• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hatangajwe igihano cyasabiwe umunyamakurukazi w’i Burundi ukurikiranyweho kwibasira ubusugire bw’Igihugu

radiotv10by radiotv10
14/11/2024
in AMAHANGA
0
Hatangajwe igihano cyasabiwe umunyamakurukazi w’i Burundi ukurikiranyweho kwibasira ubusugire bw’Igihugu
Share on FacebookShare on Twitter

Ubushinjacyaha bw’u Burundi bwasabiye Umunyamakurukazi Sandra Muhoza, igihano cy’igifungo cy’imyaka 12 ku byaha akurikiranyweho birimo kwibasira ubusugire bw’Igihugu.

Sandra Muhoza ukurikiranyweho kandi icyaha cyo gukurura amacakubiri ashingiye ku moko, yanasabiwe gutanga ihazabu ya miliyoni 1 y’amafaranga y’u Burundi.

Ibi bihano yabisabiwe uyu munyamakurukazi mu iburanisha ryabaye ku wa Kabiri tariki 12 Ugushyingo 2024, mu Rukiko rwa Mukaza rwo mu Mujyi wa Bujumbura.

Uyu munyamakuru Sandra Muhoza, mu iburanisha ryabaye kuri uyu wa Kabiri, yari yunganiwe n’umwe mu bayamategeko be babiri, Me Éric Ntibandetse wabwiye itangazamakuru ryo muri iki Gihugu iby’ibi bihano byasabiwe umukiliya we.

Me Éric Ntibandetse yagize ati “Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko kuzahamya ibyaha Sandra Muhoza, rukamukatira gufungwa imyaka 12 n’ihazabu ya miliyoni 1 z’amafaranga y’u Burundi.”

Uyu munyamategeko kimwe n’umukiliya we, bahakana ibyaha ashinjwa, bakavuga ko ari umwere, ahubwo ko akwiye kubihanagurwaho ndetse akarekurwa agasubira mu kazi ke.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen − fifteen =

Previous Post

Uko byari byifashe Biden yakira Trump kuva yatorwa n’ibyavugiwe mu kiganiro bagiranye

Next Post

Gicumbi: Agronome ukurikiranyweho kunyereza ibyagenewe abaturage yatanze ibisobanuro bishidikanywaho

Related Posts

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

by radiotv10
02/06/2026
0

Ikibumbano cy’umukinnyi w’umupira w'amaguru, Lionel Messi cyari mu Buhindi, cyasenywe gikurwaho nyuma yuko abaturage bagize ikikango ko gishobora kuzahanuka kuko...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Next Post
Gicumbi: Agronome ukurikiranyweho kunyereza ibyagenewe abaturage yatanze ibisobanuro bishidikanywaho

Gicumbi: Agronome ukurikiranyweho kunyereza ibyagenewe abaturage yatanze ibisobanuro bishidikanywaho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.