Umusore ukiri muto wari uyoboye agatsiko k’ingimbi zivuganye umuraperi Pop Smoke wo muri Leta Zunze Ubumwe za America muri 2020, yakatiwe igifungo cy’imyaka 29.
Tariki 19 Gashyantare 2020 ni bwo umuraperi Pop Smoke yishwe n’abasore bane bari bayobowe n’uwitwa Corey Walker binjiye mu rugo rwa nyakwigendera bagenzwa no kwiba ndetse bitwaje intwaro.
Corey Walker ni we wari mukuru kuko yari afite imyaka 19 muri bane bari bahuje umugambi muri 2020, ari na byo byatumye ari we ukurikiranwa mu Nkiko nshinjabyaha, mu gihe abandi bo bajyanwe mu nkiko z’abana.
Umwe muri abo bana wari afite imyaka 15, yemeye uruhare yagize muri ubu bujura ndetse n’uruhare rwe mu rupfu rwa Pop Smoke, akaba yarajyanywe mu kigo ngororamuco aho azava afite imyaka 25.
Ni mu gihe abandi babiri na bo bemeye icyaha, ariko kugeza ubu ibihano bahawe bikaba bitarashyizwe hanze.
Corey Walker waburanishijwe n’Urukiko rw’i Los Angeles ari na rwo rwamukatiye iki gihano, yaburanye yemera uruhare yagize muri ubu bujura bwanatumye Pop Smoke ahasiga ubuzima, we akaba yaraburanishijwe bitandukanye n’abandi kuko we yari mukuru ndetse n’amategeko akamuhana nk’abantu basanzwe, akaba yakatiwe imyaka 29 y’igifungo.
Nyuma yo kuraswa, uyu muraperi yajyanywe kwa muganga ari na ho baje kwemeza ko yitabye Imana, aho urugendo rwe rw’ubuzima rwarangiye ku myaka 20.
Felix NSENGA
RADIOTV10