Friday, July 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hatangajwe igihano gisabirwa umugore wemeye ko yiyiciye uruhinja akirubyara akarutsindagira mu musarani

radiotv10by radiotv10
10/02/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
1
Uw’i Nyabihu wari umaze iminsi ibiri i Rubavu yakuyemo inda abaturanyi baramutahura
Share on FacebookShare on Twitter

Umugore wo mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge ukurikiranyweho kwica umwana we akimubyara yarangiza akamutsindagira mu musarani, bikamenyekana nyuma y’ibyumweru 2, yasabiwe gufungwa imyaka 7.

Uyu mugore utuye mu Mudugudu wa Karukoro, Akagari ka Gasharu, mu Murenge wa Nyamirambo, yaburanishijwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa Kane tariki 09 Gashyantare 2023.

Akekwaho kwica umwana akimubyara, yarangiza umurambo we akawutsindagirira mu musarani, ubundi akaryumaho.

Iki cyaha akekwaho, cyamenyekanya tariki 17 Mutarama 2023 nyuma yuko abaturanyi bamugizeho amakenga kuko bamubonye adatwite kandi yari amaze igihe afite inda nkuru.

Aba baturanyi baramwegereye bamubaza uko byagenze, yemera ko yishe umwana we akimubyara, ndetse anerekana aho yamujuguye mu musarani.

Uyu mugore ukekwaho kwihekura uruhinja rwe akimara kurubyara, yanemereye abantu ko uwo murambo w’uyu mwana, wari umaze ibyumweru bibiri.

Ubushinjacyaha buburana n’uyu mugore mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, buvuga ko mu ibazwa ry’uyu mugore yemeye icyaha akanagisabira imbabazi.

Ubushinjacyaha bwisunze ingingo ya 108 y’Itegeko Riteganya Ibyaha n’Ibihano muri rusange, bwasabye Urukiko guhamya icyaha uyu mugore, rukamukatira gufungwa imyaka irindwi (7).

Umucamanza w’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, wahise apfundikira urubanza, yanzuye ko icyemezo cy’Urukiko kizasomwa mu cyumweru gitaha tariki 14 Gashyantare 2023.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Habarurema Pascal says:
    2 years ago

    Ese bagiye babihera
    ababakeneye aho
    kubahemukira.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × two =

Previous Post

Umuhanzi ukizamuka mu Rwanda ahishuye ibitari bizwi ku kibazo yagiranye n’umunyamakuru ukomeye

Next Post

Intambara y’amagambo hagati y’abahanzikazi bakunzwe muri Uganda ikomeje kuba agatereranzamba

Related Posts

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

by radiotv10
10/07/2025
0

Umukozi wo mu rugo rwo mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, uregwa gushaka kuroga abo babanaga, yemeye icyaha,...

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

by radiotv10
10/07/2025
0

The Government of Rwanda has announced that, in partnership with Hashemite Kingdom of Jordan, it has donated 40 tons of...

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

by radiotv10
10/07/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ku bufatanye n’Ubwami bw’Aba-Hashemite ba Jordan, muri iki cyumweru, yatanze toni 40 z’ubufasha bwo kugoboka...

Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

by radiotv10
10/07/2025
0

Katie McCabe, Caitlin Foord and Laia  Codina, players of Arsenal Women Football Club visited the Kigali Genocide Memorial at Gisozi,...

Polisi yinjiye mu kibazo cy’ahavugwaho kuba ihuriro ry’abishoye mu rugomo i Rwamagana

Polisi yinjiye mu kibazo cy’ahavugwaho kuba ihuriro ry’abishoye mu rugomo i Rwamagana

by radiotv10
10/07/2025
0

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko imaze guta muri yombi abantu barenga 10 bakekwaho kugira uruhare mu bikorwa by’urugomo bivugwa mu...

IZIHERUKA

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi
AMAHANGA

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

by radiotv10
10/07/2025
0

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

10/07/2025
U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

10/07/2025
M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

10/07/2025
U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

10/07/2025
Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

10/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Intambara y’amagambo hagati y’abahanzikazi bakunzwe muri Uganda ikomeje kuba agatereranzamba

Intambara y’amagambo hagati y’abahanzikazi bakunzwe muri Uganda ikomeje kuba agatereranzamba

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.