarikwa.

Umucamanza yahise atangaza ko azasoma icyemezo ku ya 10 Ugushyingo 2022, ariko iki gikorwa kiza kwimurirwa ku ya 15 Ugushyingo 2022.

Urukiko rwemeje ubusabe bw’uruhande rw’uwari wareze Dr Pierre Damien Habumuremyi, rwemeza ko uru rubanza ruhagaritswe.

Uyu munyapolitiki Dr Pierre Damien Habumuremyi wagize imirimo inyuranye mu nzego nkuru z’Igihugu, mu kwezi k’Ugushyingo 2020, yari yakatiwe gufungwa imyaka itatu no gutanga ihazabu ya Miliyoni zigera muri 890 Frw.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwari rwaraburanishije uyu munyapolitiki rukamuhamya icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye, rwari rwanamusabye kwishyura imyenda abereyemo abantu zigera muri Miliyari 1,5 Frw.

Mu kwezi k’Ukwakira 2021, Dr Pierre Damien yarekuwe ku bw’imbabazi za Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ariko asabwa kwishyura imyenda yari abereyemo abantu.

Nyuma haje kumenyekana amakuru ya Bizima Daniel wavugaga ko atishyuwe miliyoni 3,2 Frw ndetse ari na bwo yiyambazaga Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo muri uru rubanza rwamaze guhagarikwa.

Umunyamategeko wa Bizima Daniel yavuze ko buriya bwumvikane bwatumye uru rubanza ruhagarikwa, bwabaye hagati y’umwana wa Dr Damien ndetse n’uwari wareze, ku buryo azishyurwa.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Nyinawumwami Francoise says:

    Mujye mureka kuvuga gutyo ibifi binini birya udufi duto njye x ko namureze ambereyemo milioni eshatu afunguwe yarazinyishyuye?ahubwo arye ari menge kuko ndumva abo agifitiye imyenda turi benshi.natareba neza azasubirayoda!tuzongera dutange ikirego niba atarava kw’izima ngo atwishyure.namugira inama yo kwishyura amadeni yose atubereyemo n’aho ibyo kudukanga mu Rwanda byo ntibizakora kuko dufite ubuyobozi n’amategeko atabogama.

Leave a Reply to Nyinawumwami Francoise Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru