Saturday, December 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Hatangajwe igihano cyakatiwe uwari uyoboye agatsiko k’insoresore zishe umuraperi w’ikirangirire

radiotv10by radiotv10
24/02/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Hatangajwe igihano cyakatiwe uwari uyoboye agatsiko k’insoresore zishe umuraperi w’ikirangirire
Share on FacebookShare on Twitter

Umusore ukiri muto wari uyoboye agatsiko k’ingimbi zivuganye umuraperi Pop Smoke wo muri Leta Zunze Ubumwe za America muri 2020, yakatiwe igifungo cy’imyaka 29.

Tariki 19 Gashyantare 2020 ni bwo umuraperi Pop Smoke yishwe n’abasore bane bari bayobowe n’uwitwa Corey Walker binjiye mu rugo rwa nyakwigendera bagenzwa no kwiba ndetse bitwaje intwaro.

Corey Walker ni we wari mukuru kuko yari afite imyaka 19 muri bane bari bahuje umugambi muri 2020, ari na byo byatumye ari we ukurikiranwa mu Nkiko nshinjabyaha, mu gihe abandi bo bajyanwe mu nkiko z’abana.

Umwe muri abo bana wari afite imyaka 15, yemeye uruhare yagize muri ubu bujura ndetse n’uruhare rwe mu rupfu rwa Pop Smoke, akaba yarajyanywe mu kigo ngororamuco aho azava afite imyaka 25.

Ni mu gihe abandi babiri na bo bemeye icyaha, ariko kugeza ubu ibihano bahawe bikaba bitarashyizwe hanze.

Corey Walker waburanishijwe n’Urukiko rw’i Los Angeles ari na rwo rwamukatiye iki gihano, yaburanye yemera uruhare yagize muri ubu bujura bwanatumye Pop Smoke ahasiga ubuzima, we akaba yaraburanishijwe bitandukanye n’abandi kuko we yari mukuru ndetse n’amategeko akamuhana nk’abantu basanzwe, akaba yakatiwe imyaka 29 y’igifungo.

Nyuma yo kuraswa, uyu muraperi yajyanywe kwa muganga ari na ho baje kwemeza ko yitabye Imana, aho urugendo rwe rw’ubuzima rwarangiye ku myaka 20.

Felix NSENGA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 + 8 =

Previous Post

Icyo Umuvugizi wa M23 avuga ku bihano America yamufatiye rimwe na Gen.(Rtd) Kabarebe

Next Post

Amakuru agezweho avugwa ku Ngabo zagiye gufasha FARDC ziri i Goma

Related Posts

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

by radiotv10
12/12/2025
0

Umuhanzikazi w’icyamamare mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire, yizihije isabukuru y’amavuko kuri uyu wa 12 Ukuboza 2025,...

Havuzwe ibimaze kugerwaho mu iperereza ku munyamakuru Djihad waje mu Rukiko yambaye bidasanzwe

Havuzwe ibimaze kugerwaho mu iperereza ku munyamakuru Djihad waje mu Rukiko yambaye bidasanzwe

by radiotv10
11/12/2025
0

Mu rubanza rw’abaregwa gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni, barimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, hasobanuwe ko uyu uzwi mu biganiro kuri YouTube,...

Uko byagenze ubwo umuhanzi Lionel Sentore yahuraga n’umubyeyi we baherukanaga mu myaka 13 ishize

Uko byagenze ubwo umuhanzi Lionel Sentore yahuraga n’umubyeyi we baherukanaga mu myaka 13 ishize

by radiotv10
11/12/2025
0

Umuhanzi mu njyana ya gakondo, Lionel Sentore, yagaragaje ibyishimo yatewe no kongera guhura n’umubyeyi we bari bamaze imyaka 13 batabonana,...

Bamporiki wabaye muri Guverinoma y’u Rwanda yitabiriye umuhango wo gusezerana w’Umuhanzi Niyo Bosco

Bamporiki wabaye muri Guverinoma y’u Rwanda yitabiriye umuhango wo gusezerana w’Umuhanzi Niyo Bosco

by radiotv10
11/12/2025
0

Edouard Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda, yagiye gushyigikira umuhanzi Niyo Bosco, mu muhango wo gusezerana imbere y’amategeko n’umugore...

Umva igisubizo umuhanzikazi Alyn Sano yasubije abajijwe niba akiri ISUGI

Umva igisubizo umuhanzikazi Alyn Sano yasubije abajijwe niba akiri ISUGI

by radiotv10
10/12/2025
0

Umuhanzikazi Alyn Sano yabajijwe niba akiri isugi, abanza gutungurwa no kuba uwari ubimubajije atinyuka kubimubaza, amusubiza na we amubaza niba...

IZIHERUKA

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID
IMIBEREHO MYIZA

Rwanda’s digital ID advances with 300,000 already registered

by radiotv10
13/12/2025
0

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

13/12/2025
Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

13/12/2025
Rutahizamu wa Police FC yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga

Rutahizamu wa Police FC yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga

13/12/2025
Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

13/12/2025
America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

12/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi muri S.Africa yagaragaje igikwiye gukorerwa Abasirikare b’iwabo bari muri DRCongo

Amakuru agezweho avugwa ku Ngabo zagiye gufasha FARDC ziri i Goma

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rwanda’s digital ID advances with 300,000 already registered

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.